Perezida wa Ethiopia, Sahle Work Zewde, umukuru w’igihugu cya Ethiopia, yamaze kugera mu Rwanda aho yitabiye Inama Mpuzamahanga ku ruhare rw’abagore mu iterambere, akaba ari umwe mu bafite amateka maremare mu birebana na politike na dipolomasi.
Guhera kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 kugera kuwa 20 Nyakanga
2023 i Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga izitabirwa imbonankubone n’abarenga
ibihumbi bitandatu (6,000), naho abarenga ibihumbi magana abiri (200,000) bazayikurikirana bifashishije
uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umwe mu bashyitsi b’imena muri iyi nama wamaze kugera mu
Rwanda, ni Madamu Sahle uyobora igihugu cye Ethiopia. Iyi nama yiswe ‘Women
Deliver’, igaruka ku ruhare rw’umugore mu iterambere.
InyaRwanda igiye kukugezaho amateka y’uyu mugore w’imyaka
73 uri mu banyapolitike bavuga rikijyana muri Afurika.
Sahle yabonye izuba kuwa 21 Gashyantare 1950. Ni umwe mu
banyapolitike bakomeye kuva cyere mu mwaka wa 2018. Yatorewe kuyobora Ethiopia, ahita aca agahigo ko kuba Perezida wa mbere w’umugore w’iki gihugu.
Ikinyamakuru cy’abanyamerika cya Forbes Magazine, giheruka kumushyira
ku mwanya wa 96 w’abagore bakomeye ku isi.
Sahle yavukiye muri Addis Ababa, akomoka mu bwoko bw'aba Amhara. Ni we mfura mu muryango w’iwabo, akaba yarasoreje amashuri yisumbuye muri Lycee Guebre Mariam. Yaminurije mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya
Kaminuza mu yitwa Montpeller.
Avuga neza indimi zirimo iki Amharic, Igifaransa n’Icyongereza. Sahle yabaye umugore wa kabiri mu mateka ya Ethiopia ugizwe Ambasaderi nyuma ya
Yodit Emiru waciye aka gahigo bwa mbere.
Guhera mu mwaka wa 1993 kugera mu mwaka wa 2002, ni bwo yatangiye imirimo yo
guhagararira igihugu cye mu bindi bihugu, atangirira muri Djibouti, ubundi aza
kwerecyeza mu Bufaransa.
Mu yindi myanya ikomeye yagiye akoramo, harimo
guhagararira Ethiopia mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakoze kandi muri
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia.
Kugera mu 2011 yakoraga mu biro by’Umunyamabanga Mukuru
w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, aho yagiye amuhagararira mu bikorwa
bitandukanye.
Yabayeho kandi Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wa
Komisiyo yo kubungabunga amahoro, BINUCA. Ndetse yabaye umugore wa mbere
wahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Muryango w’Abibumbye.
Sahle ni we mugore wa kabiri w’umu Perezida muri Afurika kuko na Tanzania iyoborwa na Madamu Samia.
Kuwa 25 Werurwe 2020, yahaye imbabazi
abagororwa bagera ku bihumbi 4, aza kongera guha imbabazi abandi bagera ku
gihumbi na magana atanu kuwa 02 Mata 2020.
Kuwa 19 Ukuboza 2020, uyu muyobozi yagabanyirije igihano abarimo Berhanu Bayeh na Adis Tedla bari barakatiwe urwo gupfa, akigira gufungwa burundu.
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida Sahle wa EthiopiaEthiopia nicyo gihugu cya kabiri cya Afurika kiyoborwa na Perezida w'umugore nyuma ya Tanzania
AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO
TANGA IGITECYEREZO