Kigali

Inkuru nziza ku Banyarwanda bashaka gutunga Smartphone

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:19/07/2023 12:26
1


Hasinywe amasezerano hagati ya Kompanyi ya Bboxx Capital Rwanda na MTN Rwandacell agamije kongera umubare w’Abanyarwanda batunze Telefone zigezweho [Smartphone] mu rwego rwo kurushaho gufasha Abaturarwanda koroherwa na serivisi zitangirwa kuri murandasi.



Nubwo mu Rwanda  ihuzanzira rya telefone rigeze kuri 99%, ariko umubare w’abatunze smartphones uracyari hasi kuko uri kuri 23,5%, bikaba byitezwe ko ubu bufatanye buzazamura iyi mibare.


Binyuze muri aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 14 Nyakanga 22023, kompanyi zombi zizabasha gutuma abakiliya bazo babona smartphone bazajya babasha kwishyura mu buryo buboroheye, aho buri wese uzajya uyigura azajya ahabwa Gigabayiti imwe ya Interineti ku kwezi mu gihe cy’amezi atatu.

Aya masezerano  aje gushyigikira   ubukangurambanga  bwa Connect Rwanda aho  buri rugo mu Rwanda  rugomba gutunga Telephone igezweho (Smart Phone).

Agaruka  kuri aya masezerano ,Umuyobozi Mukuru wa Bboxx Rwanda icuruza serivisi z’ikwirakwiza ry’amashanyarazi akomoka ku mirasire, y’izuba, John,yagize ati “Twishimiye gukorana na MTN kuko ibi bizatuma tuzamura uburyo bwo kuba abantu babona amakuru ndetse banagira uburenganzira kuri serivisi z’ikoranabuhanga no kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse no gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.”

 

Muri ubu buryo bwa Bboxx Connect, abakiliya bazajya bagira uburyo bwo kwishyura mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa mu mezi 12, bakoresheje ikoranabuhanga rya MTN Mobile Money bakoresheje kode ya *182*2*4*2#.

Ku rundi ruhande ,Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe  yagize ati  “Muri MTN twizera ko buri wese akwiye kugerwaho n’Isi nshya y’ikoranabuhanga, ku buryo gukorana na Bboxx, tuzakomeza gutuma iyi ntego yacu iba impamo.”

 

Iyi gahunda ya ‘Bboxx Connect’ ije isanga indi ya MTN yiswe ‘MTN Macye Macye’, zombi zigamije gufasha Abanyarwanda gutunga smartphone biboroheye kandi bitabahenze kuko bagenda bishyura mu byiciro.

Umubare w'Abtunze Smartphone ugiye kwiyongera


Amasezerano  hagati ya Bbox na MTN mu kongera  umubare wa Smartphone mu banyarwanda


Umuyobozi wa MTN yatanze icyizere ko itumanaho n'ikoranabuhanga bigiye kugera kuri buri wese

Umuyobozi wa Bbox yatangaje ko iterambere ariryo baharanira bose


Ibyishimo by'abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Bboxx hamwe na MTN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndungutse1 year ago
    Nibyiza kuko haribyishi turya gukora bikadusaba kurya kwi rembo Kandi twakagobye kubyikorera ahubwo simatifone niziboneka muzamereho dore mbanatiye.





Inyarwanda BACKGROUND