RFL
Kigali

The Bright Five Singer bateguye igitaramo cyo kumurika album ya Kabiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2023 11:15
0


Itsinda ry’abasore b’abaririmbyi bazwi cyane muri Kiliziya Gatolika, The Bright Five Singers batangaje ko bagiye gukora igitaramo cyo kumurika album yabo ya kabiri bise “Ineza yayo.”



Iki gitaramo kizaba ku wa 30 Nyakanga 2023 guhera Saa kumi n’ebyiri kuri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali. Ni igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana, bazahuza no kumurika iyi album yabo ya Kabiri, iriho indiirmbo bavuga ko zuje ubuhanga zo mu njyana zitandukanye kandi zinogeye amatwi n'umutima.

Iyi album iriho indirimbo 10 zibibutsa ineza y’Imana kandi ko ariwe mubyeyi wa buri wese akwiye kugarukira.

Umuyobozi Wungirije muri The Bright Five Singers, Mugwaneza Jean Marie Vianney yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi babo nyuma y’imyaka itanu yari ishize no kubamurikira iyi album yabo nshya.

Ati “Twateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika ku nshuro ya kabiri (2) umuzingo w'indirimbo zacu zisingiza kandi zirata ineza y'Imana (Ineza Yayo Album).”

“Ni igitaramo twateganyaga gukora mu mwaka wa 2020 ariko kubera impamvu z'icyorezo cya Covid 19 biba ngombwa ko tugisubika. Bijyanye n'intego yacu yo gusingiza Imana no gufatanya n'abandi kuyitaramira ni kuri iyo mpamvu twahisemo uyu mwanya mwiza wo kongera gutaramana.”

Akomeza ati “Igitaramo kizaba kigizwe n'indirimbo 10 ziri kuri iyi album ndetse n'izindi ziri mu njyana zitandukanye kandi zinogeye amatwi.”

Iyi album bari bamaze imyaka ine bayikora. Kandi bifashije aba Producer barimo Didier, Emmy Pro, Oreste na Dieudonné Murengezi mu gutunganya indirimbo ziyigize.

Kuri iyi album bakoranyeho indirimbo n’abahanzi barimo Irakoze Nicole, Marie Ange Ndinda na Nizeyimana Nyituriki Denys.

Mugwaneza avuga ko nyuma yo kumurika iyi album bazahita batangira urugendo rwo gukora album ya Gatatu, bazifashishaho abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye.

Kandi barateganya kuzakora ibitaramo byinshi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.

Iri tsinda risanzwe rifite album ya mbere bise ‘Musabe muzahabwa’ bamuritse mu gitaramo gikomeye bakoze ku wa 15 Ukwakira 2017. Icyo gihe iki gitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka ibiri yari ishize bari mu muziki.

The Bright Five Singers ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n’abasore bafite intego yo gufasha Abakristu gusenga basingiza Imana ndetse no kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo.

Batangiye ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean Jacques Bertrand, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper,  Niyonzima Oreste, Ndahiro Pacis, Micomyiza Augustave na Mutesa Rukundo Christian.

Uko iminsi yagiye yicuma hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga bagasimbuzwa abandi hagiye hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice na Mugwaneza Jean Marie Vianney.

The Bright Five Singers batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n’ibyo biteguriye. Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo ndetse no kugorora ijwi.

Aba baririmbyi kandi, bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y’ubuzima itangwa n’Imana.

Bafite kandi abavandimwe bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright Five Singers Family.

Bifatanya kandi n’abantu batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Misa harimo ubukwe, Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara abagize ibyago no kubafata mu mugongo.

Iri tsinda rizwi mu ndirimbo nka 'Dusingize Imana' yakunzwe cyane n'abatari bake, 'Roho ngwino utumurikire' yagiye hanze muri Kamena 2020, ‘Ndi Umukristu’, ‘Ngirira imbabazi’, ‘Abana warazwe’ n’izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga rwa Youtube.

Iri tsinda riheruka gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel mu Ugushyingo 2019 icyorezo cya Covid-19 kitaraza.

Bright Five Singers batangaje ko bagiye gukora igitaramo cyo kumurika album yabo ya kabiri bise "Ineza yayo’

Bright Five Singers bavuze ko bari bamaze imyaka ine bategura iyi album bazamukirikira kuri Saint Famille

Aba basore bagaragaza ko bifashishije abahanzi banyuranye kuri iyi album, kandi baritegura gutangira urugendo rwo gukora album ya gatatu 

Kuva mu 2015, Bright Five Singers iri mu rugendo rw’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana

Bright igiye kumurika album iriho indirimbo zongera ubusabane n'Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIHO NZIBERA' YA BRIGHT FIVE SINGERS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND