Imyaka 25 irashize itsinda ry’abaririmbyi n’ababyinnyi rya Club Intwari ribonye izuba! Ryatangijwe n’umurundi witwa Ildephonse Rubumba ritangira n’abantu 8 baje kwaguka bagera kuri 36 mu rugendo rugamije gusigasira ibirango by’umuco w’u Burundi.
Uyu
mugabo usanzwe ari umuhanga mu kuvuza ingoma, avuga ko yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka
ine yari ishize Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi
mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe.
Ildephonse
Rubumba yabwiye InyaRwanda ko gushinga iri torero byabaye urugendo rutoroshye,
kuko bajyaga mu ngo bashakisha abantu bazi kuvuza neza ingoma z'ikirundi. Ati
"Icyo gihe ntarujya n'uruza rw'abantu rwari uhari. "
Avuga
ko gushinga Club Intwari byaturutse ku gushaka ikintu cyatuma abantu bahura,
bakaganira, bakangurana ibitekerezo nyuma y'ibihe u Rwanda rwari rumaze
kunyuramo.
Rubumba
anavuga ko yakuriye mu Burundi, aho yamenye neza ibijyanye no kubyina no kuvuza
ingoma, byanamufashije gutoza bagenzi be.
Mu
2001, bisunze Ballet Mutabaruka baririmbiye kuri sitade Amahoro, nyuma bakomeza
umuco wo kuvuza ingoma ariko nako basabana n'abandi.
Mu
2015, nibwo Club Intwari yakiriye bamwe mu barundi b'ababyinnyi bari bahungiye
mu Rwanda nyuma y'intambara yari mu gihugu cy'abo.
Abari
basanzwe babyina mu matorero batangiye gusaba kwinjira muri Club Intwari,
hakorwa isuzuma bumenya ryasize hatoranyijwe ibice bibiri.
Ati
"Bahungiye mu Rwanda ariko baturutse mu matsinda atandukanye bijyanye
n'umuco w'ikirundi. Baravuga rero twahura gute kugirango dukomeze umuco wacu.
Biba ngombwa ko banshaka ari njye watangije kuvuza ingoma ndundi mu Rwanda
nyuma ndabakira, dutangira rero gukorana n'abo."
Ildephonse
yavuze ko nyuma yo kuba ikaze muri Club Intwari, bahise bakorana inama yavuyemo
imirongo migari iri torero rigomba kugenderaho.
Uyu
muyobozi yavuze ko isuzumabumenyi bakoze ryasize hamenyekanye abagomba kujya
baseruka mbere y'abandi. Ariko kandi n'abari badafite ubumenyi budahagije mu
kubyina no kuvuza ingoma babazamuriye ubumenyi.
Ati
"Icyo gihe twari 36 ubwo twahitagamo. Tukaba dufite ikipe ya mbere n'ikipe
ya kabiri. Ikipe ya mbere ni iy'abahanga cyane, ikipe ya kabiri usanga ari
abantu batarabimenya neza."
Ildephonse
avuga ko hari bamwe mu babyinnyi baje kuva muri Club Intwari nyuma y'uko mu
Burundi hagarutse amahoro, ariko bakomeje kuba inshuti z'iri torero ubu
ribarizwamo abahungu 26 n'abakobwa 32.
Club Intwari yahinduye imibereho y'ababyinnyi
bahungiye mu Rwanda:
Ildephonse
avuga ko bakigera mu Rwanda aba babyinnyi yabahaye ikaze, kandi abereka ko
ibintu byose bishoboka bafatanyije, abakangurira kwisanzura, bituma babona
akazi kenshi mu bukwe, ibirori n'ahandi.
Avuga
ko bagiye bakorera amafaranga menshi bifashishije mu mibereho bari mu Rwanda, kandi
bamwe muri bo bagiye koherereza amafaranga imiryango y'abo yari mu Burundi.
Uyu
muyobozi anavuga ko 'hari benshi bahise bakomeza amashuri barangiza kwiga'. Akomeza
ati "N'ababyeyi babo basigaye mu Burundi hari akantu baboherereza. Rero iyo
umubyeyi umwoherereje akantu ahita abona ko uri mu gihugu cyiza gifite
iterambere kimufasha, adashobora kuburara cyangwa ngo abwirirwe."
Ildephonse
anavuga ko hari abahungiye mu Rwanda bafite imiryango, ku buryo binyuze muri
iyi Club Intwari babashije kugura amazu yo guturamo, abandi babasha kubona
ubufasha bwo kwita kubabo.
Club
Intwari yabashije kwitabira amaserukiramuco arimo 'Nyege Nyege' yabereye muri
Uganda, yahurijemo hamwe abo mu Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo n'ibindi. Iri torero ryanataramiye muri Cameroon mu
iserukiramuco.
Icyerezo cya Club Intwari
Ildephonse
avuga ko mu myaka 25 ishize bafite byo kwishimira, ariko mu rugendo rw'abo barashaka
cyane gutangiza imishinga irimo korora inkoko, ubudozi no gutangiza ishuri ryigisha
abana kuvuza ingoma.
Ibi
biri mu byatumye bategura igitaramo kizaba ku wa 21 Nyakanga 2023 kuri Kaso ku
Kicukiro mu rwego rwo gukusanya amafaranga azifashishwa mu gutangiza iyi
mishinga.
Uyu
mugabo avuga ko iri shuri rizakira abana, kandi bazigishwa kubyina Kinyarwanda
n'ikirundi mu rwego rwo guteza imbere umuco. Ati "Turashaka gutangirira mu
bana bacu n'iyo ntego yacu dufite."
Yavuze
ko bashaka ko abana bazakurira muri iri shuri, bazanigishwa imyuga inyuranye izabafasha
kwiteza imbere.
Avuga
ko bahisemo guhera mu bato, kugirango abo bato bazabe aribo basizagasira amateka
n'ibigwi bya Club Intwari.
Ildephonse
avuga ko bazabanza guhitamo abana b'ababyinnyi babarizwa muri itorero mbere
y'uko bahitamo abandi bazaba bavuye ahandi.
Ildephonse
Rubumba avuga ko nyuma y’imyaka 25 ishize batangije Club Intwari igihe kigeza
kugirango batangize ishuri ryigisha abakiri bato kubyina Kinyarwanda n’ikirundi
Nzoyisenga
Omer yavuze ko igitaramo ‘Heart of Africa’ bazakora ku wa Gatanu kigamije
kugaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi
Bamwe
mu babyinnyi bo muri Club Intwari biteje imbere- Barimo abahungiye mu Rwanda mu
2015 n’abandi batangiranye n’iri torero
Club
Intwari ivuga ko igamije guteza imbere umuco w’ikirundi ihereye mu bakiri bato
n’abandi
TANGA IGITECYEREZO