Kigali

Ibyihariye kuri Sinach ugiye kongera gutaramira i Kigali muri All Women Together

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/07/2023 13:08
0


Umuhanzikazi Sinach ukomoka mu gihugu cya Nigeria agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu ahavuye.



Umuhanzi Osinachi Kalu Okoro Egbu uzwi ku izina rya Sinach aritegura kuza gukorera igitaramo mu Rwanda ku butumire bwa Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Mignonne kabera.

Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba ku wa 08 Kanama kugeza 11 Kanama 2023 kikabera muri Kigali Convention Center, imiryango ikazajya ifungurwa kuva saa kumi.

Sinach azahurira mu gitaramo na Pastor Jessica Kayanja ukomoka mu gihugu cya Uganda, Simfukwe Rehema Richard ukomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse na Apostle Elhdj Diallo.

All Women Together yatumiwe abarimo Sinach, ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa na Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Iki giterane gifite intego igira iti "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi".

Ni iki kigira Sinach umuntu udasanzwe ku butaka bw'u Rwanda?

Umuhanzikazi Sinach ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yubatse izina ku Isi hose cyane cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka "I konw who I am", "Way maker", "He did it again", "Awesome God" n'izindi nyinshi.

Ni umuhanzikazi umaze igihe mu kuririmba no kuramya Imana dore ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 1994, kuri ubu akaba awumazemo imyaka 29.

Mu mwaka wa 2021, umuhanzikazi Sinach yashyize hanze Album ye ya 12 yise Greatest Lord bituma aba umwe mu bahanzi bo kuramya bafite indirimbo nyinshi.

Ubwo aheruka mu Rwanda, yataramiye abantu benshi mu gitaramo yakoreye muri Parking ya Stade Amahoro iherereye i Remera abantu bemera kunyagirwa kuva saa kumi n'ebyiri kugeza saa yine kugira ngo bamubone aririmba.

Sinach amaze gutaramira mu bihugu birenga 50 ku Isi yose kuva yatangira umwuga we wo kuririmba harimo ibihugu nka USA, Canada, UK, Jamaica, Rwanda, n'ibindi.

Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo yari yatumiwe na Patient Bizimana mu gitaramo Easter Celebration Pan African cyabaye tariki ya 01 mata 2018.


Umuhanzikazi Sinach ubwo aheruka mu Rwanda yatanze ibyishimo


Nyuma y'imyaka itanu, Sinach agiye kongera gutaramira mu Rwanda

Sinach ategerejwe mu Rwanda mu giterane cyitwa All Women Together

AMASHUSHO: Ubwo Umuhanzikazi Sinach aheruka mu Rwanda yashimishije abitabiriye igitaramo cye

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND