RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku mukinnyi ukomoka muri DR-Congo uri muryango umwinjiza muri Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/07/2023 16:01
1


Jonathan Ifunga Ifasso ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira niwe mukinnyi ukomeje kuvugwa mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports ndetse isaha n'isaha yashyira umukono ku masezerano.



Uyu mukinnyi yavutse taliki 10 Mata mu 1999 avukira ndetse anakurira Kinshasa mu murwa mukuru wa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Jonathan Ifunga Ifasso yatangiye gukina ruhago nk'uwabigize umwuga muri 2017 ahereye mu ikipe y'iwabo yitwa AS Dauthins Noirs ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere.

Nyuma y'umwaka umwe gusa muri 2018 yahise yerekeza mu ikipe yitwa Nyuki iherereye muri Kivu y'Amajyaruguru ,iyi kipe nayo ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Jonathan Ifunga Ifasso muri uwo mwaka yahise afasha Nyuki gutwara igikombe cy'igihugu bwa mbere mu mateka y'iyi kipe. Muri 2019 uyu mukinnyi yaje kwerekeza muri Difaâ Hassani El Jadidi ikina shampiyona y'ikiciro cyambere muri Morocco. 

Nyuma yo kumarayo imyaka 3,muri 2022 yaje gusubira iwabob muri Nyuki yari yaranyuzemo, mu mpeshyi ya 2022 yahise ajya muri AS Simba de Kolwezi arinayo yagikinira kugeza ubu.

Ikipe y'igihugu ye ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’ Jonathan Ifunga Ifasso yayikiniye umukino umwe wari uwa gishuti batsinzwemo na Burkina Faso ibitego 3-0,wabaye tariki 9 Ukwakira 2020.

Kuri ubu uyu mukinnyi ari mu Rwanda,yamaze kumvikana na Rayon Sports gusinya masezerano y'imyaka 2 igisigaye ni ugukora ikizamini cy'ubuzima.


Jonathan Ifunga Ifasso uzwiho gukinisha amaguru yombi 


Uyu mukinnyi w'umunye-Congo niwe witezweho gusimbura Onana  werekeje muri Simba SC 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manana1 year ago
    Karibu Ifunga Ifasso,buriya inshuti nziza igusiga Indi.





Inyarwanda BACKGROUND