Kigali

Bakinnyi bana b'u Rwanda mukenyere mukomeze buri muntu agiye gucumbagira imvune ye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/07/2023 15:58
3


Umupira w'amaguru mu Rwanda ugiye gukinwa n'umugabo usibe undi, mu gihe umuvuduko amakipe ariho wo gusinyisha abakinnyi b'abanyamahanga wakomeza ku rwego uriho.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo abayobozi b'amakipe y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru, bemeje ko umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga wiyongera ukava ku bakinnyi 5 bakoreshwaga ku mukino bakaba 7. 

Ibi bivuze ko ko nibura aho twabonaga abakinnyi basaga 7 b'abanyarwanda mu kibuga, dushobora kujya tubona abakinnyi batarenze 4 b'abanyarwanda.

Ntabwo ari buri gihe ko umwana ahabwa imfashabere amaze iminsi 1000 yonka neza, hari n'igihe uruhinja rushobora gutangira imfashabere ku munsi wa mbere rukibona izuba, biterwa n'impamvu zitandukanye, ariko byose birangira bibyaye ubuzima.

Uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira uzarangwa n'impuhwe nke zitigeze zibaho ku bakinnyi b'abanyarwanda, mu kibuga ndetse no hanze yacyo, mu mafaranga ndetse n'ibindi umukinnyi akenera.

Abakinnyi b'abanyarwanda nibakomeze umweko kuko Amazi ntabwo akiri ya yandi

Mu ndirimbo ya Masabo Nyangezi "Kavukire" igika cyayo cya mbere, uyu muhanzi avuga ku baturage bari batuye ku Muhima bazwi nka kavukire bakora icyo bashaka ndetse batunzwe n'ubuhinzi, ariko mu gihe gito haza kuza abasa b'abimukira, batangira kubagura ndetse no guhindura imyubakire ya Muhima, byatumye abari basanzwe aho bisanga mu nkengero z'umujyi bigendanye n'amikoro bari bafite.

Ubu gukinira APR FC biri gusaba ubushobozi budaheza ku Isi yose, bihabanye n'uko byari bimeze mu myaka itambutse, aho hakinaga umunyarwanda utahiwe 

Imyaka yari ibaye 11 ikipe ya APR FC ikunze kugira impinduka mu mupira w'amaguru mu Rwanda ikoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, ndetse byatumaga igaburira amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda kuko kugira ngo ubone ikipe yabaga idafite umukinnyi waciye muri APR FC byabaga bitangaje. 

Icyo gihe abakinnyi b'abanyarwanda bariganje ndetse bagira ijambo, dutangira kubona abarimo nka Nsabimana Eric, Kimenyi Yves, Kwizera Olivier, Djabel, Mangwende n'abandi.

Iyi myaka igera kuri 11, umukinnyi w'umunyarwanda yari mu babona amafaranga menshi, ikizere cyo kubaho ndetse no kugira ubutunzi cyarazamutse, ndetse no kubona umwanya mu ikipe y'igihugu buri wese yumvaga bishoboka apfa kuba akina. 

APR FC yari ifite itegeko rivuga ko umukinnyi wese witwaye neza muri shampiyona adakinira APR FC umwaka utaha agomba kuba ayikinira ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Mu ndirimbo "Kavukire", Masabo akomeza asaba Kavukire gufata utwangushye akimuka bwangu kuko abimukira baje.

Tubisanishije, kavukire yaba icyo gihe yari aho umukinnyi w'umunyarwanda ari kuri ubu kuko uwari ufite ijambo wese mu makipe yose akina icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri ubu afite urwicyekwe rwo kubona umwanya ubanza mu kibuga.

Urugero rwa hafi twavuga nka Ishimwe Pierre wari umunyezamu wa mbere wa APR FC mu myaka ibiri ishize, ubu akaba yamaze kugurirwaho umunyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville Ndazila Pavelh.

Umubare w'abakinnyi b'abanyarwanda mu cyiciro cya mbere ugiye kugabanyuka, ariko tugiye kubona abanyarwanda bakaze

Umuntu yavuga ko n'ubwo imyaka 11 yatambutse abakinnyi b'abanyarwanda bari ku ibere kandi babayeho neza, ntabwo byatumye twongera kubona abakinnyi bumutse kandi bakamutse nk'abo twari dufite mbere ya 2011. 

Twavuga ko tugiye kongera kubona umukinnyi umenera mu banyamahanga nka Haruna Niyonzima agakina imyaka isaga 15, aho gusezera amaze imyaka 5 akina umupira w'amaguru. 

Kuva Iranzi Jean Claude yasezera umupira w'amaguru, twavuga ko nta mukinnyi wo ku ruhande turagira umeze nkawe, kandi ubuhanga aho yabukuye turahibuka ubwo yari ahanganye n'abakinnyi babiri b'abarundi bakinaga muri APR FC.

Abakinnyi b'abanyarwanda mu myaka itambutse babonye igishoro cy'ubuzima kubera gahunda ibarengera yari yarashyizweho, gusa ku makipe ubanza yarasanze yo ahomba 

Twakwizera ko tugiye kongera kubona umunyezamu umeze nka Ndoli Jean Claude na Bakame bakinnye imyaka isaga 18, mu gihe Nzarora Marcel yaducitse tureba. Ndoli kugira ngo abone umwanya mu Amavubi no muri APR FC abenshi bazi imbaraga byamusabye harimo no kwicaza Muhamudu Mosi na Ramadhan.

Umukinnyi w'umunyarwanda uzabasha kubona umwanya ubanza mu kibuga mu makipe nka APR FC, Rayon Sports Police FC Kiyovu Sports n'andi, azaba ameze nk'umuturage wari utuye ku Muhima ubwo umujyi wa Kigali wubakwaga, ndetse abimukira bakahamusanga ariko akanga kurekura akagozi kugera aho ubu abuzukuru be ariho bagituye cyangwa bakaba barahagurishije ku bushake.

Masabo asoza yishyize mu mwanya wa Kavukire avuga ko ibiri kumubaho abyumva kandi bibabaje, ariko akemeza ko ntacyo yabikoraho. 

Agira ati ”Kavukire njye ndakumva Muvandimwe, ariko se nkugire nte?" Nanjye wanditse iyi nkuru, abakinnyi b'abanyarwanda ndabumva kandi amahirwe bari bafite agiye kugabanyuka ariko se nabikoraho iki ko amakipe akeneye umusaruro uruta uwo batanze kandi bakaba barabagerageje bikanga?. 

Tugiye kongera kubona abakinnyi nka ba Iranzi bakandagira mu kibuga biziritse amarira no kudacika intege 

Haruna Niyonzima yakabaye arenga hari undi uhinguka, gusa sisiteme yari iriho ntabwo yatubaniye 

Kuva intege nke nk'iza Sekarama zamufata ntabwo twongeye kubona nimero 6 ikora nk'ibyo yakoraga kuva yahanganira umwanya na Mafisango ari umwana muto ushaka kureba uko izuba ry'umupira w'amaguru rirasa 

Cira nikubite yatumye Bakame na Ndoli babura umusimbura, ari nabyo biteye ingaruka z'uko umwaka utaha muri shampiyona hazaba harimo abanyezamu basaga 8 b'abanyamahanga mu makipe 16






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • @saleh1 year ago
    Mubyukuri ibyo muvuga nibyo cira nikubite yatumye haruna agiye ntawamusbura na kwizera asezera tukamupfukamira kugirango agaruke
  • Ngabo pacifique1 year ago
    Nukuri abanyamuryango ba ferwafa ndabashimiye bakomereze aho bizatang umusaruro wikubye inshuro 1000 uwo ibyanjye byatanze mugihe cyimyaka 12
  • Boniface 1 year ago
    Nukuri urakoze kubwiyinkuru yuje, ubucukumbuzu,nubwenge, muramira Rejis ati ksnyarwanda, ntaho zageza ruhago nyarwanda, noneho reka turebe hakine ubishoboye apana, ugerageza





Inyarwanda BACKGROUND