Josh Ishimwe ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere na "Reka Ndate Imana Data" yagize igikundiro gihambaye, agiye gukora igitaramo cye cya mbere ndetse yamaze no gushyira hanze amatike yo kucyinjiramo.
Ni igitaramo yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kizaba tariki 20/08/2023 muri Camp Kigali. Ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukora nyuma y'imyaka 2 gusa amaze mu muziki. Icyakora abandi baririmbyi bazafatanya nawe, ntabwo baratangazwa, gusa amakuru dufite ni uko ari vuba.
Mu gihe habura iminsi 39 iki gitaramo kikaba, Josh Ishimwe yashyize ku isoko amatike yacyo. Itike ya macye ni 5,000 Frw, naho iya menshi ni 250,000 Frw ariko akaba ari ameza (table) ahabwa abantu batanu, ubwo bivuze ko umuntu umwe yishyura 50,000 Frw.
Itike yiswe Premium ni 10,000 Frw, VIP ni 15,000Frw naho VVIP ni 20,000 Frw. Ibi bivuze ko ibiciro byoroheye buri wese kuko kuva ku bihumbi bitanu (5,000Frw) kugera ku bihumbi mirongo itanu (50,000 Frw) wabasha kwitabira igitaramo cy'uyu musore usingiza Imana mu njyana Gakondo.
Amatike ari kuboneka ahantu hanyuranye muri Kigali. Wayasanga ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple (Gatenga), Bethesda Holy Church (Gisozi), Sainte Famille, EAR Remera na Camelia (CHIC). Ushobora no kugura itike kuri Mobile Money unyuze kuri yi kode: *182*8*1*604473#.
Joshua Ishimwe ari we Josh Ishimwe w'imyaka 22 y'amavuko, ni imfura ya ADEPR mu banyamuziki bakora injyana Gakondo. Atuye ku Kebeza mu mujyi wa Kigali, akaba asengera ADEPR Samuduha. Avuga ko injyana ya Gakondo ayikunda cyane kandi ko ari yo azakomeza gukora.
Asobanura ko yahisemo gukora Gakondo kuko akunda umuco nyarwanda. Ati "Impamvu nahisemo gukora Gakondo, icya mbere ni uko nkunda iby'iwacu bishingiye ku muco wacu. Ni yo mpamvu nifuje gusangiza abandi ibyo mfite mbinyujije mu njyana y'umuco wacu duhuriyeho twisangamo nk'abanyarwanda (Gakondo)".
'Yesu ndagukunda' niyo ndirimbo yamwinjije mu muziki. Avuga ko iyi ndirimbo yahereyeho "irimo ubutumwa bwo kuvuga ko Yesu mukunda cyane mwihaye wese". Ati "Mfite intego yo kubasangiza ibyiza byinshi kandi ni ukuri Yesu yarabinyujuje, nizeye ko muzabyishimira kandi mukanshyigikira".
Josh Ishimwe ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye cya mbere
Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye cya mbere
Amatike y'igitaramo cya Josh Ishimwe yageze hanze
REBA INDIRIMBO "REKA NDATE IMANA DATA" YA JOSH ISHIMWE
REBA INDIRIMBO "YESU NDAGUKUNDA" YINJIJE JOSH ISHIMWE MU MUIZIKI
TANGA IGITECYEREZO