RFL
Kigali

Karongi: Dr Frank Habineza ukuriye Ishyaka rya Green Party yahuye n'urubyiruko arusaba kuba bandebereho

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/07/2023 9:14
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2023 mu Karere ka Karongi habereye Kongere y'Ishyaka rya Green Party yahuriwemo n'urubyiruko rugize iri nshaka mu Ntara y'Iburengerazuba hatorwamo abayobozi.



Muri iyi kongere yabereye i Karongi, hatorewemo Ubuyobozi bw'urubyiruko muri iyi Ntara, rwiyemeza kuba ibisubizo by'ibibazo bihari no kurinda ibidukikije. Bamwe mu rubyiruko batowe bijeje ubuyobozi ko nk'imbaraga z'igihugu nabo biteguye gutanga umusanzu wabo.

Umuyobozi w'Ishyaka rya Green Party mu Rwanda, akaba n'Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Dr. Frank Habineza, yabwiye abanyamakuru ko yizeye ibisubizo bizava mu rubyiruko rwatowe gusa nawe asezeranya abaturage baturiye uruganda rwa CIMERWA rukorera Sima mu Karere ka Rusizi, ko ibibazo bafite abikorera ubuvugizi mpaka birangiye.

Yagize ati: "CIMERWA bafite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abaturage baturiye uruganda bakeneye ko bakwimurwa bakava hariya ku ruganda. Impamvu ni uko ziriya ntambi ziturika zikangiriza ubuzima bwabo. Baracyafite ikibazo cy’uko abana bavuka batameze neza kubera ziriya ntambi, baracyafite ikibazo cy’imihumekere kubera ivumbi rituruka muri CIMERWA riza kubangiriza".

Ati: "Uruganda ntibarwanze ariko basaba ko bahabwa ingurane bakava hariya hantu. Ni ikibazo cyihutirwa kireba cyane akarere ka Rusizi, turasaba ko inzego za Leta zigikurikirana vuba na bwangu, ndetse tuzanashyiraho Delegasiyo ijyeyo kureba iki kibazo kuko cyavuzweho ubushize, twari tuzi ko cyarangiye ariko abarwanashyaka batubwiye ko kikiri ikibazo gikomeye cyane".

Abaturiye uru ruganda bemeza ko iki kibazo kimaze igihe kuko cyatangiye muri 2003 ariko hakabura igisubizo nyamara ngo abayobozi bo mu Karere ka Rusizi bahora batanga icyizere kikaba imfabusa dore ko muri 2022 habaye ibarura ry'abaturage babangamiwe n'uru ruganda bagategereza bagaheba.

Iyi kongere imaze kuba mu Ntara 4 z'igihugu dore ko bavuye mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru no mu Ntara y'Iburasirazuba, hakaba hasigaye kongere izahuza abo mu Mujyi wa Kigali n'urubyiruko rwose rugize iri shyaka rya Green Party ku rwego rw'igihugu.

Urubyiruko rwo mu Ishyaka rya Green Party mu Ntara y'Iburengerazuba ruhagarariwe na Nishyirimbere Patrick watowe akaba yungirijwe na Abayisenga Moise.

Abagize Green Party biyemeje kuba ibisubizo by'ibibazo bihari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND