Umuhanzi ukorera umuziki mu gihugu cy'u Bufaransa, Ben Kayiranga amaze iminsi mu Rwanda n'umuryango we mu rugendo rugamije gusura imiryango y'abo, no gutemberera ahantu hanyuranye nyaburanga.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, ari kumwe n'umuryango we, basuye Pariki
y'Akagera iherereye mu Burasirazuba bw'u Rwanda mu 'rwego rwo kurushaho kumenya
ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda'.
Pariki
y’Igihugu y’Akagera basuye icumbikiye inyamaswa eshanu zirimo intare, inzovu,
imbogo, ingwe n’inkura. Iri ku buso bwa Kilometero 1,122 (433 sq mi) ku mupaka
mpuzamahanga na Tanzaniya.
Iyi
parike yitiriwe umugezi wa Kagera utemba ugana ku rubibi rw’iburasirazuba
ugaburira mu kiyaga cya Ihema no mu biyaga bito.
Imibare
yerekana ko abantu ibihumbi 8 basuye Pariki y’Akagaera mu 2010, umubare waje
gukomeza kuzamuka kuko mu 2018 abantu ibihumbi 44 aribo basuye Pariki y’Akagera.
Imibare
y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) yo mu 2017 yerekana ko
ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije Miliyoni zigera kuri 438$.
Kayiranga
wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Freedom' yaciye inzira y'umuziki we,
yabwiye InyaRwanda ko kuza mu Rwanda ari kimwe mu byo bifuzaga kuva mu myaka
itatu ishize.
Avuga
ko hamwe mu hantu bifuzaga gusura ari Pariki y'Akagera. Ati "Byari ibihe
byiza ubwo twasuraga Pariki y'Akagera, twabonye inyamaswa, amako atandukanye
y'ibiti n'ibindi."
Uyu
mugabo avuga ko bakiriwe na Mukuru we William usanzwe utuye mu Rwanda. Kandi mu
rugendo bari gukorera mu Rwanda, yazanye n'umukobwa we Mukuru ndetse n'umukunzi
we bakiri kurambagizanya.
Kayiranga
n'umuryango we baherukaga mu Rwanda mu gihe cya Covid-19 mu 2021. Avuga ko muri
iki gihe bari mu gihugu bazazenguruka ibice bitandukanye by'Umujyi wa Rubavu,
Karongi n'ahandi mu rwego rwo kwereka abana be ku ivuko.
Ati
"Tuzazunguruka i Rubavu na Karongi. Umukobwa wanjye Mukuru na 'fiancé' nabo
baje mu Rwanda, ngomba kubereka iwacu heza."
Ben
Kayiranga abana n’umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa
i Paris.
Umwibuke
mu ndirimbo nka ‘Uruhimbi’ yakoranye na Miss Shanel, ‘Nyaruka’ na Knowless
Butera, ‘Isezerano’ na Dream Boyz, ‘Nahisemo’ na Frankie Joe n’izindi nyinshi.
Ben
Kayiranga ni umuhanzi w'Umunyarwanda w'icyamamare ariko ukorera umuziki mu
Bufaransa, aho abana n'umuryango we
Ben
Kayiranga ari kumwe n’umugore we ‘Fifi’ aherutse gukorera indirimbo
Uwa
wa Gatatu uhereye ibumoso ni umukobwa wa Ben Kayiranga witegura kurushinga n’umusore
wa kabiri uheruye ibumoso
Ben
Kayiranga yavuze ko we n’umuryango we bifuzaga gusura Pariki y’Akagera
Ben
Kayiranga ari kumwe na Mukuru we William usanzwe ubarizwa mu Rwanda
Kayiranga
yavuze ko bazakorera urugendo i Rubavu na Karongi
Kayiranga
yavuze ko agiye kujyana abana be ku ivuko mu rwego rwo kubereka imiryango
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UWO MWANA NIWE MAHORO'
">
TANGA IGITECYEREZO