Itsinda ry’abasore b’abaririmbyi bazwi cyane muri Kiliziya Gatolika, The Bright Five Singers batangaje ko bagiye gukora igitaramo cyo kumurika album yabo ya kabiri bise “Ineza yayo.”
Iki gitaramo kizaba ku wa 30
Nyakanga 2023 guhera Saa kumi n’ebyiri kuri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali. Ni
igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana, bazahuza no kumurika iyi album yabo ya Kabiri, iriho indiirmbo bavuga ko zuje ubuhanga zo mu njyana zitandukanye kandi zinogeye
amatwi n'umutima.
Iyi album iriho indirimbo 10
zibibutsa ineza y’Imana kandi ko ariwe mubyeyi wa buri wese akwiye kugarukira.
Umuyobozi Wungirije muri The Bright Five Singers, Mugwaneza Jean Marie Vianney yabwiye InyaRwanda ko
bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi babo nyuma y’imyaka
itanu yari ishize no kubamurikira iyi album yabo nshya.
Ati “Twateguye iki gitaramo
mu rwego rwo kumurika ku nshuro ya kabiri (2) umuzingo w'indirimbo zacu
zisingiza kandi zirata ineza y'Imana (Ineza Yayo Album).”
“Ni igitaramo twateganyaga
gukora mu mwaka wa 2020 ariko kubera impamvu z'icyorezo cya Covid 19 biba
ngombwa ko tugisubika. Bijyanye n'intego yacu yo gusingiza Imana no gufatanya
n'abandi kuyitaramira ni kuri iyo mpamvu twahisemo uyu mwanya mwiza wo kongera
gutaramana.”
Akomeza ati “Igitaramo
kizaba kigizwe n'indirimbo 10 ziri kuri iyi album ndetse n'izindi ziri mu
njyana zitandukanye kandi zinogeye amatwi.”
Iyi album bari bamaze
imyaka ine bayikora. Kandi bifashije aba Producer barimo Didier, Emmy Pro, Oreste
na Dieudonné Murengezi mu gutunganya indirimbo ziyigize.
Kuri iyi album bakoranyeho
indirimbo n’abahanzi barimo Irakoze Nicole, Marie Ange Ndinda na Nizeyimana
Nyituriki Denys.
Mugwaneza avuga ko nyuma yo
kumurika iyi album bazahita batangira urugendo rwo gukora album ya Gatatu,
bazifashishaho abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye.
Kandi barateganya kuzakora
ibitaramo byinshi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.
Iri tsinda risanzwe rifite
album ya mbere bise ‘Musabe muzahabwa’ bamuritse mu gitaramo gikomeye bakoze ku
wa 15 Ukwakira 2017. Icyo gihe iki gitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka
ibiri yari ishize bari mu muziki.
The Bright Five Singers
ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n’abasore
bafite intego yo gufasha Abakristu gusenga basingiza Imana ndetse no kwitagatifuza
binyuze mu ndirimbo.
Batangiye ivugabutumwa ku
wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean Jacques Bertrand,
Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper, Niyonzima Oreste, Ndahiro Pacis, Micomyiza Augustave na Mutesa Rukundo
Christian.
Uko iminsi yagiye yicuma
hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga bagasimbuzwa abandi hagiye
hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice na Mugwaneza Jean
Marie Vianney.
The Bright Five Singers
batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n’ibyo biteguriye.
Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo ndetse no
kugorora ijwi.
Aba baririmbyi kandi,
bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha
kwiyubaka no gukomera ku mpano y’ubuzima itangwa n’Imana.
Bafite kandi abavandimwe
bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright
Five Singers Family.
Bifatanya kandi n’abantu
batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Misa harimo ubukwe,
Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara abagize ibyago
no kubafata mu mugongo.
Iri tsinda rizwi mu
ndirimbo nka 'Dusingize Imana' yakunzwe cyane n'abatari bake, 'Roho ngwino
utumurikire' yagiye hanze muri Kamena 2020, ‘Ndi Umukristu’, ‘Ngirira
imbabazi’, ‘Abana warazwe’ n’izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga rwa
Youtube.
Iri tsinda riheruka
gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel mu Ugushyingo 2019
icyorezo cya Covid-19 kitaraza.
Bright Five Singers batangaje ko bagiye gukora igitaramo cyo kumurika album yabo ya kabiri bise "Ineza yayo’
Bright Five Singers bavuze
ko bari bamaze imyaka ine bategura iyi album bazamukirikira kuri Saint Famille
Aba basore bagaragaza ko bifashishije abahanzi banyuranye kuri iyi album, kandi baritegura gutangira urugendo rwo gukora album ya gatatu
Kuva mu 2015, Bright Five Singers iri mu rugendo rw’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana
Bright igiye kumurika album iriho indirimbo zongera ubusabane n'ImanaKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIHO NZIBERA' YA BRIGHT FIVE SINGERS
TANGA IGITECYEREZO