Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] uri mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda yamaze gushyira hanze indirimbo yari itegerejwe na benshi yakoranye n’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahal [Harmonize].
Kenny Sol yiyongeye ku
mubare w’abahanzi bo mu Rwanda bamaze gukora indirimbo na Harmonize uri mu
bahanzi bakomeye mu Karere k’Ibiyagabigari.
Uwavuga ko ari agahigo gakomeye ugerereranije n’imyaka Kenny Sol amaze mu muziki ntabwo yaba abeshye.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye Kenny Sol,yasobanuye uko byaje kugira ngo babashe gukorana indirimbo ati”Harmonize twahuriye muri studio, nyuma Element amwumvisha iyi ndirimbo kuko yari irangiye arayikunda ahita yemera kuyijyamo.”
Agaruka ku masomo yigiye
kuri Harmonize uri mu bahanzi b’ikirango cy’umuziki w’Akarere k’Iburasirazuba
muri iyi minsi ati”Umurava, gukunda ibyo arimo, kwicisha bugufi no kwemera kugirwa
inama.”
Akomoza ku gihe amashusho y’indirimbo
‘One More Time’ yafatiwe ati”Twafashe amashusho yayo muri Mata mu duce turimo
Zanzibar na Dar Es Salaam.”
Kuri ubu Kenny Sol akaba
akomeje ibikorwa byo gushyira hanze ‘Extended Play’ [EP] hanze yise ‘Stronger
Than Before’ mu buryo bw’amashusho dore ko mu buryo bw’amajwi yamaze kugera
hanze yose.
Mu bandi bahanzi nyarwanda bamaze kugira amahirwe yo gukorana na Harmonize barimo Marina, Safi Madiba na Bruce Melodie hakaba hitezwe ko hari n’abandi indirimbo bakoranye na we zizajya hanze barimo Ariel Wayz na Element.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA KENNY SOL NA HARMONIZE 'ONE MORE TIME'
">Kenny Sol yagarutse ku masomo yigiye kuri Harmonize Amashusho y'indirimbo ya Harmonize na Kenny Sol yafatiwe yose muri TanzaniaGuhurira muri studio kwa Element nibyo byabaye intandaro yo guhurira mu ndirimboIndirimbo 'One More Time' ni imwe muzigize EP ya Kenny Sol
TANGA IGITECYEREZO