Umuhanzi akaba n’umushabitsi Mbabazi Innocent [Gauchi] yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we Mucyo Unice nk’umugabo n’umugore, ni nyuma y’uko bakoze ubukwe bw’akataraboneka bwitabiriwe n’abantu barenga 600 bari batumiwe mu kwizihiza uyu muryango mushya.
Biyemeje kubana byemewe n’amategeko
ya Repubulika y’u Rwanda kandi bahana isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana,
nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bari mu munyenga w’urukundo kugeza biyemeje
guhuza imiryango, inshuti n’abavandimwe.
Gauchi usanzwe uzwi mu
ndirimbo nka ‘Nezerwa’ ntiyigeze agaragaza uyu mukunzi we ku mbuga
nkoranyambaga, kugeza ubwo yashyiraga hanze ubutumire ‘Invitation’ mu bukwe
bwe.
Ubwo yashyiraga hanze ‘invitation’
z’ubukwe mu minsi ishize, yavuze ko umukunzi we yujuje buri kimwe ‘nashakaga ku
mugore tuzabana ubuzima bwanjye bwose’.
Amwe mu mafoto yasangije
abamukurikirana, yayaherekeresheje amagambo y’urukundo yumvikanisha ko yahisemo
neza, kandi akunda uyu mukobwa byimazeyo.
Ubu iminsi itatu irashize
atangiye ubuzima bushya n’umukunzi we; kuko barushinze ku Cyumweru tariki 9
Nyakanga 2023. Gusaba no gukwa byabereye kuri Panorama ku i Rebero, gusezerana
imbere y'Imana bibera muri Christ's Church Rwanda i Gacuriro.
Gauchi ari mu bahanzi b’abanyamafaranga
mu Rwanda, ushingiye ku bikorwa birimo amazu, imodoka zihenze agendamo n’ibindi.
Asanzwe anakora imirimo irimo ifata agaciro k’abarirwa muri za Miliyari.
Aherutse kubwira InyaRwanda
ko agiye gushora imari mu muziki, ku buryo nawe azashyira itafari rye ku muziki
w’u Rwanda akawuteza imbere binyuze mu gufasha abanyempano, gukorana indirimbo
n’abahanzi bakomeye ku Isi n’ibindi.
Gauchi aherutse gupfundikira
album ye ya mbere yise ‘Collabo’ iriho indirimbo zirenga 15. Asanzwe azwi mu
ndirimbo nka ‘Nezerwa’, ‘Ikaze’, ‘Ceza’ n’izindi.
Gauchi yakoze ubukwe n'umukunzi we Mucyo- Avuga ko yujuje buri kimwe yari akeneye ku mufasha
Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, nibwo Gauchi na Mucyo batangiye urugendo rwo kubana nk'umugabo n'umugore
Imiryango yombi
yashyigikiye uyu muryango mushya
Wari umunsi udasanzwe mu buzima
bwa Mucyo warushinze Gauchi usanzwe ari umuhanzi n'umushabitsi
Gauchi amaze imyaka irenga
itanu ari mu muziki, yaherekejwe n'ibikorwa bifasha abandi bahanzi
Gauchi ari mu bahanzi b'abanyamafaranga batavugwa!
Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na Nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe byanditse mu Intangiriro 2: 24
Umuhanzi Yverry uzwi mu
ndirimbo z'imitoma yaririmbye mu bukwe bwa mugenzi we Gauchi
Bahanye isezerano ryo gushyingirwa imbere y'Imana, biyemeza kubana Gikirisitu
Itorero Intayoberana rizwi mu mbyino gakondo ryasusurukije abarenga 600 bitabiriye ubukwe bwa Gauchi n'umukunzi we Mucyo
Imyaka ibiri yari ishize
Gauchi na Mucyo bari mu munyenga w'urukundo wagejeje ku kwiyemeza kurushinga
TANGA IGITECYEREZO