Joseline Niyonsenga uri mu baririmbyi ba Orchestre Impala, yatangiye gushyira ahagaragara filime ye ya mbere yise “La Vie” yahurijemo abakinnyi bagezweho muri iki gihe muri filime zinyuranye zitandukanye ku miyoboro itandukanye ya Youtube.
Mu 2021 nibwo Joseline
yinjiye mu bakinnyi ba filime abifatanya n’urugendo rwo kuririmba muri
Orchestre Impala yubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.
Kuva icyo gihe yiyabambajwe
muri filime zirimo ‘Umuturanyi’ ya Clapton, ‘The Message’ ya Nyambo, ‘My Heart’
ya Killerman na ‘Ndirirende’ ya Nyirankotsa.
Yabwiye InyaRwanda ko
yakuze yifuza kugira filime ye bwite n’ubwo urugendo rwe rwatangiriye mu
kugaragara muri filime z’abandi.
Yavuze ati “Impamvu
natangiye gusohora filime yanjye nuko ari nzozi nari mfite. Kuva ngera muri
cinema numvaga intego ari ukugera kure kandi nkagira filime yanjye atarugukina
mu z’abandi gusa.”
Akomeza avuga ko iyi filime
‘La Vie’ yasohoye yubakiye ku nama z’ubuzima bwa buri munsi mu miryango ‘yacu’.
Ati “Kuko ibyo dukina byose
n’ubuzima duhura nabwo rero tukahigira kwihangana, ubumuntu no kubana n’abandi.”
Joseline avuga ko ajya
gutangira gushyira hanze iyi filime yahisemo kwifashisha amazina y’abakinnyi
basanzwe bazwi kandi banakoranye mu zindi filime.
Ati “Nakoranye n’abakinnyi
dusanzwe dukorana kuko bujuje ibyo nifuzaga ku bakinyi nashakaga.”
Iyi filime ye irimo amazina
akomeye y'abakinnyi bane basanzwe bahurira muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton
Kibonke. Nka Lynda, Nadia ndetse na Nyambo Jessica.
Yavuze ko mu gihe cy'iminsi
micye ishize ashyize hanze iyi filime 'yahise ikundwa cyane' kandi
biramutungura, kuko atari abyitezeho.
Avuga ko agace ka mbere
k'iyi filime ariko ariko kamuteye umuhate wo gukomeza gushyira imbaraga muri
iyi filime. Ati “Ni Episode ebyiri maze gushyiraho ariko zarakunzwe cyane cyane
ku buryo ntari mbyiteze."
Joseline avuga ko ashaka
gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema yo mu Rwanda, kandi ari no
gutekereza gukora filime y'uruhererekane igaruka ku buzima bwo mu rugo.
Iyi filime yatangiye
gushyira hanze ifite ibice birangira. Ati “Nzagaragaza imibereho ya buri munsi.
Abantu bambwiye ko mfite igitekerezo cyiza, ariko kuba nkora filime ikarangira
si byiza, ahubwo nakora filime y'uruhererekane ku buryo abantu bazajya
bayikurikirana buri munsi'.
Uyu mugore avuga ko icyerekezo cye ari ugukora filime zifite icyo zihindura ku buzima bw'abantu. Ati "Tuzakomeza gukina ubuzima bubaho, bwawe, bwanjye, ubwa bene wacu n'abandi bose. Ni bwa buzima duhura nabwo mu rugo."
Joseline yatangiye gushyira
ahagaragara filime ye ya mbere yise ‘La Vie’ ishingiye ku buzima abantu
banyuramo
Nyambo Jessica, umukinnyi w’imena muri filime ‘La Vie’ wanitiriwe iyi filime
Audace Willy uzwi cyane
muri filime zinyuranye- Muri filime ‘La vie’ akina yitwa Papi
Umukinnyi wa filime Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick ari mu bakina muri iyi filime ‘La Vie’, aho akina yitwa ‘Nickyson’
‘Alice’ ukina muri filime ‘La
Vie’ ya Joselyne yatangiye gushyira kuri Youtube
Umutoniwase Nadia witabiriye Miss Rwanda 2022 ari mu bakinnyi bagize iyi filime
Joseline [Uri ibumoso] asanzwe ari mu baririmbyi babarizwa muri Orchestre Impala, aha baririmbaga muri gitaramo cya Makanyaga cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki
REBA HANO AGACE KA MBERE KA FILIME ‘LA VIE’ YA JOSELYNE
TANGA IGITECYEREZO