RFL
Kigali

Ababyinnyi bagiye guhatana mu irushanwa rizahemba Miliyoni 1.8 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2023 17:19
0


Irushanwa "Urutozi Challenge Dance Competition" rigiye kuba ku nshuro ya Kabiri, aho ibihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere byakubwe kabiri mu rwego rwo gushyigikira abasore n'inkumi biyumvamo impano yo kubyina cyane cyane urubyiruko rushaka kubigira umwuga.



Abashaka guhatana muri iri rushanwa batangiye kwiyandikisha. Ku wa 23 Ukuboza 2023 hazaba igikorwa cyo guhitamo ababyinnyi bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma kizabera kuri Kimisagara Youth Center.

Ni mu gihe ku wa 30 Ukuboza 2023 ari bwo hazamenyekana umusore, umukobwa cyangwe se itsinda ryegukanye iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ni mu gikorwa kizabera kuri Club Rafiki Youth Center.

Kuri iyi nshuro uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 1 Frw, uwa kabiri azahembwa ibihumbi 500Frw ni mu gihe uwa gatatu azahembwa ibihumbi 300Frw.

Rukundo Patrick [Patycope] uri mu bari gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro bazamuye ibihembo kugirango umwuga wo kubyina urusheho kugira agaciro.

Ati “Ku iyi nshuro twazamuye ibihembo kugira ngo umwuga wo kubyina nawo utangire winjize akantu gatubutse.”

“Kuko intego yacu ni uguteza imbere urubyiruko binyuze mu kubyina kandi dushishikariza urubyiruko kutanywa ibiyobyabwenge kuko si byiza.”

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe haherutse gutangwa ibihembo bigenewe abakobwa bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi babyina byiswe ‘Video Vixen Awards’.

Umwuga wo kubyina wahiriye benshi ku Isi, ku buryo umunyarwandakazi Sherrie Silver yamenye ku Isi binyuze mu kuba yarakuze akunda kubyina, bituma abengukwa n’abahanzi na kompanyi zinyuranye atangira guhanga imbyino zifashishijwe.   

Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanwe n’itsinda ry’abana b’ababyinnyi, Afro Monster Vipers ribarizwa ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe bahembwe ibihumbi 500Frw.

Afro Monster Vipers yegukanye iri rushanwa yahembwe ibihumbi 500 Frw, Urban Dancer School yabaye iya kabiri yahembwe ibihumbi 300 Frw naho Afro Mirror yabaye iya gatatu yahembwe ibihumbi 100 Frw.

Igihembo cy’uwa mbere cyongeheweho ibihumbi 500, ku mwanya wa kabiri hongeweho ibihumbi 200Frw n'aho ku mwanya wa Gatatu hongerwaho ibihumbi 200Frw.

Iri rushanwa ryateguwe n’inzu y’imideli ya Urutozi Gakondo iri ku isoko ryo mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2019.

Ubuyobozi bw’iyi nzu buvuga ko bwayitiriye ‘Urutozi’ kubera ko urutozi ari agasimba kagira urukundo, gakorera hamwe kandi kakagira ubuyobozi bwiza.

Iyi nzu yashinzwe mu rwego rwo kongera guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo batajya mu bikorwa bibangiriza ubuzima.

Afro Monster Vipers nibo begukanye ku nshuro ya mbere irushanwa 'Urutozi Challenge Dance Competition'

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ryakubye ibihembo by’amafaranga basanzwe batanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND