MUA Insurance Rwanda Limited’s [MUA Rwanda] yahize ibindi bigo, mu gutangaza ibipimo by’ikigo mpuzamahanga cya GCR Ratings.
Ikigo mpuzamahanga GCR Ratings, kizobereye mu gupima imari n’ubukungu by’ibigo bitandukanye ku Isi, cyemeje ubuhangange bwa kompanyi ya MUA Insurance Rwanda Limited mu mitangire ya serivisi z’Ubwishingizi.
GCR Ratings yashyize MUA Insurance Rwanda Limited mu cyiciro cya AA-, ari nacyo gisumba ibindi, mu rwego rwo kwerekana ko iyi Kompanyi imaze imyaka irenga 17 ku isoko ry’u Rwanda, imaze kugaragaza itandukaniro muri serivisi nziza z’ubwishingizi zihabwa abaturage.
Gushyirwa mu cyiciro cya AA-, bigaragaza icyizere MUA Insurance Rwanda Limited imaze kugirirwa mu bijyanye no gutanga serivisi z’Ubwishingizi zizewe, zihuse kandi zinogeye abagenerwabikorwa babarizwa mu bihugu bitandukanye.
Iyi Kompanyi yahoze yitwa Phoenix of Rwanda Assurance Company Ltd, MUA Insurance Rwanda Ltd kuva mu 2006 igeze ku isoko ry’u Rwanda, imaze kwerekana umuhate mu guteza imbere serivisi z’Ubwishingizi zinyuze mu ikoranabuhanga kandi zigera kuri benshi mu Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru wa MUA Insurance Rwanda Ltd, Konde Bugingo, yavuze ko bishimiye cyane kuba ari bo Kompanyi y'ubwishingizi ya mbere ishyize ahagaragara iyi impamyabushobozi (Certificate) igaragaza ko bahagaze neza mu buryo bw'imari no guha serivisi nziza abakiriya babo.
Yagize ati: ''Ni ibintu twishimiye cyane kuko mu ruhando rw'ubwishingizi harimo kompanyi nyinshi zikora ibyo dukora ariko byaradushimishije ko twashyizwe mu cyiciro cya mbere. Ni twe kampanyi y'Ubwishingizi ihawe iyi mpamyabushobozi kandi ikayisangiza abafatanyabikorwa mu Rwanda. Ibi birahindura byinshi ku mikorere yacu n'uburyo dufashamo abakiriya bacu''.
Konde Bugingo, avuga ko gushyirwa mu cyiciro cya mbere cya AA- kw’iyi Kompanyi, bigaragaza ko abishingizi ndetse n’abagana iki kigo bifuza serivisi z’Ubwishingizi, bakwiye kongera icyizere bari bayifitiye mu bijyanye no kwishyura indishyi z’Ubwishingizi kurushaho.
Konde avuga ko kandi ibi bikwiye gufasha abafata ubwishyingizi cyangwa abanyamigabane bose muri MUA Insurance Rwanda Limited, ko bashyinganye neza kandi ko Sosiyete ikomeye
Konde Bugingo uvuga ko bishimiye iki gikorwa, yakomeje asobanura akamaro bibafitiye ati: ''Ku bafatanyabikorwa bacu biratuma babona ko turi abizerwa ndetse barusheho kutwizera kandi n'abakiriya bacu bizabagiraho ingaruka nziza kuko noneho tuzabasha kujya tubitaho no kubafasha mu buryo buri hejuru''.
Umuyobozi mukuru Konde Bugingo yatangaje ko ibikorwa by'iyi kompanyi bigikomeje ndetse ko igiye kuzana impinduka mu ruhando rw'ubwishingizi.
Yagize ati: ''Mu mpera z'uyu mwaka tuzatangiza ubwishingizi bw'ubuvuzi butandukanye n'ubutangwa n'ibindi bigo. Tuzakuraho icyuho kirimo. Turashaka kuzana itandukaniro ,no mu bijyanye n'Ubuhinzi naho turashaka kuzahagera kuko hari umushinga wabyo turi kwigaho'''.
Umuyobozi ushinzwe imari muri MUA Insurance Rwanda, Francis Nkubana yasobanura uburyo iyi kompanyi ikomeye mu buryo bw'imari yatanze urugero agira ati: ''Mu 2022 hari umukiriya wacu twarishye Miliyari 6 z'amafaranga kandi turakomeza turakora. Aya mafaranga ni menshi kompanyi itapfa gutanga idahagaze neza. Ibi byerekana ko twebwe ibijyanye n'imari no kwita ku bakiriya bacu tubihagazemo neza''.
Francis Nkubana yavuze ko iki kigo kuri ubu kigaragaza ko umwaka warangiye gifite ubushobozi bwo kwishyura abakiriiya bose bungana na 230% (Solvency) ugereranyije n’ubw’ibindi bigo byose bungana na 221%. Ubusanzwe ikigo cy’ubwishingizi gisabwa ko kiba gifite ubushobozi bwo kwishyura abakigana ku rugero rwa 100%.
Yasobanuye ko kompanyi yabo ikorana n'ibigo bikomeye hamwe n’ibito byumwihariko abashaka ubwishingizi ku binyabiziga yaba ku modoka cyangwa kuri moto. Kugeza ubu iyi kompanyi iri mu za mbere mu gutanga ubwishingizi ku batunze ibinyabiziga mu Rwanda.
Ibikorwa bya MUA Insurance Rwanda Ltd ntibigarukira mu bwishingizi gusa kuko banakora ibindi bikorwa bifasha umuryango nyarwanda birimo nko gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufasha abana badafite kirengera ndetse banatera inkunga amasiganwa ya Bugesera Marathon.
Mu bigo bikomeye mu Rwanda bakorana nabyo harimo nka Access Bank, I&M, Cimerwa hamwe n'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera.
MUA Insurance Rwanda Ltd yabaye iya mbere mu kubona certifcate yo murwego rwa mbere mu bwishingizi mu Rwanda, imaze imyaka 75 ikora ndetse inakorera mu bihugu bitandukanye byo mu Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Umuyobozi mukuru wa MUA Insurance, Konde Bugingo yatangaje ko ibikorwa by'iyi kompanyi bigikomeje ndetse ko igiye kuzana impinduka mu ruhando rw'ubwishingizi
MUA Insurance Rwanda Limited’s [MUA Rwanda] yahize ibindi bigo, mu gutangaza ibipimo by’ikigo mpuzamahanga cya GCR Ratings
Francis Nkubana ushinzwe imari muri MUA Insurance, avuga ko iki kigo gihagaze neza mu gutanga serivisi z'Ubwishingizi ku buryo mu 2022 hari umukiriya bishyuye asaga Miliyari 6frw
Kanda hano urebe andi mafoto
AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO