Bahati wakoranye indirimbo na Bruce Melodie akanaza mu Rwanda kuyimenyekanisha yasobanuye ko Perezida Kagame imvugo ye ari ingiro ndetse anashimangira ko amufata nk’umubyeyi w’igihugu.
Bahati yageze I Kigali mu ijoro ryo ku itariki 03 Nyakanga 2023.
Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kiri cya Kanombe yabwiye abanyamakuru ko ari ubwa kabiri ageze mu Rwanda. Inshuro ya mbere yahakandagije ibirenge yari yitabiriye ibihembo bya Groove (Groove awards). Ku itariki 05 Nyakanga we na Bruce Melodie basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 ruri ku Gisozi.
Yasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda. Bumwe mu butumwa yatanze mu gitabo bandikamo ubutumwa abasura Urwibutso yavuze ko:”Ntabwo tuzarekera kuvuga ukuri ku ibyo twabayemo”.
Bahati waje mu Rwanda kwiyegereza abafana no kwiga neza isoko ry’umuziki nyarwanda yakoze ibiganiro bimenyekanisha indirimbo Diana yakoreye umugore we bamaranye imyaka 8 babana.
Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda ari kumwe na Ally Soudy wamubajije uko afata Perezida Kagame yasubije ati:”Ibyo Perezida Kagame akora ntabwo abikora nta perezida ahubwo abikora nk’umubyeyi (father) kuko urebye aho yakuye u Rwanda ukareba aho rugeze ubona ko ari umubyeyi w’igihugu”.
Yongeyeho ati “Jyewe nubwo ndi umunyakenya ariko ndamuzi cyane . ni kenshi aza iwacu ariko iyo avuze ngo gahunda ni ugukora ibi niko bigenda, agendera ku mahame kandi amagambo ye ni ibikorwa.”
Bahati yavuze ko Perezida Kagame yafashe igihugu ari ubusa agihindura igihangage. Ati:”Uriya ni umunyabwenge afite icyerekezo. Iyo ndi hano ngirango meze nk’uri muri Cape Town kuko Kigali imeze neza”.
Bahati yari yavuze ko agomba gukorana indirimbo na producer Element uri mu bihe byiza muri iyi minsi. Yavuze Kandi ko ashaka gukorana indi ndirimbo na Bruce Melodie nyuma y’uko Diana bakoze yakunzwe. Kuri ubu Bahati yamaze gusubira muri Kenya aho asanzwe atuye.
Bahati yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi
Yasize yanditse ubutumwa busaba kuvuga amateka yatubayeho kandi tugakundana
Bahati yamaze iminsi 5 mu Rwanda amenyekanisha Diana iri mu zikunzwe
TANGA IGITECYEREZO