Kigali

Don Jazzy yahishuye icyamubujije gusinyisha Davido na Wizkid

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/07/2023 10:20
0


Don Jazzy ufite inzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi ya Marvin Record Label, yavuze impamvu atigeze asinyisha Davido na Wizkid muri iyi nzu imaze kuzamura abahanzi benshi.



Michael Collins Ajereh wamamaye ku izina rya Don Jazzy umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyafurika, akaba ndetse anafite inzu ifasha abahanzi ya ‘Marvin Record Label’, yagarutse ku mpamvu zamubujije gusinyisha abarimo Davido na Wizkid.

Uyu mugabo yavuze ko nubwo yabishakaga cyane atagize amahirwe yo gusinyisha Davido kuko uyu muhanzi yamamaye nta nzu n'imwe imufashije bityo ngo byari kugora Don Jazzy kumusinyisha.

Don Jazzy yavuze ko kuba Davido yaramenyekanye nta nzu ibimufashijemo byatumye abura uko amusinyisha

Yagize ati: “Byari bigoranye kuko Davido ntacyo nari kumwereka namufasha kuko yari yaramaze kwigeza kuri byinshi ari wenyine kandi igihe nashinganga Label yanjye, Davido we yari yaramaze kuba umusitari ku buryo bitari koroha ko musinyisha”.

Don Jazzy yakomeje anagaruka kuri Wizkid agira ati: “Sinari kumusinyisha nawe kuko yari yari amaze gusinyishwa muri Label ya Bank W ya Empire Mates Entertainment. Nawe namwifuje bitinze bitakunda ko mubona”.

Wizkid wari warasinyanye n’indi Label, byabujije Don Jazzy amahirwe yo kumusinyisha

Don Jazzy uvuga ko atagize amahirwe yo gusinyisha ibi byamamare byombi, yasoje agira ati: “Nterwa ishema nabo naho bamaze kugeza Afro Beat. Ntekereza ko kuba ntarasinyishije nta kibazo kirimo kuko nifuzaga ko batera imbere kandi babigezeho. Nubwo atarinjye wabafashije ariko ndabyishimira”.

Magingo aya Don Jazzy ufite Marvin Record Label niwe uri gufasha abahanzi bahagaze neza muri iyi minsi barimo Ayra Starr na Rema umaze kuba umusitari mpuzamahanga kubera indirimbo ye ‘Calm Down’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND