Kigali

Kiliziya Gatolika mu rugendo rwo kugira Abatagatifu abarimo Abanyarwandakazi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:8/07/2023 19:21
0


Papa Francis yashyizeho komisiyo ishinzwe gukusanya amakuru ku buzima bw'abantu bane barimo Abanyarwandakazi kugira ngo bashyirwe mu rwego rw'Abatagatifu.



Ababikira bane barimo Abanyarwandakazi bo mu muryango w'Abakalikuta biciwe muri Yemen mu  2016 , Kiliziya Gatolika yatangiye urugendo rwo kubashyira mu rwego rw'Abatagatifu.

Papa Francis yashyizeho komisiyo ishinzwe  gukusanya amakuru yerekeye aba babikira bane barimo Abanyarwandakazi ,Nzamukunda Reginette uvuka  muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu Ntara y'Amajyaruguru na Mukashema Marguerite ukomoka muri Diyosezi Gatolika ya Kabyayi mu Ntara y'Amajyepfo .

Kiliziya Gatolika ku Isi yamaze kwemeza ko aba Bihayimana bari mu bapfuye bahowe Imana ndetse bigaragara ko nyuma yo gukusanya amakuru yerekeye ubuzima bwabo bazagirwa abatagatifu.

Musenyeri Paul Hinder uri mu kiruhuko cy'izabukuru muri Arabiya y'Amajyepfo mu kiganiro yagiranye na Radio Vatican yavuze ko aba babikira babereye urugero abakiristu bemera gupfa bazira Yezu Krisitu avuga ko bishwe kubera urukundo bakundaga Yezu agashimira Papa Francis washyizeho komisiyo igiye gukusanya amakuru azagendarwaho bunjizwa mu rwego rw'Abatagatifu.

Aba babikira biciwe mu Gihugu cya Yemen mu mwaka 2016 ubwo barasirwaga  mu rugo rw'ababikira ba Mutagatifu Tereza rubamo abantu bageze mu zabukuru  .



Ivomo: Vatican news 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND