Umunyamuziki wagize izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania, Rose Muhando ndetse na Theo Bosebabireba wo mu Rwanda, bongeye gushimisha imitima y’abakristu barenga ibihumbi 30 bitabiriye igiterane Dana Morey yakoreyemo ibitangaza.
Uruhererekane rw’ibi
bitaramo rwatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 bizarangira ku
Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Bizajya biba guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,
bibera mu mbago Sitade y’Umupira w’amaguru y’Akarere ka Bugesera.
Ibi bitaramo
by’ivugabutumwa byanahujwe na tombora ikubiyemo gutsindira ibihembo binyura
birimo Moto, inka, amagare, Televiziyo n’ibindi.
Ni ibiterane byitabiriwe
n’umubare munini. Nko ku munsi wa mbere i Nyagatare byitabiriwe n’abarenga
ibihumbi 60, ni mu gihe i Bugesera byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 30.
Perezida wa 'A Light to the
Nations Africa Ministries' muri Africa, Pastor Dr. Ian Tumusime, yavuze ko
bishimiye gukorera ibi biterane mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u
Rwanda.
Ati “Turakwakiriye Yesu
muri iki kibuga. Ni bande banezerewe kugera hano muri uyu mugoroba. Hindukira
urebe mugenzi wawe umusuhuze. Ndagusaba y’uko watanga umwanya wawe kuko umwami
Mana agiye kumanukira hano.
Ian Tumusime yashimye
abapasiteri, abashinzwe amatorero n’amadini mu Bugesera, abahanzi,
itangazamakuru, abaririmbyi n’abandi bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki
giterane, avuga ko biteguye kwakira ibitangaza by’Imana muri aka karere.
Ageze ku ruhimbi, Dana
Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinze umuryango Mpuzamahanga
w’Ivugabutumwa witwa A Light to The Nations, ari nawe Mushyitsi Mukuru yavuze
ko anezerewe no guhura n’abatuye Nyamata no mu bindi bice bya Bugesera.
Ati “Ni byiza, muri beza.
Nategereje igihe kinini kubabona rero twamaze kuhagera, Tugiye kugira ibihe
byiza muri iyi minsi ibiri iri imbere. Ni bande biteguye kwakira ibitangaza.”
Yateguje ibidasanzwe muri ibi biterane by’iminsi itatu
Yavuze ko haba ku wa
Gatandatu ndetse no ku Cyumweru azakora isengesho rizafasha buri wese kunyura neza
mu bihe ari kunyuramo.
Yavuze ko ku wa Gatandatu
azasenga isengesho rizafasha abadafite abakunzi kubabona, n’aho ku Cyumweru
azakora amasengesho azakiza cyane cyane indwara.
Uyu mugabo uri mu bakire ku
Isi, asenga asaba buri wese kwegerana n’Imana, kuyumvira, mbere y’uko
batekereza ko Imana ikora ibitangaza ku buzima bwabo.
Yavuze ko muri buri Mujyi
wose yagejejemo ibi biterane ‘abantu bakize indwara’ kandi no mu Mujyi wa
Nyamata ‘birashoboka’.
Dana Morey avuga ko Imana
ikora ibitangaza, bityo yizera adashidikanya ko uwizeye Imana wese
yamuhinduriye amateka.
Yumvikanishije ko Imana
igira neza, kandi benshi bayivuga umunsi ku munsi ariko ko atari benshi bazi
neza Imana. Ati “Ni gute Imana igutekerezaho. Ese Imana isa gute? Ndashaka ko
muri uyu mugoroba nkukura mu rujijo. Ni imana yakuremye igukunze. Izi n’amazina
yacu.”
Dana yavuze ko ubwo yari
afite imyaka 21 y’amavuko, ari bwo bwa mbere yakiriye ubutumwa bw’Imana, bituma
ibyiringiro bye abishyira muri Kristo. Yavuze ko kuva icyo gihe ari bwo yahise atangira
kwiga no kumenya Imana birushijeho.
Nyuma yagiriye urugendo mu
mahanga. Yitegura gufata indege nta kintu cyo kurya yari yabonye, bituma atangira
kuvugana n’Imana ayibwira ko ashonje n’ubwo yari azi neza ko mu ndege baza
kubagaburira.
Yavuze ko icyo gihe Imana
yavuganye nawe imubaza icyo ashaka kurya, maze Imana imubwira ko icyo ashaka
kurya ari nacyo baza gutanga mu ndege.
Kuri we, yumvaga bitashoboka ashingiye ku kuba ibiryo byo mu ndege byari byamaze gutegurwa. Ariko Imana yamubwiye ko ari Imana y’ibitangaza, kandi ikora bikaba.
Dana yasoje iki giterane
asaba abantu kuvira hamwe isengesho yari yateguye rikubiyemo gusaba Imana
‘kumbabarira ibyanjye, nyeza unkure mu byaha, ungire ubuturo bwawe, uture muri
njyewe, urakoze Yesu ku bwo kumbabarira no kunkunda. Urakoze, kunkiza, amena.”
Muri iki giterane kandi Dr.
Dana Morey yatanze kopi y’igitabo yise ‘Ubuzima bwawe bushya’.
Kuri Paji ya kane, avuga ko
yanditse iki gitabo ‘kugirango nkufashe mu gihe urimo gutangira runo rugendo
rwawe ‘rwo’ kuba inshuti Magara kandi ukurikira Yesu’.
“Ndagusengera ngo uzabisome
witonze kandi ufate inama nguha. Izi mpapuro zizaguhishurira amwe mu mabanga yo
gukomera mu mibare yawe n’Imana.”
Muri iki gitabo cye,
agereranya ubuzima bwo gukurira mu bukristu nk’imbuto ikura mu gihingwa
gikunzwe uburyo cyera imbuto nziza.
Anagaruka ku isengesho,
akavuga ko rihindura ibintu byose. Bibiliya itubwira ko imbaraga zikomeye mu
masengesho kandi afite amasezerano menshi biva ku Mana y’ingirakamaro yo
gusenga.
Muri Bibiliya muri Yaboko
5: 16 hagira hati “Isengesho ry’umukiranutsi rigira umumaro iyo asenganye
umutwe. Ni mu gihe Mariko 11: 24 hagira ati “Ndababwira ukuri ko icyo muzasaba
cyose mu izina ryanjye mwizeye data wo mu ijuru azakibaha.”
Ubuhamya bw’abakize indwara nyuma y’uko Dana Morey
abasengeye
-Umwe mu basore yitabiriye iki giterane atabasha kumva neza mu matwi, ariko nyuma y'isengesho yavuze ko 'Imana yamukijije'.
Ati "Njyewe nari mfite ugutwi gufite ikibazo, kumwe kumvaga ukundi kutumva'. Yavuze ko yari amaze amezi atanu afite iki kibazo. Ati "Ubu amatwi yanjye yose ashobora kumva neza."
-Undi musore yaje muri iki giterane atabasha kurambura neza ukuboko kuko mu minsi ishize yakoze impanuka- Ariko nyuma y'isengesho yabashije gukira.
-Hari undi mugore utabashaga kumva neza abantu, ku buryo hari bimwe byagiye bivugirwa aha atabashije kumva. Ati "Uwiteka yamfashije mbasha kumva neza."
-Undi mugabo yaje muri iki gitaramo afite uburibwe mu mugongo, ku buryo atabashaga guhindukira neza, ariko yatashye yakize.
-Umwe mu bagore wafashe ijambo yavuze ko yari amaze imyaka 40 arwaye igisyo, ku buryo yababaraga mu buryo bukomeye, ndetse ko ubwo yari mu bantu bamubyigaga akababara cyane. Ati "Nakozeho numva noneho ntabwo ndi kubabara."
Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimye Perezida Kagame ku bwa sitade y'Akarere ka Bugesera yatumye babasha kwakira igiterane nk'iki. Ati "Kwari ukugirango umunsi Dana Morey azaza azabone aho duhurira."
Mutabazi yashimye umuryango wa 'A Light to the Nations' ku bwo gutegura iki giterane kubera 'umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu'. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b'uyu muryango. Ati "Imana ibahe umugisha."
Yashimye kandi abatuye Umujyi wa Nyamata ku bwo kwitabira iki giterane. Ati "Hari byinshi mwari gukora, ariko mwavuze reka tujye gushaka Imana."
Mutabazi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango; gukura amaboko mu mufuka bagakora ndetse no gusigasira umutekano.
Mbere y’umuvugabutumwa……………………………………………..
Ibi biterane biririmbamo
amakorali akomeye arimo nka ‘Light Choir’ yo mu Mujyi wa Nyamata. Iyi korali
igizwe n’abasore n’abakobwa baririmbye indirimbo yumvikanisha ko Yesu
yababereye inkomezi. Bati “Umunsi Yesu azazira bizaba ari umunezero.’
Iyi korali imaze imyaka
irenga itanu mu rugendo rw’ivugabutumwa. Indirimbo zabo bakoze ntibaratangira
urugendo rwo kuzishyira ku mbuga nka Youtube.
Bakorewe mu ngata Korali
‘Jyanumucyo’ yo mu Itorero rya ADEPR. Iyi korali yinjiriye mu ndirimbo igira
iti ‘Mwami Mwana tuzahora tugushima’.
Theo Bosebabireba yasanze azwi i Nyamata
Uyu mugabo afatwa nka
nimero mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bagize igikundiro cyihariye,
kandi babimazemo igihe kinini.
Ageze ku rubyiniro yabajije
abakunzi be niba biteguye gutaramana nawe. Umwe muri bo ahita amusaba
kubaririmba indirimbo ye yamamaye yise ‘Kubita’.
Bosebabireba yavuze ko
yiteguye kubahiriza icyifuzo cy’umukunzi we, maze aranzika muri iyi ndirimbo
yise ‘Kubita’.
Ni indirimbo baririmbye
ivumbi riratumuka. Uyu mugabo yaririmbaga agira ati ‘Zamura ibiganza. Ongera
ukome amashyi numve. Allelluah. Mwakoze kuza.”
Asoje kuririmba iyi
ndirimbo, abakunzi be bavugije akaruru k’ibyishimo, maze agiye kuva ku
rubyiniro baramwangira bamusaba ko akomeza. Yabanje kubasaba kubwirana ngo
‘Satani n’abadayimona bazaruhira ubusa.”
Uyu mugabo uherutse
gukomorerwa n’Itorero ADEPR yakomereje mu ndirimbo ye yise ‘Bazaruhira ubusa’,
ubundi ibintu bihindura isura. Iri mu ndirimbo z’uyu muhanzi zizwi cyane, kuko
kuva ku munota wa mbere w’iyi ndirimbo kugeza irangiye yafatanyije n’abakunzi
be.
Avuye ku rubyiniro
yashimiye abatuye Nyamata uburyo bamwakiriye. Yakurikiwe n’itsinda
ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries
ryinjiriye mu ndirimbo ‘Nguhe ku mugongo’.
Umwe muri aba baririmbyi
yavuze ko bishimiye gutaramira i Nyamata muri iki giterane. Ati “Twabishimiye
cyane.”
Rose Muhando, umuhanzi w’umunsi
Uyu mugore umaze igihe
kinini mu muziki yamaze umwanya munini aganira n’abakunzi, abanza kubateguza
kubyina. Byageze n’aho abereka imbyino zinyuranye. Anyuzamo ashaka agatambaro
ko kuzuzunguza mu kirere.
Rose yavugaga ko yishimiye
kongera gutaramira mu Rwanda. Yari yitwaje abasore bazi kubyina imbyino
zigezweho kandi zisanisha no guhimbaza Imana.
Uyu mugore yakoresheje
imbaraga nyinshi ku buryo yakuyemo inkweto kugirango abone uko atambira Imana.
Rose w’imyaka 47 y’amavuko
asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, umbyinnyi ufatwa nk’umwamikazi wa ‘Gospel’
muri Tanzania. Yavukiye kandi akurira mu Ntara ya Kilosa mu gace ka Morogoro.
Izina rye ryashinze
ibirindiro mu 2015 nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo z’ibihe byose nka
‘Nibebe’.
Muri 2022, uyu mugore
yasohoye indirimbo zongeye kumugarura neza mu kibuga nka Secret Agenda, Wanyamazishe,
Kama Mbaya Mbaya ndese na Ndivyo Ulivyo n'izindi.
Dana Morey yafashe umwanya wo gusengera abatuye Umujyi wa Nyamata, abasaba gukorera Imana mu maguru mashya
Dana yavuze uko ku myaka 21 y'amavuko yumvise ijwi ry'Imana, kuva uwo munsi atangira kuyikurikira
Morey yasenze asaba buri
wese gukora aho yumva ababara kugirango Imana imukize
Dana yabwiye Imana kugirira
neza abarenga ibihumbi 30 bitabiriye iki gitaramo
Morey ni umuvugabutumwa wo
muri Leta Zunze Ubumwe. Arazwi cyane mu biterane nk'ibi bifasha abantu gukira indwara
Meya Mutabazi yashimye Dana Morey n'itsinda bazanye mu Rwanda
Meya Mutabazi yifashishije Bibiliya, asaba abanya-Bugesera ibintu bitatu
Uyu musore yatanze ubuhamya, avuga ko yakize ukuboko nyuma y'igihe akoze impanuka
Umwe mu basore bakize ugutwi yatanze ubuhamya avuga ko uko yari amerewe
Rose Muhando yageze ku rubyiniro yakwetuye inkweto. Aririmba abihuza no gutambira Imana mu rwego rwo kuyikorera
Muhando yaririmbye
indirimbo zirimo 'Nibebe' yamwubakiye izina mu buryo bukomeye
Pastor Claude Niyonzoma (hagati) ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Theo Bosebabireba yashyize abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo ze zirimo 'Kubita'
Rev. Baho Isaie, Umuyobozi wa Baho Global Mission wabanje gufasha Rose Muhando kumvikanisha ivugabutumwa rye
Bosebabireba yaririmbye yitaye cyane ku busabe bw'abakunzi b'ibihangano bye
Bamwe bifashishije sitade kugirango babashe kureba iki giterane
Bamwe baciye akabogi bumva ijambo ry'Imana batuje
Umucyo mu maso mu bakristu bo mu Karere ka Bugesera bitabiriye umunsi wa mbere w'igiterane
Umusaza yicaye anyuza amaso mu gitabo cyanditswe na Dana
Pasiteri Gahigi Etienne uyobora Itorero ry'Abangilikani mu Karere ka Bugesera
Uyu mugabo yafashe umwanya wo gutekereza ku byiza Imana yamukoreye
Uyu mugabo yavuze ko yari afite ikibazo cyo mu nda none yakize
Ibyishimo bisaaze kuri bamwe bari barwaye indwara zinyuranye babashije gukira muri iki giterane
Gisubizo Ministries yishimiwe mu buryo bukomeye muri iki giterane
Abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bafashije abantu kugirira ibihe byiza muri iki giterane
Dr.Tumusime yashimye abatuye Umujyi wa Nyamata uburyo bitabiriye iki giterane
Dana Morey ari kumwe n'umugore we umuherekeza muri ibi biterane byagutse
Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Bugesera, Lt.Col Rutagengwa Samuel ndetse na Sebatware Magellan, Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe guteza imbere Imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera
Korali Jyanumucyo yo muri ADEPR-Rugarama muri Paroisse Nyamata yafashije abantu kwegerana n'Imana muri iki giterane Korali
Light Choir yo mu Mujyi wa Kigali yifashishijwe muri iki giterane
Bamwe buriye kontineri kugirango babashe gukurikirana iki giterane cy'ivugabutumwa
Kanda hano urebe amafoto yaranze iki giterane mu Karere ka Bugesera
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO