RFL
Kigali

MTN Rwanda yatanze inkunga ya Miliyoni 100 Frw mu iyubakwa rya 'Maternité' i Bweyeye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/07/2023 9:02
0


Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda yahaye Minisiteri y’Ubuzima inkunga ya Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, izafasha mu iyubakwa ry'inzu y'ababyeyi (Maternité),aho kubagira ababyeyi baje kubyara (Caesarean (C)) ndetse no kuzamura urwego rw'Ikigo nderabuzima cya Bweyeye.



Iyi nkunga  yatewe Ikigo nderabuzima cya Bweyeye giherereye mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi  mu Ntara y'Iburengerazuba, iri mu bigize ishoramari rya Sosiyete ya MTN Rwanda aho yiyemeje gushyigikira Leta mu  bijyanye n'ubuzima.

Iyi nyubako yo kubagiramo  ababyeyi baje kubyara , izafasha cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ifashe mu kubyara neza ndetse no kugabanyuka kw'ibibazo bishobora kugera ku babyeyi batwite bo mu gace ka Bweyeye ndetse n’Intara y’Iburengerazuba muri rusange.

Minisiteri y’ubuzima yashimiye MTN Rwanda kandi inishimira  impinduka  iyi maternité izagira ku buzima bw'ababyeyi bo muri aka Karere.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati: "Turashimira byimazeyo MTN Rwanda ku ruhare rwabo. Iyi nkunga izashimangira ubushobozi bwacu bwo kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi ku rwego rw'ikigo nderabuzima, kurokora ubuzima bw'ababyeyi n'impinja" .

Mu gufatanya na Minisiteri y’ubuzima kuri iki gikorwa, MTN Rwanda igamije gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’abaturage no kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi.

Mapula Bodibe, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, yavuze  ko yishimiye ubwo bufatanye anatangaza icyerekezo cye kuri uyu mushinga agira ati" "Muri MTN Rwanda, twiyemeje kugira icyo duhindura mu mibereho y'abanyarwanda bose".

"Inkunga yatanzwe muri Minisiteri y’Ubuzima mu iyubakwa ry'icyumba yo kubagiramo ababyeyi baje kubyarira  ku  kigo nderabuzima cya Bweyeye ni ikimenyetso cy’uko twiyemeje guteza imbere ubuvuzi bw’ababyeyi. Twizera ko buri mugore akwiye kubona ubuvuzi bwiza kandi bufite ireme mu gihe cyo kubyara, kandi dutewe ishema no kuba turi gutanga ubufasha kuri iki kibazo gikomeye. "

Iki icyumba cyo kubagiramo ababyeyi baje kubyara cyo ku kigo nderabuzima cya Bweyeye kizaba gifite ibikoresho bigezweho byo ku rwego rwo hejuru mu kwita ku babyeyi bakeneye ubufasha bwo kubagwa mu gihe cyo kubyara..

Uyu mushinga w'ubwubatsi uzaba urimo ibyumba byo gukoreramo byabugenewe, ahantu  hameze neza  ho kurwazira  ababyeyi bamaze kubagwa mu gihe cyo kubyara  ndetse n'ahantu harimo ibikoresho by'ubuvuzi bwihariye  byo ku rwego rwo hejuru  mu bijyanye no kubaga  abagore baje  kubara.


Abarimo Minisitiri w'u Buzima Dr.Sabin Nsanzimana na Mapula Bodibe Umuyobozi mukuru wa MTN nyuma yo gukora igikorwa cyo gutanga inkunga ya Miliyoni 100Frw









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND