Umuhanzi Ruti Joel waserukiye u Rwanda mu iserukiramuco :Festival Panafricain de Musique (FESPAM)", yashyikirije Minisitiri w’Inganda n’Umuco, Ubukerarugendo n’ubuhanzi mu gihugu cya Congo-Brazzaville, Marie-France Hélène Lydie Pongault, umwambaro uranga intore z’u Rwanda.
Kuva ku wa 15 Nyakanga 2023
mu gihugu cya Congo-Brazzaville hari kubera ku nshuro ya 11 iserukiramuco
‘Fespam’.
Ryubakiye ku
nsanganyamatsiko y’uruhare rw’injyana ya Rumba mu guharanira ubumuntu. Mu
Ukwakira 2021, nibwo byatangajwe ko Rumba yo muri Congo yashyizwe mu murage w’Isi
n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n'umuco (UNESCO).
Icyo gihe, Umuyobozi mukuru
wa UNESCO, Audrey Azoulay, yavuze ko Umuziki wa rumba n'imibyinire yawo byabaye
ikirango cy'urugamba rwo guharanira ubwigenge mu kinyejana cya 20.
Umuhango wo gutangiza ku
mugaragaro iri serukiramuco witabiriwe n’abarimo Perezida wa Congo-Brazzaville,
Denis Sassou Ngueso, abayobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku
burezi (Unesco) n’abandi banyuranye.
Ryitabiriwe kandi
n’abahagarariye ibihugu byabo barimo abakomoka muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, Gambia, Morocco, Mali, Mauritania, Côte d'Ivoire, Egypt,
Equatorial Guinea, Nigeria, Egypt, u Rwanda n’abandi banyuranye.
Umuhanzi Massamba Intore
yavuze ko mu gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco bahaye Minisitiri
w’Inganda n’Umuco, Ubukerarugendo n’ubuhanzi mu gihugu cya Braziville, Marie-France
Hélène Lydie Pongault umwambaro uranga intore.
Yavuze ati “Impano y’u Rwanda
twayitanze mu gitore! Ngubwo Ubudasa bubereye BeneGihanga.”
Uyu muhanzi wakunzwe mu
ndirimbo zinyuranye yagiye muri iki gihugu ahagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda
n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) ifite umuco mu nshingano.
Yabwiye InyaRwanda ko ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2023, ari bwo Minisitiri Marie-France
Hélène yakiriye abahagarariye ibihugu byabo birimo n’u Rwanda bitabiriye iri
serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 11.
Massamba avuga ko ‘akarusho ni
uko twe twamuhaye inkindi, ibitako, mbese umwambaro w’intore’. Avuga ko
yaganiriye na Minsitiri Marie- France amusabanurira icyo bivuze guhabwa
umwambaro w’Intore n’impamvu bahisemo kuwumuha.
Uyu muhanzi yavuze ko
Minisitiri Marie-France yabakiriye neza, kandi ababwira uko gahunda ziteye.
Avuga ko kuri uyu wa Mbere ndetse no ku wa Gatatu, umuhanzi Ruti Joel
azataramira abazitabira iri serukiramuco ry’indirimbo.
Ati “Ni ibintu byiza cyane.
Ni iserukiramuco ry’indirimbo niyo mpamvu haje Ruti Joel n’abamucurangira. Niwe
muhanzi w’ibanze, kandi yateguye ibintu byiza.”
Amashusho agaragaza ubwo
Ruti Joel yashyikiriza umwambaro w’Intore Minisitiri Marie-France
Ruti Joel [Uwa Gatatu uvuye
ibumoso] yahagarariye u Rwanda muri Fespam
Producer Ishimwe Karake
Clement ari mu itsinda ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco 'Fespam'
Clement The Guitarist
[Ubanza ibumoso] ni umwe mu bari mu itsinda ricurangira Ruti Joel
Massamba Intore yasobanuriye
Minisitiri Marie-France impamvu yo kumuha umwambaro w’intore
Minisitiri Marie-France yakiriye impano iranga umuco wa Senegal
TANGA IGITECYEREZO