Abanyarwenya bakomeye barangajwe imbere n’itsinda rya Zuby Comedy, Kazungu Emmanuel [Mitsutsu] ndetse na Kanyabugande Olivier [Nyaxo] bagiye guhurira mu iserukiramuco mu gihugu cy’u Burundi, aho bazahakinira umukino wigisha abantu ku gushyira hamwe.
Iri serukiramuco ryiswe ‘Iwacu
Comedy Festival’ ryateguwe n’itsinda ry’abanyarwenya rya Zuby Comedy, rizaba tariki 6 Kanama 2023. Ni ubwa mbere rigiye kubera muri iki gihugu kiri
mu Majyepfo y’u Rwanda.
Integuza y'iri serukiramuco
igaragaza ko Zuby Comedy izaba ishyigikiwe muri iki gitaramo n'abanyarwenya
barimo Fred Rufendeke wo muri Giti Business Group, 'Mitsutsu', umunyarwenya
ugezweho muri iki gihe mu bihangano binyuranye ndetse na Nyaxo uzwi cyane mu
rwenya atambutsa ku muyoboro we wa Youtue. Ni mu gihe kandi bazanifatanya
n'umunyarwenya MC Tricky uri mu batanga icyizere mu gihugu cya Kenya.
Samu uri mu bagize Zuby
Comedy yabwiye InyaRwanda ko biteguye gushimisha abakunzi babo mu Burundi, no
kubagaragariza umukino w’urwenya rwigisha bagamije gushishikariza buri wese
gushyira hamwe na mugenzi we.
Ati “Twiteguye gushimisha
abakunzi bacu. No kubakinira umukino twese tuzahuriramo uzigisha abantu
gushyira hamwe.”
Yavuze ko intego z’uyu
mukino ‘ni ukugaragaza uburyo abatuye mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
(EAC) bakwiye gushyigikirana no gufashanya’.
Ati “Hari icyo nshoboye
wowe udashoboye. Hari icyo ntashoboye wowe ushoboye. Rero, uyu mukino uzereka
abarundi n’abandi batuye muri EAC impamvu zo gushyigikirana mu buzima bwa buri
munsi’.
Samu avuga ko batangiye
gutegura uyu mukino, kandi bizeye ko uzafasha benshi bazitabira iri
serukiramuco.
Uyu munyarwenya avuga ko avuga
ko muri rusange batekereje gutegura ibi bitaramo by'urwenya bashingiye ku busabe bw’abakunzi
b’abo bari i Burundi.
Akomeza ati “Icyo
iserukiramuco rigamije, ni ukwegera abakunzi bacu bari i Burundi no kwagura
ibikorwa byacu muri rusange.”
Yavuze ko ibitaramo by’iri
serukiramuco bazabikorera no mu Rwanda, muri Kaminuza zinyuranye ndetse no
mu bigo by’amashuri yisumbuye.
Ati “Nyuma y’aho tuzakora
ikindi gitaramo kinini cyagutse nk’ibisanzwe, kizabera muri Camp Kigali.
Dutangiranye n’iserukiramuco nk’uko umwaka ushize twatangiriye Nairobi, tubona
gukora i Kigali, none duhereye i Burundi.”
Zuby Comedy ni tsinda rizwi
cyane mu mashusho y’urwenya banyuze kuri Youtube, Tik Tok, Instagram n’izindi
mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi. Kuva mu 2020 iri tsinda ryigwijeho
umubare munini w’abafana.
Rizwi cyane mu rwenya bise ‘Miss Mulenge’ bakurikije n’izindi nyinshi zibanda ku banyamulenge.
Zuby Comedy batangaje ko
bagiye gukorera iserukiramuco ry'urwenya mu Burundi
Umunyarwenya 'Nyaxo' wamamaye muri filime zatambukaga kuri Afrimax Tv nyuma agatangiza umuyoboro we wa Youtube
Iri serukiramuco ry'urwenya rizaba tariki 6 Kanama 2023 mu Burundi
TANGA IGITECYEREZO