Umuziki wahoze ku isonga ku Isi mu bintu bitandukanye
, benshi bawifashisha nk’igikoresho cyabafashaga kurangiza inshingano zabo neza
ndetse no kwita ku byo biyemeje gukora mu gihe runaka.Nyuma yo kugaragara ko
umuziki ari igikoresho kidasanzwe, washyizwe no mu mashuri maze bamwe mu barimu
batangira kuwifashisha kugira ngo abana babashe gufata neza.
Nugera ku bigo by’amashuri bimwe na bimwe byaba ibya
Leta n’ibyigenga, hose uzasanga abarezi bakoresha uburyo bwo kwigisha binyuze
mu ndirimbo.Umwarimu wigisha imibare, najya kwigisha kubara , azabinyuza mu
ndirimbo, umwarimu wigisha ikinyarwanda , najya kwigisha inyajwi, gutondeka azakoresha indirimbo, ibi bivuze ko mu burezi ari hamwe mu hakenera indirimbo
kugira ngo mwarimu abashe kugera ku ntego ze.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umuziki
ushyizwe mu ishuri, abanyeshuri babasha kwitonda kandi bagafata mu mutwe vuba
amasomo bahawe kuko baba bari kumva ibinogeye amatwi yabo bikagera no kubwonko bwabo.Ubu
bushakashatsi bwagaragaje ko , umuziki utuma ishuri ryuzura umutuzo n’umunezero
abana bakiga baseka kuko baba bigira mu ndirimbo cyangwa mu njyana bashaka.
Muri 2019 , hakozwe ubushakashatsi bugendanye no
kumenya akamaro k’umuziki mu ishuri, bugaragaza ko , iyo mwarimu arimo gutanga
isomo abinyujije mu ndirimbo bifasha abanyeshuri kwiga neza n’amarangamutima
yabo agakorwaho.
Umuziki uzamura ubwonko bw’umwana.Iyo umwana yatashye
yize binyuze mu ndirimbo, ntabwo ajya ashobora kubyibagirwa kuko bituma
indirimbo yo imuhora mu matwi.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya John Hopkins, bwagaragaje ibi tumaze kuvuga,bugaragaza ko iyo umurezi akoresheje umuziki
arimo kwigisha abana be bituma abana yigisha n’ejo bibuka ibyo yabahaye bityo
kuba yajya ku bindi ntihagire icyo bitwaye.
Mu
burezi bwo mu Rwanda, bavuga ko indirimbo n’ibindi byose bijyanye nazo,
bishobora gukoreshwa mu gice cy’ivumburamatsiko ku buryo umwarimu uri mu isomo,
ashobora gukoresha indirimbo runaka yihimbiye ijyanye n’isomo cyangwa indi
runaka atihimbiye ariko nabwo ijyanye n’isomo kugira ngo abanyeshuri arimo
kwigisha babanze binjire mu isomo kandi nanone baze no kumufasha kuvumbura
isomo agiye kubigisha babihereye kuri iyo ndirimbo.
Ibi
byigishwa mu buryo butandukanye mu burezi nyarwanda kugira ngo, abana bakomeze
gufashwa kumenya no kugira ngo bagire icyo bacyura muri rusange.