RFL
Kigali

Umuryango wa FPR Inkotanyi wamaganye umuhango wiswe uwo kwimika Umutware w'Abakono wabereye i Musanze

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:18/07/2023 18:24
0


Umuryango wa FPR Inkotanyi wamaganye umuhango wiswe uwo kwimika umutware w'Abakono wabereye mu karere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023.



Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ubunyamabanga bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, ryarimo ubutumwa bugenewe abanyamuryango bawo, wananenze  umuhango wo kwimika umutware  w'Abakono mu Rwanda wabereye mu Karere ka Musanze.

Muri iryo tangazo Umuryango FPR Inkotanyi wibukije abanyamuryango bawo ko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano ya buri wese.

Muri iryo tangazo ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwatangaje ko nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe. 

Muri iryo Tangazo hatanzwe urugero ku  ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ ryabereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, taliki ya 9 Nyakanga 2023. 

Iryo tangazo riti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare”. 

Umuryango FPR-Inkotanyi usaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.

FPR iti “Buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo, cyangwa akagihishira. Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza mu gihugu Abanyarwanda babanyemo neza”.

Umuryango wa FPR Inkotanyi washinzwe mu mwaka wa 1987. Ugendera ku mahame remezo icyenda yashyizweho umaze gushingwa.

Ayo mahame remezo ni aya akurikira: Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda, Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu;

Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo; irya gatandatu ni Imibereho myiza y'abaturage, irya karindwi ni uguca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi;

Irya munani ni uguharanira umubano hagati y’u Rwanda n'bindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane. Irya cyenda ni ukurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.


Itangazo rya FPR Inkotanyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND