RFL
Kigali

Dana Morey yakeje u Rwanda ahishura igitangaza cyamukoze ku mutima anateguza ibindi byinshi i Bugesera-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2023 13:22
0


Umuvugabutumwa w’umunyamerika, Dana Morey, washinze ndetse akaba Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’ivugabutumwa witwa A Light to the Nations, aLn, ari kubarizwa mu Karere ka Bugesera aho ategerejwe mu giterane cy’imbaturamugabo cyiswe “Miracle Gospel Harvest”.



Iki giterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro kiratangira kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Kizajya kiba buri munsi kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kizaberamo na tombora y’Inka, Moto, amagare, televiziyo n’ibindi.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuwa Gatatu w’iki cyumweru muri La Palisse Hotel, Dana Morey yateguje ibitangaza binyuranye muri iki giterane cya Bugesera, ahamagarira abafite indwara zitandukanye kuzitabira ku bwinshi akabasengera, kandi yizeye ko Imana izabakiza. Ati “Abantu bose bafite indwara zitandukaye bazaze”.

Yavuze ko iki giterane kigiye kuba nyuma y’ibikorwa byo gufasha umuryango mugari bamaze amezi 2 bakora muri Bugesera. Mu byo bakoze harimo kubaka no gusana inzu z’abatishoboye, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, gutanga imipira yo gukina mu bigo by’amashuri, isiganwa ry’abanyonzi n’ibindi.

Dana yateguje ibitangaza muri iyi minsi 3 y’igiterane. Ati “Muri iyo minsi 3 muri Stade, ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi ‘buzahinduka’, bazakira ubutumwa bwiza. Tuzabwiriza Kristo wenyine, uburyo akora umurimo wo guhindura ubuzima bw’umuntu, uwabagaho adafite intego akabaho afite intego’.

Yabwiye abanyamakuru ko icyifuzo cya Kristo “ni ukuzana ibyiringiro no kubohoka ko mu mutima no mu bitekerezo”. Ati “Ariko nanone tuzabwiriza ubutumwa bwuzuye ndetse ubwo butumwa buzaba bukurikiwe n’ibitangaza n’ibimenyetso nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga”.

Uyu muvugabutumwa udakozwa ibyo gushinga Itorero no kuba Bishop cyangwa Apotre, yavuze ko “Mu cyumweru gishize twari i Rukomo, twabonye abantu bafite ubumuga bwo kutabona, babona. Abafite ubumuga bwo kutagenda, baragenze, abafite ubumuga bwo kutumva, barumvise”.

Yunzemo ati “Ibyo rero turabyiteguye ko bizaba n’i Bugesera kuko Yesu akunda abantu be, ashaka kugaragaza urukundo rwe akiza abantu ibikomere ndetse n’ububabare bw’umubiri. Ku bwacu ibi ni ibintu by’icyubahiro kandi by’igiciro kuri twebwe kuzaba ubutumwa buhindura ubuzima bw’abantu”.

Umunyamakuru wa InyaRwanda, yabajije Dana Morey igitangaza yakoze nawe kikamukoraho cyane, asubiza ko igisubizo agiye kuvuga, gishobora kuba atari cyo cyari cyitezwe n’umunyamakuru. Uyu mukozi w’Imana yavuze ko yakozweho cyane n’umuntu yasegeye wari umaze imyaka 50 afite uburwayi bukomeye bwo “kwihagarikaho”, aramusengera arakira. Ati:

Ndaguha igisubizo ushobora kuba utari witeze, hari umudamu wari mu gihe cy’imyaka 50 waje atanga ubuhamya imbere y’abantu benshi bagera mu bihumbi 100. Ntabwo yigeze agiraho ijoro na rimwe habe mu buzima bwe, imyaka ye yose 50 yayimaze yihagarika ku buriri. Buri gitondo yanikaga imyenda, yabikoraga atabyishimiye, bimukojeje isoni kandi atabihagarika we ku giti cye, Imana iramukiza.

Dana Morey uherutse gukorera igiterane gitangaje mu Karere ka Nyagatare aho buri munsi hitabiraga abarenga ibihumbi 60, yavuze ko icyamukoze ku mutima mu bitangaza byose amaze gukoreshwa hirya no hino ku Isi ari ukubona uwo mugore wri urwaye kunyara ku buriri, ahagarara imbere y’abantu ibihumbi n’ibihumbi agatanga ubuhamya kandi ashize amanga.

Avuga ko byari ibintu wenda umuntu yagakwiye guhisha akabibwira umuvugabutumwa biherereye, ariko uwo mugore yahisemo guhagarara mu ruhame arabivuga. Dana ati“Byatumye nkorwaho cyane kuko yitaye hanze. Icyo ntabwo nzacyibagirwa kuko ntabwo ari ibintu bisanzwe mu bantu”.

Dana Morey yavuze ko akunda cyane u Rwanda by’umwihariko akaba yifuza kubera umugisha Akarere ka Bugesera. Yavuze ko u Rwanda ni igihugu “kidasanzwe ku mugabane wa Afrika”. Ati “Ni igihugu gifite ubudasa. Haba ari mu kuremwa kwacyo no mu kugaragara kwacyo, cyahawe ubwiza nyaburanga butagereranywa, utangiriye ku kirere, ni nko mu Ijuru”.

Morey yakeje ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, ati “Ariko ikintu cy’ingenzi cy’umwihariko ku Rwanda, mwanyuze mu bihe bigoye bikomeye cyane n’ibindi bihugu bitaranyuramo. Iki gihugu cyabonye akaga, cyabonye ibintu biteye ubwoba. Mufie ubuyobozi bwigishije kino gihugu kwivana mu mwijima kikabasha gukura kkab igihugu”.

Aragira ati “Ubuyobozi bwa kino gihugu bwigishije abantu gukundana ubwabo, n’ubwo batangiriye mu rwango n’icuraburindi. Urambajije ngo ni “gute mbona u Rwanda?” Njyewe rero nasobanura ko ari igitangaza kuri njywe (It’s a miracle to me). Hari umuco udasanzwe witwa Kubabarira ntabonye ahandi mu bindi bihugu byose. (…) “

Yungamo ati “Ikindi cya kabiri iyo ndi mu Rwanda mba numva mfite umutekano. Iki gihugu gifite isuku kandi kirasa neza gifite n’umutekano, kirimo kirazamuka mu ruhando rw’amahanga mu buryo bwiza kandi bushimishije”.

Ubwiza bw’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bwiza, yabishimangiye muri aya magambo, ati “Reka nsoze ibyo mvuga ibi; Ndimo ndashakisha ikibazo cyo kugura nkatura hano, aho natwe dushobora kwita iwacu tuvuye muri Amerika. U Rwanda ni cyo gihugu cyacu cya kabiri”.

Mu kiganiro cyihariye na inyaRwanda, Dana Morey yavuze ko nyuma y’igiterane cya Bugesera, bazakurikizaho ibiterane mu bindi bihugu bya Afrika birimo Uganda, u Burundi n’ahandi. Yanabajijwe uko yakoreye ivugabutumwa muri Pakisitani, avuga ko bahakoreye igiterane gikomeye bisunze ikoranamuhanga rya Zoom.


Ev. Dr Dana Morey ubwo yaganiraga n'abanyamakuru b'i Kigali


Pastor Dr. Ian Tumusime uyobora aLn muri Afrika


Rose Muhando yashimye cyane A Light to the Nations yatumiye muri iki giterane


Dana Morey yateguje ibitangaza binyuranye mu giterane cya Bugesera


Dana Morey yatanze moto nshya ku munyobozi witwa Hakizimana wahize abandi 41 


Abanyonzi 42 ni bo bitabiriye isiganwa ry'amagare ryateguwe na aLn iyoborwa na Dan Morey ku Isi

REBA IKIGANIRO DANA MOREY YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU MBERE Y'IGITERANE


UKO BYARI BIMEZE MU ISIGANWA RY'ABANYONZI RYABAYE KUWA GATATU



VIDEO: Murenzi Dieudonne - inyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND