RFL
Kigali

Riderman yakebuye abafana bajya mu bitaramo bakifata mapfubyi-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:17/07/2023 20:59
0


Ku matariki ya 04-5 Kanama 2023 hateganyijwe iserukiramuco ryiswe Hill Festival rizabera kuri Canal Olympia iri ku irebero. Riderman uri mu bazataramira abazitabira, hari byinshi yatangaje birimo gukebura abafana bajya mu bitaramo bigize indorerezi aho kuryoherwa ugasanga bararushaho gukonja.



Riderman asanga umuntu wishyuye itike yo kuza mu iserukiramuco rya Hill Festival rizamara iminsi ibiri ribera ku musozi wa Rebero akwiriye kuhakura ibyishimo bisendereye kuko hazaba hari abahanzi bo mu njyana zitandukanye. 

Mu kugaruka kuri iri serukiramuco yagize ati:”Iyi festival iratandukanye n’izindi zisanzwe. Izaba irimo ibintu byinshi bitandukanye. Izazamo abahanzi mpuzamahanga batandukanye. Izaba irimo kubyina, guteka ibyo mu muco nyarwanda”.

Riderman akomeza avuga ko hari abanyamahanga bamaze kugura itike kandi bari I mahanga. Abataza bazakurikira festival mu buryo bw’amashusho. Harimo kwamamaza igihugu cyacu, amahoteli azabona abakiriya. 

Ati:”Ibaza amatike 500 y’abanyamahanga bamaze kwishyura. Ni ibyumba 500 muri za hoteli, urumva ni amafaranga azasigara imbere mu gihugu”.

Abanyarwanda benshi bitiranya iserukiramuco

Riderman ati:”Abanyarwanda benshi ntabwo turamenya concept ya festival kuko usanga n’igitaramo gisanzwe kitwa festival”.

Asobanura ko iserukiramuco ari uburyo bw’imibereho ‘mode de vie’ aho usanga abantu baza bagacumbika aho riri kubera wenda se mu matente (shitingi), kandi bakaza bakarya bakanywa bagakina bakidadagura. Bazaze barebe Festival ya nyayo. 

Riderman avuga ko itangazamakuru ryakabaye rigira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro aho gutera amabuye abashoramari bagerageza kuza kurishoramo. 

Ati:”Ariko se byaba bitwaye iki mu myaka 50 uzaba wishimira iterambere ry’umuziki wagizemo uruhare? Mu myaka iri imbere twakabaye twishimira ibyo twagizemo uruhare mu kubizamura. Mureke duharanire kubaka imyidagaduro kuko n’abandi bubatse igihugu ntabwo bahembwaga”.

Abafana bitabira iserukiramuco bakifata mapfubyi bakebuwe

Riderman umaze imyaka irenga 17 muri muzika nyarwanda avuga ko abafana badakwiriye kuza mu bitaramo ngo biyicarire ku meza. Ati:”Ayo waba wishyuye wose kuza kurya show wiyicariye ntabwo ari byiza”. Anibaza ukuntu umufana asiga intebe nziza mu rugo akaza kwiyicarira mu gitaramo yakabaye aryoherwa n’umuziki akabyina.

Ibigo by’ubucuruzi byigize ba ntibindeba ntibikozwa gutera inkunga

Riderman ntiyeruye ngo agire ikigo runaka atunga agatoki ariko anenga uburyo babona imishinga mishya ije mu myidagaduro ntibagire uruhare mu kuyishyigikira. Ni kenshi usanga mu Rwanda haza igitekerezo cyo gutegura ibitaramo, iserukiramuco ariko ntibimare kabiri kubera ko nta mikoro cyangwa se nta baterankunga. 

Nyamara ugasanga bya bigo binini birakoresha indirimbo z’abahanzi nyarwanda mu bikorwa byamamaza ibicuruzwa byabo. Si aho gusa usanga hari n’ibigo bitegura ibitaramo wareba ukabona nta mpamvu ifatika ahubwo bakabaye batera ingabo mu bitugu abafite ubumenyi n’ubunararibonye mu gutegura iserukiramuco n’ibitaramo bitandukanye.

Lion Manzi yagaragaje umusaruro wa Hill Festival ku bukerarugendo bw’u Rwanda

Lion Manzi umaze imyaka irenga 23 mu myidagaduro y’u Rwanda niwe muvugizi wa Hill Festival. Mu kiganiro yahaye inyarwanda yavuze ko abantu barenga 500 bamaze kugura amatike (booking). Bivuze ko hazaba hari abavuye imahanga. 

Ndetse bazarara muri za hoteli zitandukanye. Hazaba hari amafunguro ya Kinyarwanda n'ayo mu mahanga. Hazaba hari abahanzi mpuzamahanga, n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bizaba byerekana u Rwanda ku isi hose. 

Ati:”Mureke twifashishe imiziki yo mu Rwanda no hanze dukurure abanyamahanga baze kugirira ibihe byiza mu Rwanda. Reka baze batembere u Rwanda. Bizadufasha cyane”.

Akomeza vuga ko abantu bazacuruza, bazabona akazi ndetse ikiruta ibindi ni uko u Rwanda ruzamenyekana ku bazaba baje. Ku myidagaduro nyarwanda Lion Manzi yerekana ko kuba hazaza abahanzi bo hanze ari amahirwe kuko bazahura n’abahanzi nyarwanda imbona nkubone kandi uzakenera gukorana indirimbo bizoroha.

Hill Festival izaba ku matariki 4-5 Kanama 2023. Izabera kuri Canal Olympia ku irebero. Amatike ahera ku 35,000 Frws kwitabira iminsi ibiri ahasanzwe. Abahanzi bazitabira bazaturuka mu bihugu 6 birimo u Rwanda, Nigeria, Burundi, Jamaica, USA, na France. 

Abahanzi nyarwanda bazaririmba ni: Riderman, Kivumbi, Bushali, Chriss Eazy, Kenny Sol, Bull Dog, Dj Willy William, Intayoberana, Inyaibwa, Ruti Joel, Alta Ouses, Invasion Sound ,Big Fizzo n’abandi.

Nyura hano ugure itike zitarashira


Riderman asaba abafana kwirekura ntibifate mapfubyi

REBA HANO IKIGANIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND