Umuhanzikazi Bwiza yahaye Madamu Jeannette Kagame kopi ya Album ye ya mbere yise “My Dream” yitegura kumurikira abakunzi be mu gitaramo gikomeye azakora ku wa 15 Nzeri 2023, ashyigikiwe n’abandi bahanzi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa
Kane tariki 13 Nyakanga 2023, Bwiza yakoze igikorwa cyo gusogongeza iyi album
abanyempano batsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, mu rwego rwo kubumvisha
ibikubiyeho n’urugendo yakoze.
Ni igikorwa cyabereye mu
rugando ahazwi nka ArtRwanda-Ubuhanzi Incubation Center, cyitabirwa n’Umuyobozi
Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, abahanzi nka Mani Martin ndetse
na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021.
Mbere yo gutanga
umusogongero w’iyi album, Bwiza yabanje kwerekwa ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi
byakozwe cyangwa se bikorwa n’abatsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi,
bitanga icyizere cy’iterambere ry’inganda Ndangamuco.
Yafashe n’umwanya wo
kuganira no kungurana ibitekerezo n'abahanzi ndetse n’ibyafasha abanyempano
bashya kugera ku nzozi zabo, bashyigikiwe kandi babigizemo uruhare
Muri uyu mugoroba, Bwiza
yaririmbiye abawitabiriye indirimbo zirimo nka ‘Ready’, ‘Carry me’ ndetse na ‘Soja’
yaririmbye mu buryo bwa Acoustic.
Uyu mukobwa yashimiye
uruhare rw’umuryango Imbuto Foundation mu gushyigikira impano mu rubyiruko,
aboneraho no gushyikiriza Madamu Jeannette Kagame, kopi ya album ye ‘My Dream’
yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni.
Bwiza avuga ko yahaye Madamu Jeannette Kagame kopi ya album ye mu rwego ‘kumushimira ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere ubuhanzi binyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi kugirango abahanzi bamere neza bakizamuka.’ Ati “Ndamushimira ukuntu adahwema guteza imbere inganda ndangamuco.
Bwiza yanavuze ko yagerageje
kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi ariko biranga kuko atari afite indangamuntu bituma
atabona uburyo bwo kuyitabira.
Avuga ko hamwe n’amahirwe
igihugu gitanga ku mwana w’umukobwa, yabashije guhatana mu irushanwa rya Kikac
Music Label, aratsinda abona uko yinjira mu muziki.
Madamu Jeannette Kagame yahawe kopi ya album ya mbere ya Bwiza, mu gihe iyi album izajya ku isoko ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2023.
Bwiza agiye gushyira hanze
iyi album nyuma y’imyaka ibiri atangiye umuziki afashwa na Kikac. Ndetse ku wa
15 Nzeri 2023 azakora igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera kuri Mundi
Center, aho azifatanya n’abahanzi banyuranye.
Yari amaze igihe
ayirarikiye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Ubwo yari mu gitaramo
‘Friends of Amstel’ yatangaje bwa mbere izina ry’iyi album, avuga ko yayise ‘My
Dream (Inzozi zanjye)’ kubera ko kugira album ari kimwe mu bintu yahoze yifuza
mu buzima bwe.
Hari indirimbo zimwe
yagaragaje kuri iyi album zisanzwe ziri hanze, ndetse n’izindi abantu bazaba
bumvishe ku nshuro ya mbere.
Binateganyijwe ko
azatangira gucururiza kuri internet iyi album mbere y’uko ayimurikira
Abanyarwanda n’abandi.
Album ye iriho indirimbo
nka ‘Carry me’, ‘Mutima’, ‘Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Rudasumbwa’,
‘Painkiller’, ‘Mr Dj’, ‘Are u ok?’, ‘Tequielo’ na Chriss Eazy, ‘Amahitamo’,
‘Sexioty’, ‘Monitor’ na Niyo Bosco, ‘Do Me’, ‘No Body’ na Double Jay ndetse na
‘Niko Tam’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks.
Bwiza asanzwe afitanye
indirimbo na Chriss Eazy bise 'Lolo'- Bivuze ko bamaze gukorana indirimbo
ebyiri wongeyeho 'Tequielo' iri kuri album ya mbere.
Indirimbo 'Soja' yakoranye
na Juno Kizigenza iri kuri album ye isanzwe iri kuri shene ye ya Youtube, kuko
imaze amezi atanu isohotse.
Raymond Joseph Mugerwa [Ray
Signature] uri kuri album ya Bwiza, ni umunya-Uganda w’umunyamuziki wabonye
izuba ku wa 4 Kamena 1988.
Asanzwe ari Producer
ukorera mu Mujyi wa Kampala. Kandi yagize uruhare mu kwandika no gutunganya
indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba nka Irene
Ntale, Rema Namakula, Juliana Kanyomozi, Fille, Allan Toniks n’abandi.
Mu 2008 nibwo yatangiye
umuziki ari mu itsinda rya Big Tyme yaje kuvamo atangira urugendo rw’umuziki
nk’umuhanzi wigenga mu mwaka wa 2011. Yasohoye indirimbo zakunzwe nka
Kasenyaku. Asanzwe afitanye indirimbo na Deejay Pius bise ‘Too Bad’.
Allan Ampaire [Allan Toniks]
uri kuri album ya Bwiza, nawe ni umunya-Uganda kavukire, usanzwe ari umwanditsi
w’indirimbo, umucuranzi wa Gitari akaba na Producer.
Mu rugendo rw’umuziki we
amaze gukorana n’abahanzi bakomeye nka Goodlyfe Crew, P Square, General Ozzy
(Zambia), Proff (Kenya), Petersen Zagaze (Zambia), Urban Boyz, Gal Level
(Namibia), Beenie Man, Genista, (Jamaica) Sean Kingston, Jidenna, Sean Paul,
Roberto (Zambia), Stella Mwangi, Flavour n’abandi.
Toniks yatangiye gukora
umuziki yiga muri Kaminuza, ari naho yakoreye indirimbo ye ya mbere yise ‘Beera
Nange’. Yubakiye umuziki we ku njya ya R&B.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yakiriye kopi ya Album yahawe Madamu Jeannette Kagame
Bwiza yashimye Madamu Jeannette Kagame ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere umwana w'umukobwa
Bwiza yavuze ko yagerageje
kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi azitirwa n'uko atari afite indangamuntu
Abanyuze muri
ArtRwanda-Ubuhanzi bamuritse ibikorwa by'ubugeni bamaze gukora
Abatsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi babaye aba mbere bumvise album ya Bwiza
Mani Martin ari kumwe na Miss Ingabire Grace bafatanyije mu kuyobora umugoroba wamurikiwemo iyi album
Bwiza yavuze ko ku wa mbere tariki 18 Nyakanga 2023 azashyira hanze iyi album, kandi izaba igura ibihumbi 10 Frw
Dr Kintu washinze Kikac
Music Label ari mu bitabiriye imurikwa rya album y'umukobwa we
Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Kikac, Uhujimfura Claude
Mani Martin yitabiriye umuhango wo kumva album 'My Dream' ya Bwiza
Bwiza yumvikanisha ko
gutangira umuziki ari mu maboko ya Label ari kimwe mu byo yishimira
TANGA IGITECYEREZO