Abanyamakuru Scovia Mutesi na Mike Karangwa ndetse n’Umubikira Immaculée Uwamariya bari ku rutonde rw’abavuga rikumvikana n’abakoze ibikorwa byagiriye akamaro umuryango Nyarwanda mu bihe binyuranye begukanye ibihembo Rwanda Influencer Awards 2022.
Ibi bihembo byatanzwe ku
nshuro ya kabiri mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023, mu
muhango wabereye muri Century Park Hotel Nyarutarama, witabiriwe n’abantu bazwi
mu ruganda rw’imyidagaduro, imiryango y’abari bahatanye, inshuti, abavandimwe n’abandi
bashyigikiye iki gikorwa.
Ni ubwa kabiri kandi ibi
bihembo bitangiwe kuri iriya Hotel biturutse ku kuba iri mu baterankunga b’iki
gikorwa cyo kimwe na InyaRwanda.com.
Ibi bihembo bigamije
gushimira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga neza, kandi bagaharanira
impinduka nziza binyuze kuri izo mbuga nkoranyambaga
Ikindi kigamijwe ni ukubaka
urubuga abantu bakora umwuga wa ‘Influencer’ bashobora guhuriraho bakungurana
ibitekerezo kugira ngo uyu mwuga urusheho gutera imbere.
Biteganyijwe ko umwaka
utaha, ibi bihembo bizatangwa ariko hanakorwa ibikorwa bigamije kurebera hamwe
uko ibikorwa by’abazaba babihataniye byarushaho kuzamura sosiyete Nyarwanda.
Umuyobozi wa Supra Family,
Nsengiyumva Alphonse itegura ibi bihembo yabwiye InyaRwanda ko uyu mwaka
bishimiye uburyo bakoranye n’abantu bari kuzana impinduka muri sosiyete.
Yavuze ati “Uyu mwaka
twishimiye kuba turi kumwe n'abantu bari kuzana impinduka ziri gukorwa n’abakoresha
imbuga nkoranyambaga ndetse n’irindi terambere riri kuza.”
Ibi bihembo byatanzwe mu
byiciro umunani birimo: Entertainment Influencer,
Life Style Influencer, Media Personality Of the Year, Most Influencing Media House,
Social cause Influencer, Social Media Influencer na Philanthropy Influencer.
‘No Brainer’ wegukanye
igikombe ‘Social Media Influencer’ yavuze ko yishimiye igikombe yegukanye,
ashima umuryango we, inshuti n’abandi bamushyigikiye.
Yavuze ko imyaka ine ishize yiyeguriye gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi ‘ni urugendo rutoroshye’.
Ati “Ntabwo
biba byoroshye, kuko bisaba rimwe na rimwe gutanga n’ibitekerezo, ariko icyo
nakunze muri uru rugendo na bagenzi banjye, ni uko twabikoze, kandi
byaraduhiriye, twabibyaje umusaruro.”
‘No Brainer’ yavuze ko
baharanira gukora ibikorwa bifasha umuryango Nyarwanda muri rusange. Avuga ko
hari n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakoze akazi ko gushimwa, ariko ko
havamo umwe akaba ariwe uhabwa igikombe. Ati “Mu izina ry'abo ndabashimira aho
bari.”
Immaculée Uwamariya ntiyabashije
kwitabira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Abo yohereje kumufatira iki gikombe,
bavuze ko Immaculée ari umubikira wiyemeje gutanga ubutumwa mu buryo budasanzwe,
kandi byinshi atangaza biraherekanwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ubu akorera mu kigo
cy'amashuri cy'i Kansi mu Majyepfo y'u Rwanda. Uyu mubikira atanga ubutumwa
budashingiye ku dini runaka.
Uwari umuhagarariye, yavuze
ko yamutumye gusaba buri wese kujya asakaza ubutumwa atanga, ariko kandi anashishikariza
buri wese gutanga ubutumwa bwiza buhumuriza imitima ya benshi.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo Rwanda Influence
Awards 2022
1.Icyiciro cy’umuntu
wigaragaza mu iterambere ry' imyidagaduro (Entertainment Influencer): Nsengiyumva
Emmanuel
2.Icyiciro cy’umuntu ugaragaza imibereho
y'intangarugero (Life Style Influencer): Mike Karangwa
3. Icyiciro cy'umunyamakuru w'umwaka (Media
Personality of the year): Mutesi Scovia
4. Icyiciro cy'umuntu uharanira inyungu rusange
(Social Cause Influencer): Tito Harerimana.
5.Icyiciro
cy'igitangazamakuru cy'umwaka (Most Influencing Media House): IGIHE LTD
6. Icyiciro cy’ukora ibikorwa by'urukundo
(Philanthropy Influencer): Muvunyi Bihozagara
7.Icyiciro cy’umuntu
watoranyijwe n’abantu bakurikirana ibi bihembo (People Choice Awards): Umubikira
Immaculée Uwamariya
8. Icyiciro cy’umuntu uvuga rikijyana ku mbuga
nkoranyambaga (Social Media Influencer): No Brainer uzwi cyane kuri Twitter
Umubikira Immaculée
Uwamariya wahawe igihembo ‘People Choice Awards’ arazwi cyane mu Rwanda binyuze
mu nyigisho atanga zitsa ku rukundo, kubana, urubyiruko n’ibindi
Azwi nka ‘No Brainer’ ariko
yitwa Ishimwe Jean Aime. Ni umwe mu bamaze kubyaza umusaruro urubuga rwa
Twitter. Yegukanye igihembo cya Social Media Influencer
Mike Karangwa yabaye
umunyamakuru w’ibinyamakuru birimo Isango Star. Yagiye yifashishwa kenshi mu
bikorwa birimo Miss Rwanda n’ahandi
Tito Harerimana yegukanye
igikombe ‘Social Media Cause Influencer’. Aherutse kwifashisha Twitter akusanya
arenga Miliyoni 2 Frw yifashishijwe mu kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba
Umunyamakuru wa Igihe.com,
Nsengiyumva Emmanuel yegukanye igikombe ‘Entertainment Influencer’
Mutesi Scovia washize Ikinyamakuru Mama Urwagasabo yegukanye igikombe ‘Media Personality of the year’
Muvunyi Bihozagara yahawe igikombe ‘Philanthropy Influencer’
Abahawe ibi bihembo bya Rwanda Influencer Awards bagaragaje ko bije kubafasha gukomeza gukora ibikorwa bifatiye runini sosiyete
AMAFOTO: Rwigema
Freddy-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO