RFL
Kigali

Joseline wo muri Orchestre Impala yahuje abakinnyi bagezweho muri filime ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2023 17:33
0


Joseline Niyonsenga uri mu baririmbyi ba Orchestre Impala, yatangiye gushyira ahagaragara filime ye ya mbere yise “La Vie” yahurijemo abakinnyi bagezweho muri iki gihe muri filime zinyuranye zitandukanye ku miyoboro itandukanye ya Youtube.



Mu 2021 nibwo Joseline yinjiye mu bakinnyi ba filime abifatanya n’urugendo rwo kuririmba muri Orchestre Impala yubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Kuva icyo gihe yiyabambajwe muri filime zirimo ‘Umuturanyi’ ya Clapton, ‘The Message’ ya Nyambo, ‘My Heart’ ya Killerman na ‘Ndirirende’ ya Nyirankotsa.

Yabwiye InyaRwanda ko yakuze yifuza kugira filime ye bwite n’ubwo urugendo rwe rwatangiriye mu kugaragara muri filime z’abandi.

Yavuze ati “Impamvu natangiye gusohora filime yanjye nuko ari nzozi nari mfite. Kuva ngera muri cinema numvaga intego ari ukugera kure kandi nkagira filime yanjye atarugukina mu z’abandi gusa.”

Akomeza avuga ko iyi filime ‘La Vie’ yasohoye yubakiye ku nama z’ubuzima bwa buri munsi mu miryango ‘yacu’.

Ati “Kuko ibyo dukina byose n’ubuzima duhura nabwo rero tukahigira kwihangana, ubumuntu no kubana n’abandi.”

Joseline avuga ko ajya gutangira gushyira hanze iyi filime yahisemo kwifashisha amazina y’abakinnyi basanzwe bazwi kandi banakoranye mu zindi filime.

Ati “Nakoranye n’abakinnyi dusanzwe dukorana kuko bujuje ibyo nifuzaga ku bakinyi nashakaga.”

Iyi filime ye irimo amazina akomeye y'abakinnyi bane basanzwe bahurira muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton Kibonke. Nka Lynda, Nadia ndetse na Nyambo Jessica.

Yavuze ko mu gihe cy'iminsi micye ishize ashyize hanze iyi filime 'yahise ikundwa cyane' kandi biramutungura, kuko atari abyitezeho.

Avuga ko agace ka mbere k'iyi filime ariko ariko kamuteye umuhate wo gukomeza gushyira imbaraga muri iyi filime. Ati “Ni Episode ebyiri maze gushyiraho ariko zarakunzwe cyane cyane ku buryo ntari mbyiteze."

Joseline avuga ko ashaka gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema yo mu Rwanda, kandi ari no gutekereza gukora filime y'uruhererekane igaruka ku buzima bwo mu rugo.

Iyi filime yatangiye gushyira hanze ifite ibice birangira. Ati “Nzagaragaza imibereho ya buri munsi. Abantu bambwiye ko mfite igitekerezo cyiza, ariko kuba nkora filime ikarangira si byiza, ahubwo nakora filime y'uruhererekane ku buryo abantu bazajya bayikurikirana buri munsi'.

Uyu mugore avuga ko icyerekezo cye ari ugukora filime zifite icyo zihindura ku buzima bw'abantu. Ati "Tuzakomeza gukina ubuzima bubaho, bwawe, bwanjye, ubwa bene wacu n'abandi bose. Ni bwa buzima duhura nabwo mu rugo." 

Joseline yatangiye gushyira ahagaragara filime ye ya mbere yise ‘La Vie’ ishingiye ku buzima abantu banyuramo

Nyambo Jessica, umukinnyi w’imena muri filime ‘La Vie’ wanitiriwe iyi filime 

Audace Willy uzwi cyane muri filime zinyuranye- Muri filime ‘La vie’ akina yitwa Papi


Umukinnyi wa filime Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick ari mu bakina muri iyi filime ‘La Vie’, aho akina yitwa ‘Nickyson’ 

‘Alice’ ukina muri filime ‘La Vie’ ya Joselyne yatangiye gushyira kuri Youtube


Umutoniwase Nadia witabiriye Miss Rwanda 2022 ari mu bakinnyi bagize iyi filime 

Joseline [Uri ibumoso] asanzwe ari mu baririmbyi babarizwa muri Orchestre Impala, aha baririmbaga muri gitaramo cya Makanyaga cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki


REBA HANO AGACE KA MBERE KA FILIME ‘LA VIE’ YA JOSELYNE

">

REBA HANO AGACE KA KABIRI KA FILIME ‘LA VIE’ YA JOSELYNE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND