RFL
Kigali

Harimo umugore umwe! Abahanzi 11 b'abaherwe muri East Africa mu 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/07/2023 7:49
0


Irebere urutonde rw'abahanzi 11 batunze amafaranga menshi bo muri East Africa mu 2023, rugaragaraho umugore umwe gusa mu gihe nta muhanzi Nyarwanda warugaragayeho.



Kenshi abantu bakunze kwibaza umuhanzi waba ukize kurusha abandi muri Afurika y’uburasirazuba ndetse benshi ugasanga bajya impaka ku bijyanye n’uko abahanzi bo muri aka gace baba barushanywa mu mitungo.

Hasohotse urutonde rw'abahanzi 11 bakize urusha abandi muri East Africa. Uru rutonde rwakoze n’ikinyamakuru Forbes Magazine kizobereye mu gucukumbura no gukora intonde z’abanyamafanga mu myidagaduro.

Kuri uru rutonde higanjemo abahanzi bo muri Uganda na Tanzania cyane byumwihariko harimo abahanzi bamaze imyaka irenga 12 mu muziki. Ikihariye kandi harimo umugore umwe rukumbi mu gihe ntamuhanzi Nyarwanda warugaragayeho.

1.Bobi Wine 

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye ku izina rya Bobi Wine niwe muhanzi uyoboye abigwijeho umutungo mu 2023 muri East Africa. Uyu mugabo usigaye warayobotse politiki afite umutungo ubarirwa muri Miliyoni 9 n’ibihumbi 600 mu mamadorali y’Amerika.

2.Diamond Platnumz 

Nasibu Abdul uzwi cyane nka Diamond Platnumz mu muziki benshi bahimbye Gapfizi, niwe uza ku mwanya wa kabiri ,umutungo we wose hamwe ukaba ungana na Miliyoni 8.2 mu madorali y’Amerika.

3.Jose Chameleone

Icyamamare Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleone uherutse kugira ibibazo by'uburwayi, niwe uri ku mwanya wa gatatu. Uyu mugabo wahetse umuziki wa East Africa kuva mu 2000 atunze umutungo ungana na Miliyoni 8 n’ibihumbi 100 mu mamadorali y’Amerika.

4.Akothee

Esther Akoth wamamaye cyane ku izina rya Akothee niwe mugore umwe rukumbi uri ku rutonde rw'abahanzi batunze amafaranga menshi muri East Africa. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Kenya afite umutungo Miliyoni 7 n’ibihumbi 500 mu madorali y’Amerika.

5.Professor Jay

Umunya-Tanzania Joseph Haule wamamaye ku izina rya Professor Jay, umuraperi ukomeye akaba n'umudepite  afite umutungo ungana na Miliyoni 7 n’ibihumbi 300 mu madorali y’Amerika.

6.Ali Kiba

Ali Saleh Kiba ukoresha izina rya Ali Kiba mu muziki, ari ku mwanya wa gatandatu mu bahanzi 10 bakize muri East Africa. Uyu muhanzi wo muri Tanzania afite umutungo ungana na Miliyoni 7 n’ibihumbi 200 mu madorali y’Amerika.

7.Jaguar

Umuhanzi akaba n'umunyapolitiki Charles Njagua uzwi cyane nka Jaguar wabaye umudepite mu 2017,  afite umutungo wa Miliyoni 7 z’amadorali y’Amerika.

8.Harmonize

Ku mwanya wa munani hari umuhanzi w'icyamamare Rajab Abdul Kahali benshi bazi ku izina rya Harmonize. Uyu muhanzi watangiye gukundwa mu 2011, afite umutungo wa Miliyoni 5 n’ibihumbi 500 mu madorali y’Amerika.

9.Sauti Sol

Itsinda rya Sauti Sol rigizwe n'abahanzi bane barimo Bien-Aime Baraza, Willis Chimamo, Polycarp Otieno hamwe na Savara Mudigi, bari ku mwanya wa cyenda n'umutungo ungana na Miliyoni 5 mu madorali.

10.Bebe Cool

Moses Ssali wamamaye nka Bebe Cool mu muziki, uri mu bahanzi bamaze igihe muri Uganda,  afite umutungo ungana na Miliyoni 4 n’ibihumbi 200 mu madorali.

11.Ragga Dee

Ku mwanya wa 11 ari nawo wa nyuma haraza Daniel Kazibwe wamamaye nka Ragga Dee umwe mu bazamuye umuziki wo muri Uganda. Uyu muhanzi w'imyaka 55 usigaye ari umunya-politiki, afite umutungo ungana na Miliyoni 4 mu madorali y’Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND