Bayern Munich ikomeje kugenda biguru ntege mu gushaka Harry Kane

Imikino - 17/07/2023 5:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Bayern Munich ikomeje kugenda biguru ntege mu gushaka Harry Kane

Perezida wa Bayern Munich, Uli Hienes, afite icyizere gikomeye ko bazasinyisha Kapiteni W'ikipe y'igihugu Y'Abongereza, Harry Kane ukinira Tottenham. Gusa iyi kipe ikomeje kubigendamo gake.

Kiri iki Cyumweru, Bayern Munich yatanze bid ya Miliyoni 70€, kuri Rutahizamu Harry Kane ufatwa nk'uwa kabiri watsinze ibitego byinshi muri English Premier League.

Ku wa Kane nibwo chairman wa Tottenham Hotspurs, Daniel Levy, yahuye n'ubuyobozi bwa Bayern Munich  bukamubwira ko buri  kuganira na Kane ku giti cye.

" Harry Kane yagaragaje ibimenyetso, ndetse n'iyo avuga uba ubona ko yamaze gufata umwanzuro. Gusa agomba kuba yarafashe umwanzuro ukwiye.

" Gusa ashaka kuguma gukinira ku mugabane w'u Burayi. Ikiriho cyo ni uko atazakomezanya na Tottenham. Nawe arabizi neza ko iki aricyo gihe cye kugira ngo ajye mu ikipe izamugira uwo yifuje kuba we akiri muto.

Aya ni amagambo yavuzwe na Se wa Harry Kane, Patrick ubwo yari kumwe na Mukuru wa Kane Charlie kuri BBC.

Harry Kane amasezerano ye muri Tottenham azarangira umwaka utaha. Mu mwaka w'imikino ushyize, yatsindiye Tottenham ibitego 30. Muri English Premier League.

Mu cyumweru gishyize, umutoza mushya wa Tottenham,Ange Postecoglu, yatangaje ko azavuga ahazaza ha Tottenham yamaze kumenya neza niba Kane azajya muri Bayern Munich.

Kugeza ubu Kane aracyari rutahizamu wa Tottenham. Ku wa Gatanu, uyu rutahizamu w'imyaka 29 y'amavuko yagaragaye ku rutonde Tottenham izifashisha mu mikino ya Pre Season izabera muri Australia, Thailand na Singapore.


Bayern Munich ubanza uzi neza ko Harry Kane azaba Rutahizamu wayo. Kugeza ubu ikomeje gutanga amafaranga make kuri uyu umukinnyi. Isa naho nta yindi  zimurwanira kuko we ubwe yagaragaje ko ishaka gukinira Bayern Munich



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...