Kigali

Yabwirije! Meya Mutabazi yifashishije Bibiliya yasabye ibintu bitatu abanya-Bugesera-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/07/2023 20:21
0


Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yisunze imirongo itatu yo muri Bibiliya, yasabye abatuye aka Karere ibintu bitatu birimo kwirinda amakimbirane mu miryango mu rwego rwo gutegura ahazaza h’umuryango uboneye igihugu.



Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, atangiza ku mugaragaro uruhererekane rw’ibiterane by’ivugabutumwa ryagutse “Miracle Gospel Harvest” biri kubera muri aka Karere kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023.

Ni ibiterane by’Umuvugabutumwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategura anyujije mu muryango ‘A Light to the Nations’ (aLn).

Byabereye muri aka Karere nyuma yo gutangirira mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuw 07-9 Nyakanga 2023.

Ibi biterane biherekejwe n’Ijambo ry’Imana, ndetse na tombola z’ibihembo birimo moto, televiziyo, amagare n’ibindi binyuranye. 

Biririmbamo abahanzi b’amazina akomeye nka Rose Muhando wo muri Tanzania na Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zomoye imitima ya benshi, kuva mu myaka irenga 15 ari mu muziki.

Ubwo yatangizaga iki giterane, Meya Mutabazi yashimye Perezida Paul Kagame ku bwa sitade y'Akarere ka Bugesera yatumye babasha kwakira igiterane nk'iki. Ati "Kwari ukugira ngo umunsi (nk’uyu) Dana Morey (ubwo) azaza, azabone aho duhurira."

Muri iki giterane, Meya Mutabazi yashimye umuryango wa 'A Light to the Nations' ku bwo gutegura iki giterane kubera 'umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu'. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b'uyu muryango. Ati "Imana ibahe umugisha."

Yashimye kandi abatuye Umujyi wa Nyamata ku bwo kwitabira iki giterane. Ati "Hari byinshi mwari gukora, ariko mwavuze 'reka tujye gushaka Imana'."

Mutabazi yifashishije imirongo itatu ya Bibiliya, yasabye abanya-Bugesera ibintu bitatu: Yavuze ko buri wese afite umuryango abarizwamo, abasaba kwirinda amakimbirane.

Ati “Tubyirinde! Abenshi hano twakiriye ijambo kandi twakiriye agakiza, twakijijwe kandi ijambo ry’Imana rivuga ko uwakiriye Yesu Kristo aba yahindutse icyaremwe gishya.”

Akomeza ati “Aho duturuka mu miryango yacu, tuberere imbuto, twirinde amakimbirane.”

Mu gusobanura neza iyi ngingo, yifashishije amagambo aboneka mu Imigani 18: 19 hagira hati “Umuntu ubabajwe n’uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindura umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk’ibyuma byugariye ibihome.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abatuye aka Karere gukura amaboko mu mifuka bagakora. Yisunze Bibiliya yasomye amagambo aboneka muri Zaburi 128:2 hagira hati “Kuko uzatungwa n’imirimo y’amaboko yawe, Uzajya wishima, uzahirwa.”

Yavuze ko nta muturage ukwiriye gushishikazwa no guhindura icyiciro cy’ubudehe kugira ngo Leta imuhe ubufasha, ahubwo akwiriye kwiteza imbere.

Yabwiye abanya-Bugesera ko ‘Imana iratwifuriza kugira amahoro mu ngo n’umutekano.’ Yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi 122:7, ati “Amahoro abe imbere y’inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”

Meya Mutabazi yumvikanisha ko kwirinda ubujura, gutangira amakuru ku gihe, kwirinda abagizi ba nabi, kubaruza abantu baraye mu Mudugudu ‘Biriya byose ni kugira ngo tuzagire amahoro mu nkike zacu.’

Meya Mutabazi yasabye abatuye akarere ka Bugesera kwirinda amakimbirane

Mutabazi yatangije ku mugaragaro ibiterane bigamije ivugabutumwa biri kubera muri aka karere ayoboye

Abarenga ibihumbi 30 bitabiriye umunsi wa mbere w'igiterane


Meya Mutabazi yashimye umuvugabutumwa Dana Morey, kubera ibiterane ari gukorera mu Bugesera

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki giterane ku munsi wa mbere

Umwanditsi: Patience Muhoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND