Umunyarwenya uri mu batanga icyizere mu gihugu cya Uganda, Dr Hilary Okello yabimburiye abandi bategerejwe mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live kizafasha Abanyarwanda n’abandi guhekereza ukwezi kwa Nyakanga 2023 binyuze mu bitwenge.
Ni ku nshuro ya gatatu uyu
musore agiye gutaramira i Kigali. Muri Nzeri 2022, nibwo Anne Kansiime yakoreye
igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali, ni nyuma y’imyaka itanu yari ishize abanyarwanda bamunyotewe.
Ubwo yazaga i Kigali, yaje
ari kumwe n’abarimo Dr Hilary Okello. Ari ku kibuga cy’indege ndetse no mu
gitaramo, Kansiime yavuze ko yishimiye kugaragariza Abanyarwanda impano ya Dr Hilary
Okello mu bijyanye no gutera urwenya.
Uyu musore ntiyazuyaje kuko
mu gihe cy’iminota 15’, abitabiriye iki gitaramo bari batangiye kunyurwa
n’ubuhanga bwe.
Yasubiye muri Uganda, nyuma
ku wa 9 Werurwe 2023 atumirwa gususurutsa abakunzi b’uruhererekane rw’ibitaramo
bizwi nka ‘Gen- Z Comedy’ bibera kuri Mundi Center.
Nyuma, ku wa 21 Werurwe
2023 yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko ari umuhamya w’uko
abanyarwanda bakunda urwenya. Ati “Abanyarwanda bakunda ‘Stand-up Comedy’. Naba
umuhamya wabyo.”
Dr. Hilary Okello yabaye
umunyamakuru muri Uganda, kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri
iki gihe.
Arazwi cyane mu gutera
urwenya agaruka ku buzima bwe, ku muryango we n’ibindi. Hilary azi neza ko
inkuru nziza iryoshya ibiganiro ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi
n’izitazwi ariko akagerageza kubihuriza hamwe.
Hilary yigeze kuvuga ko
yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kandi ko yari mu ikipe
y’abanyeshuri yasomaga amakuru buri wa Gatanu.
Kuri iyi nshuro yatumiwe
muri Seka Live mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be kizaba ku wa 30 Nyakanga
2023 kizabera muri Camp Kigali.
Iki gitaramo kigiye kuba nyuma ya Seka Live yahereje Kamena 2023 yarimo Teacher Mpamire wo muri Uganda na Daliso wo mu Bwongereza.
Dr Hilary Okello aheruka i Kigali, aho yatembagaje abantu mu gitaramo cya 'Gen-z Comedy
Dr Hilary yibanda ku nkuru
z'ubuzima bwa buri munsi bituma abantu benshi bamukunda
Anne Kansiime yavuze ko yishimiye kumurika impano ya Dr Hilary
Iki gitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 30 Nyakanga 2023 muri Camp Kigali
TANGA IGITECYEREZO