Ku nshuro ya 9 y’iserukiramuco ry’Ubumuntu, abantu bakomeje guhemburwa imitima binyuze mu buryo bwateguranwe ubuhanga bwa gihanzi bugaruka ku kurwanya Jenoside, ihohotera n’ibindi.
Uvuze ku bantu b’abahanga mu buhanzi mu Rwanda, biragoye ko izina rya Hope Azeda ryabura mu y’imbere. Ibi bigaragarira ahanini ku buhanga butangaje akomeza buri mu byo akora.
Ikindi kibyemeza ni ukuba yaratangije uburyo bushya bwo gukangura isi yose guhagurukira kurwanya ibikorwa byibasira ikiremwamuntu binyuze mu iserukiramuco rya Ubumuntu.
Kuri ubu Iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival ryongeye kuba mu gihe hitegurwa ko rigiye gutangira kwaguka rikagera no mu bihugu bindi rihereye muri Nigeria aho rizabera muri Kanama 2023.
Mu Rwanda rirakomeje aho ryafunguye amarembo kuwa 14 Nyakanga 2023 rikazashyirwaho akadomo kuwa 16 Nyakanga 2023, aho ibihugu bigera muri 15 ari byo bizagira imyiyereko itandukanye irimo ubutumwa.
Ku munsi waryo wa mbere, abanyarwanda, abanya-Espagne n'Abakongomani ni bo batanze ubutumwa binyuze mu myiyereko bakoze. Ni ubutumwa bugaruka ku bihe bisharira u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abiyerekanye bose bagaragaza uburyo kunga ubumwe, ndetse no kubana mu mahoro, ari isoko y’ubuzima buzima. Berekanye kandi ko hakwiriye kubaho kubabarira, ntihagire uvutswa uburenganzira bwe bitewe n'uko yavutse.
Afungura ku mugaragaro iri serukiramuco, Hope Azeda mu butumwa buhura neza n’umukino w’abagize Awake Initiative, yagaragaje ko ubwoba budakwiye guhabwa intebe mbega ntawukwiriye guheranwa n’amateka.
Hope Azeda, utegura Ubumuntu Arts Festival yagize ati ”Ubwoba nta mwanya bufite muri twe, tubwime ubuturo, duhe abana bacu umwanya w’indoto zabo no guhanga udushya.”
Dr James Smith wavuze mu mwanya w’ubuyobozi bw’Urwibutso
rwa Jenoside ya Kigali rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 250, yashimiye abitabiriye agira ati ”Mwakoze
kuzana ubuzima muri uyu mwanya.”
Abakoze imyiyereko bose ku munsi wa Ubumuntu Arts Festival bagaragaje ko bamaze igihe bitegura Bukuru umuhanzikazi uri mu bahanga u Rwanda rufite na Korali ye bishimiwe cyane.
Generation 25 yashyizeho akadomo, aba bakaba barimo Chris Neat umwe mu bari n’abategarugori b’abahanga mu muziki yize ndetse akaba anawutunganya aho abarizwa mu Bisumizi.
Bafashishijwe kandi n’umuhanzi Peace Jolis bagaragaza ko Jenoside ubwicanyi, ihohotera n’ibindi bibangamira ikiremwamuntu, bidakwiye, bavuga ko kugeza n’ubu batarumva ukuntu umuntu utaravukanye urwango yatinyuka kuvutsa ubuzima ikibondo kitaramenya ubwenge.
Ibikorwa bya Ubumuntu Arts Festival birakomeza kuri uyu wa Gatandatu ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, bikazasozawa kuri iki Cyumweru.
Iserukoramuco rya Ubumuntu rirasozwa kuri iki Cyumweru
AMAFOTO: UBUMUNTU ARTS FESTIVAL
TANGA IGITECYEREZO