Nyuma yo gusobanukirwa ubudasa bwo kubana byemewe n'amategeko ndetse no gusezerana imbere y'Imana, Itorero Methodiste Libre -Kicukiro (EML) ryasezeranyije imiryango 11 yari isanzwe ibana.
Iyi miryango yavuguruye amasezerano yabo no kwiyemeza kubana imbere y'Imana, igizwe n'abakristo b'Itorero rya Methodiste Libre rya Kicukiro.
Bamaze kuvuga indahiro ishimangira isezerano ryabo imbere y'Imana indahiro yabo yakiriwe n'umushumba Rev. Ndagijimana Jean Baptiste akaba ariwe ayobora Paroisse ya Kicukiro. Hakurikiyeho igikorwa cyo gusinyira mu gutabo cyitorero cya Methodiste Libre - Kicukiro.
Abashingirwanywe bose uko ari 11 bavuga ko bahuguwe babwirwa ibyiza byo kubana byamewe n'amategeko ya Repubulika y' u Rwannda ndetse nuko Bibiliya ibitegeka.
Si ibyo gusa kuko bigishijwe kendi umumaro wo gukorera Imana barasezenye imbere y'Imana. Izi mpamvu zose ni zo zabateye kwemera bagategurira hamwe ibirori byabo, itoreo naryo ribahitiramo kubasezeranyiriza umunsi umwe.
Bamaze gusezerana no gusinya, Itorero ryabahaye impano igizwe na Bibiliya ndetse n'igitabo cy'indirimbo. Ku rwego rw' Itorore ibirori byo kubakira bikaba biza kubera ku rusengero noneho nyuma y'iyi mihango muri muryango ukaza gukomereza ibirori mu rugo.
Umuyobozi w'itorero rya Methodist Libre Kicukiro ubwo abasezeranyaga yagize ati "Uwiteka abarebe neza kandi abahe kubana amahoro. Ababyeyi beza bubaka umubare nyarwanda bazarerere igihugu."
Ibi birori byitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, Madamu Hydayat Mukandahiro.
Mu ijambo rye yagarutse ku bufatanye n'itorero Methodiste Libre ndetse abashimira kuba barahuguye iyi miryango anabasezeranya ko ubutaha mu gikorwa nk'icyo azazana ibendera ku rusengero hakanabera umuhango wo kubasezeranya icyarimwe mu mategeko ndetse n'imbere y'Imana.
Asoza ijambo rye yaboneyeho gushishikariza abakristo ba Methodiste Libre kwitabira gahunda yo kwishyura ubwishingane mu kwivuza "Mutuelle de Santé". Itorero naryo ryamweretse ko iyo gahunda bayitabiriye ahubwo rinamushyikiriza sheki y'amafaranga yakusanijwe n'itorero ngo ryishurire abantu "mutuelle de santé".
Biyemeje gusezerana imbere y'Imana kabone nubwo bari basanzwe babana
TANGA IGITECYEREZO