Umuvugabutumwa Dana Morey yasoje ibiterane imbere y'ibihumbi by'Abakristo bo mu Bugesera, hatangwa impano zitandukanye binyuze mu buryo bwa tombola, hatangwa n'ubuhamya bwo gukira indwara zari zarananiranye.
Ibiterane bya Dana Morey byashyizweho akadomo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2023. Imwe muri Korali zaririmbye muri iki giterane ni iyitwa Umucyo yo muri Nyamata mu itorero rya EENR. Ni korali yabonye izuba mu 1998.
Umutoza w’iyi Korali, Dusabe James yagize ati: ”Turabibona mu buryo budasanzwe ni cyo giterane tugiye gukoramo kinini.”
Agaruka ku kuba muri iki giterane batanga amahirwe yo kwegukana ibintu bitandukanye birimo na moto, yagize ati: ”Ni bumwe mu buryo bwiza abantu bagakwiye kureberaho bashobora kuba bakoresha kugira ngo bakurure abantu benshi kandi uko baba benshi ni ko n'abakizwa biba ari uko.”
Korali Umucyo imaze imyaka igera kuri 25 iri mu zaserutse mu isozwa ry'igiterane cya Dana Morey
Iki giterane kandi cyaririmbyemo abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Theo Bosebabireba waririmbye indirimbo ebyiri afite n'ababyinnyi barimo Karinganire wamutwaye ku bitugu rwagati mu giterane.
Theo Bosebabireba yishimiwe n'ibihumbi byitabiriye isozwa ry'ibiterane bya Dana Morey
Undi waririmbye ku munsi wa nyuma w'iki giterane ni Rose Muhando wongeye kwerekana ko yaremewe guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo anabyina.
Hashimiwe kandi abantu bose bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uru ruhererekane rw’ibiterane byahereye muri Nyagatare kuwa 07-09 Nyakanga bikaba byasorejwe muri Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023.
Rose Muhando yongeye gushimangira ubuhanga bukomeye afite mu muziki
Pastor Dr. Ian Tumusime, Umuyobozi wa A Light to the Nations muri Afrika yateguye iki giterane, yasengeye abantu bahora bahangana umunsi ku wundi n’imbaraga z’abarozi n’abakonikoni, ariko bitewe n’imbaraga z’Imana iteka bagatsinda. Yavuze ko buri uko bateguye igiterane hari abarozi bakiroga kugira ngo ntikibe ariko imbaraga z'Imana zikabaganza.
Abantu batanze ubuhamya bwo gukira indwara zitandukanye nyuma yo gusengerwa na Dana Morey. Hari uwari ufite abana bari barwaye igicuri ariko baza gukira, uwari ufite umwingo, yatangaje ko watangiye koroha. Uwari urwaye umugongo, yatanze ubuhamya ko yakize.
Abantu bakize indwara abandi bakira Yesu nk'umukizaHanafashwe umwanya wo gutwika amarozi n'ibindi bifite aho bihuriye n'ubupfumuUmuvugabutumwa Dana Morey asize amateka akomeye Bugesera aho abantu bakize indwara zitandukanye
Abantu bongeye kugira amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye birimo moto, filigo, igare n'ibindi. Uwamahoro Francine ni we wayegukanye moto. Ubwo yari amaze kuyishyikirizwa na Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, Francine yagize ati: "Ndashaka kubabwira ko iyo wizeye Imana byose bishoboka."
Hakurikiyeho gutombora filigo ikaba yatombowe na Umurangamirwa Marie Claire umwana muto w'umukobwa uri mu kigero cy'myaka 12. Hatanzwe kandi televiziyo, igare na telefone igezweho yegukanywe n'umukecuru wari usanzwe utunze gatoroshi, wavuze ko yishimye cyane kuko agiye gutangira 'gu charting'.
Batanze ubuhamya bavuga ko bakize indwara bari bamaranye igihe
Buri umwe yacanye itara rya telefone baramya Imana mu ndirimbo ebyiri zirimo n'iya Aime Uwimana yitwa "Muririmbire Uwiteka"
Meya ashimira Francine watomboye moto
"Warasenze ubura iki?"
Uyu mwana muto w'umukobwa niwe watomboye firigo
Uyu musaza niwe wegukaye igare! Kurigeza mu rugo ntibyamugoye kuko yari yazanye n'umwuzukuru we ndetse n'umuhungu we
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO