RFL
Kigali

Kuki Timaya na Miss Jojo batari kuri Alubumu nshya ya Bwiza ?

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:19/07/2023 10:11
0


Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuhanzikazi Bwiza yahishuye impamvu atashyize Timaya na Miss Jojo kuri Alubumu nshya 'My Dream' iri kugurishirizwa ku rubuga www.bwiza.rw.



Mu musangiro n’itangazamakuru wabereye muri Onomo Hotel, Bwiza Emerance uri mu bagezweho mu Rwanda no mu Karere, yasubije abibazaga impamvu Timaya wo muri Nigeria na Miss Jojo wo mu Rwanda batari kuri alubumu nshya “My Dream”. 

Uyu muhanzikazi yemeje ko yakoranye indirimbo na Timaya ariko uyu muhanzi wo muri Nigeria asaba Kikac Music ko bashora mu mashusho y’iyi ndirimbo, ubushobozi buba iyanga. 

Yagize ati “Yego nakoranye indirimbo na Timaya ubwo aheruka mu Rwanda, ariko bariya bahanzi bakora kinyamwuga cyane. Yadusabye ko dufata amashusho y’iyi ndirimbo ariko ubushobozi ntiburaboneka.” 

Umuyobozi wa Kikac Music, Dr Kintu yashimangiye ko iyi ndirimbo Bwiza yakoranye na Timaya ihari ariko ko ubushobozi bwari buhari bwabanje gushorwa mu ikorwa rya Alubumu “My Dream”, ubundi bakazayigarukaho nyuma. 

Kuri Miss Jojo, Bwiza yavuze ko yakuze yifuza guhura n’uyu muhanzikazi kandi ko yasanze uyu munyabigwi nawe yarifuzaga guhura nawe, ariko ko ibyo gukorana indirimbo bizaza nyuma y’iyi alubumu “My Dream”.

Mu kiganiro kihariye yahaye InyaRwanda, Bwiza yavuze ko Miss Jojo yakunze alubumu ye cyane akimara kuyimwumvisha ariko ko ibyo guhita bakorana indirimbo bizaganirwaho nyuma. 

Ku bijyanye no guha Madame Jeannette Kagame alubumu ye, yavuze ko byari mu rwego rwo kumushimira uruhare agira mu guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda, binyuze mu mishinga itandukanye irimo Art Rwanda Ubuhanzi n'indi.



Bwiza yamurikiye alubumu nshya 'My Dream' abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye 


Bwiza yari aherekejwe n'abahanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo barimo Santana Sauce, Loader, Prince Kiiz, Tell Dem, Hashtag n'abandi 

Bwiza yavuze ko Timaya yasabye ko bakorera amashusho y'indirimbo bakoranye, ubushobozi buba iyanga 

Bwiza yatangaje ko atarakorana indirimbo na Miss Jojo, ariko ko bahura uyu munyabigwi yakunze alubumu ye nshya yise 'My Dream' 

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye uyu musangiro wabereye muri Onomo Hotel 

Bwiza yumvishije itangazamakuru alubumu nshya yise 'My Dream' igizwe n'indirimbo 14 

Kanda hano urebe andi mafoto

AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA 

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Bwiza
">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND