Ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore, yanganyije na Uganda ibitego 3-3 mu mukino wo gushaka itike y'imikino Olympic izabera i Paris mu 2024.
Wari umukino ubanza mu cyiciro cya mbere mu nzira ibanza aho u Rwanda rwatomboye Uganda. Uganda yari yahisemo kwakirira u Rwanda mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki gihugu nta Stade gifite yemewe na CAF.
Umukino watangiye ku isaha ya kumi z'umugoroba (16:00 PM) bitari bisanzwe mu Rwanda, kuko Uganda yashakaga ko umukino wayo abenegihugu bawukurikira ku masaha asanzwe y'iwabo.
Umukino ugitangira, ku munota wa 7, Uganda yabonye amahirwe akomeye aho Nyinagahirwa Shakira yacomekewe umupira agasiga ubwugarizi ariko agiye kuroba umunyezamu Mukantaganira Joselyne umupira awutereka muri koroneri. Joselyne yongeye kurokora She-Amavubi ku munota wa 23 akuramo umupira ukomeye wa Nankya Shadia.
Ikipe y'igihugu yari yambaye imyenda mishya nyuma y'imyaka ikanu
Amahirwe ya mbere y’u Rwanda yabonetse ku munota wa 32, ni kufura yatewe na Uzayisenga Lydia ku ikosa ryari rikorewe Alodie, yateye umupira maze umunyezamu Ruth awushyira muri koruneri. Ku munota wa 33, koroneri yatewe na Umwaliwase yaje kubyara igitego ku mupira wazamutse Mukahirwa Providence ahita afungura amazamu.
Ku munota wa mbere w’inyongera w’igice cya mbere Shakira Nyinagahirwa yishyuriye Uganda ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 50 Uganda yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu yakoreye kuri Najjemba Fauzia maze yinjizwa neza na Nassuna Hasifah, Uganda ihita iyobora umukino n'ibitego 2-1. Ku munota wa 66, Nibagwire Libelle yatsindiye u Rwanda igitego cya kabiri kuri kufura maze biba 2-2.
Amakipe yombi yari yiyemeje gukina afungura, ndetse ubona ko Uganda yari yatangiye kugira igihunga kuko ibyo yari yiteze ataribyo yabonye.
Umunyezamu w’u Rwanda, Joselyne yagize ikibazo cy’imvune ku munota wa 80, asimburwa na Uwamahoro Diane waje no gutsindwa igiyego cya 3 cyatsinzwe na Ikwaput Fazila ku munota wa 84. Usanase Zawadi yaje kwishyurira u Rwanda ku munota wa 85 maze umukino urangira ari 3-3.
Amavubi y'abagore yari amaze umwaka atandika umukino n'umwe w'irushanwa, gusa abafana batashye bemeza ko ubwitange bagaragaje bakwiye kwitabwaho mu bihe biri imbere.
Nyuma y’uyu mukino, biteganyijwe ko tariki ya 18 Nyakanga ari bwo hazaba umukino wo kwishyura na wo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium aho u Rwanda rusabwa kunganya biri munsi y’ibitego 2 rugakomeza.
U Rwanda rwagaragaje guhatana bidasanzwe nyuma y'igihe badakina
Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Uganda yabanje mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO