Kigali

Nyagatare: Meya yafunguye igiterane cyitabiriwe n'ibihumbi, ibitangaza birakoreka, umuhinzi atombora Moto-AMAFOTO 100

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2023 0:52
0


Meya w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, niwe wafunguye ku mugaragaro igiterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro cy'umuvugabutumwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igiterane cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbi ndetse bamwe bitanga.ubuhamya ko bakize indwara zitandukanye.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023 ni bwo mu Karere ka Nyagatare hatangiye igiterane gikomeye cy'iminsi itatu cyateguwe n'umuryango A Light to the Nations (aLn). Ni igiterane cy'amateka cyiswe "Miracle Gospel Harvest" [Igiterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro].

Kiri kubera mu kibuga cy'umupira cya Rukomo mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare. Mu ma saa munani z'amanywa ni bwo cyafunguwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen, washimiye aLn kuba yaranakoze ibikorwa by'ubugiraneza.

Iki giterane cyitabiriwe mu buryo bukomeye n'ab'ingeri zose, ugereranyije hari abantu barenga ibihumbi 20. Abacyitbiriye basusurukijwe na Theo Bosebabireba, Rose Muhando, Stella Manishimwe na Pastor Kayiranga Innocent wamamaye mu ndirimbo "Ngarutse imbere yawe".

Buri wese witabiriye yari afite agatabo kitwa "Ubuzima bwawe bushya" ka Ev. Dr Dana Morey ari nawe wigishije ijambo ry'Imana. Dana Morey, Umuyobozi wa A Light to the Nations ku rwego rw'Isi, yabwiye ibihumbi n'ibihumbi byitabiriye iki giterane ko kwizera ari ko Imana ikoresha ikiza abantu.


Ev. Dr. Dana Morey yahishuriye abitabiriye bose ko ibanga ryo kubona igitangaza ari ukwizera Imana

Uyu muvugabutumwa yabasabye gushyira mu bikorwa kwizera bafite. Ati "Amaso y'umutima uyashyire ku Mana igiye kugukiza. Fata aho urwaye". Yahise asenga isegesho rirambuye, yatura gukira ku barwaye indwara zitandukanye.

Ati "Ndafata mpiri buri mwuka wose w'uburwayi mu mubiri wawe, ndategeka, ndahindura imivumo yose bakuvumye nkwaturaho imigisha". Yamaze gusenga abaza niba hari abakize, hamanika benshi cyane, abo twabonesheje amaso bararenga 500. Dana Morey ati "Imana ishimwe cyane".

Kubera ko amasaha yari yagiye, bacye muri bo batanze ubuhamya, abandi babwirwa ko bazabutanga kuwa Gatandatu. Umwe waje afite ubumuga bwo kutumva, yavuze ko Imana imukijije. Umusore wari ufite ikibazo cy'umugongo nawe yavuze ko yakize.

Umugore wababaraga mu nda, yasengewe na Dana Morey ahita akira. Undi mugore wavuze ko atabashaga kugenda adafite imbago, yakize ndetse ahita azijugunya. Umugabo utabashaga kubona, yihamirije ko yabonye igitangaza cy'Imana arabona.

Hakurikiyeho umwanya wa Tombora. Ku munsi wa mbere w'iki giterane, hatanzwe telefone igezweho, igare na moto. Rev Baho Isaie wayoboye iki gikorwa yagize ati "Amasaha yagiye turatanga bicye". Yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu batangira kare, saa saba z'amanywa.

Mu guhitamo abanyamahirwe b'umunsi, bafashe umwana muto cyane aba ari we utoranya umunyamahiwe. Tubibutse ko buri wese witabiriye yahawe agapapuro kariho nimero yihariye. Utwo dupapuro twose, badushyize hamwe mu ndobo baratuvangavanga, basaba wa mwana gufatamo kamwe ashka.

Uwo mwana yafashe apapuro ka mbere, asanga kanditseho imibare: 00388, kari gafitwe n'umusore wahise ahabwa Smartphones nshya. Aka kabiri kari kanditseho: 05242, kakaba kari gafitwe na Dushimimana Yves waturutse i Nyagatare, wahise atombora igare.

Hari hatahiwe uwegukana moto! Wa mwana yahisemo akandi gapapuro, asanga kanditseho nimero: 08980. Icyakora nyiri aka gapapuro, bamuhamagaye inshuro eshatu zose baramubura, ubanza yari yatashye. Byabaye ngombwa ko afatamo akandi, ariko moto ikabona nyirayo.

Yaje gufatamo akanditseho imibare: 02872, kari gafitwe n'umusore usanzwe ari umuhinzi witwa Muvunyi Samuel waturutse i Rwimbogo muri Gatunda mu Karere ka Nyagatare. Umunyamakuru wacu Ngabo Serge wabashije kwegera uyu musore, avuga ko yari ameze nk'uwasinze.

Na Rev Baho yabikomojeho amubaza niba atafashe akantu! Icyakora yasobanuye ko tombora yabo ibera mu mucyo, nta manyanga abamo, ko usekewe n'amahirwe ahabwa impano ye. Yanavuze kandi ko uwitabira wese bamwifuriza gusangwa na Yesu, akabaturwa.


Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru cyane muri "Rukomo Miracle Gospel Harvest"

Moto yatanzwe, yatanganywe na asuranse y'umwaka umwe na pulake yayo. Muvunyi Samuel, yavuze ko nta perime afite ariko ko azi gutwara. Bamubajije icyo asanzwe akora, ati "Nahingaga". Abajijwe icyo azayikoresha, yananiwe kuvuga kubera ibyishimo, ati "Ubu ngubu....".

Ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 19 ni bwo iki giterane cyashyizweho akadoko, abitabiriye bose basabirwa umugisha na Bishop Kizito, mu isengesho rigufi cyane. Theo Bosebabireba yasabwe kuririmba igitero kimwe cy'indirimbo, agaherekeza abantu ibihumbi bitabiriye ku munsi wa mbere.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga, igiterane kirakomeza ku munsi wacyo wa kabiri. Biteganyijwe ko hatangwa impano zirimo n'Inka. Mu minsi itatu, hazatangwa moto eshatu, televiziyo n'ibindi. Abantu barasabwa kwitabira kare bagahabwa amatike mashya kandi ku buntu. Mu masaha ya mu gitondo hari kuba Semineri y'Abizera, nayo iri kwitabirwa bikomeye.

Mu bikorwa byabanjirije iki giterane cy'i Nyagatare harimo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Mirenge 8 irimo Nyagatare, Rukomo, Katabagemu, Tabagwe, Mimuli, Mukama, Gatunda n'iyindi. Ubusanzwe, Akarere ka Nyagatare kagizwe n'Imirenge 14. Ni ibikorwa byashimwe cyane n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu bigo by'amashuri yose abanza n'ayisumbye agize iyo mirenge, ndetse no mu ma senteri atandukanye. Aho hose hatangiwe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Hatanzwe kandi imipira y'amaguru mu gufasha abana gukora siporo no kuzamura impano zabo, kandi buri kigo cyose cyahawe imipira itari munsi y'itanu; iy'amaboko n'iy'amaguru.

aLn yubatse kandi inzu ebyiri zubakiwe abatishoboye. Imwe yubatswe i Rukomo, indi yubakwa muri Karama, ndetse basannye ikiraro giherereye muri Cyabayaga n'ikindi cyambuka kijya ku mashuri ya Rukomo ndetse n'ikindi cyambuka kijya mu kibuga kizaberamo iki giterane mu mpera z'iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu.

Nyuma y'iki giterane kiri kubera i Nyagatare, aLn na Dana Morey bazahita berekeza muri Bugesera i Nyamata tariki 14-16 Nyakanga. Naho, igiterane kizajya gitangira buri munsi saa munani ariko hari na Seminari y'Abizera izajya igitangira mu gitondo kuva saa Mbiri kugeza saa Sita.

AMAFOTO Y'UMUNSI WA MBERE W'IGITERANE CYA DANA MOREY I NYAGATARE


Meya Gasana Stephen niwe wafunguye iki giterane kiri kubera i Rukomo

Abantu uruvunganzoka bitabiriye igiterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro kiri kubera i Nyagatare


Yatanze ubuhamya avuga ko yabashije kubona nyuma yo gusengerwa na Dana Morey


Yavuze ko yaje agendera ku mbago none atashye yigenza nyuma yo gusengerwa agakira


Dana Morey azwiho gukoreshwa ibitangaza nk'uko benshi babitangamo ubuhamya


Ikibazo cy'umugongo cyari cyaramuzonze none yakize!!


Buri umwe yasabwe gufata aho ababara kandi akizera Imana

Dana Morey yabereye umugisha abaturage ba Nyagatare binyuze muri Miracle Gospel Harvest


Theo Bosebabireba yeretswe urukundo rwinshi mu Karere ka Nyagatare


Moto nshya yatanzwe muri iki giterane cy'umukozi w'Imana Dana Morey


Yasabwe kwicara kuri moto yegukanye "imukuye ku isuka"


Yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gusekerwa n'amahirwe agatombora moto


Samuel yahawe moto ariko asabwa gushaka perime kuko ntayo arabona


Ibi ni ibyishimo!!!


Mu bihumbi n'ibihumbi byitabiriye iki giterane niwe wasekewe n'amahirwe yo gutombora igare


Umwana muto cyane niwe wahitagamo abanyamahirwe


Rev Baho Isaie niwe wayoboye igikorwa cyo gutanga impano ku basekewe n'amahirwe


Udupapuro twose bari badushyize mu ndobo, bagafatamo kamwe akaba ari ko basoma


Ev Dana Morey ategerejwe i Bugesera mu cyumweru gitaha


Morey yiyeguriye Imana n'inzu ye yose


Pastor Dr. Ian Tumusime niwe wasemuriraga Ev. Dr Dana Morey


Iki giterane kiramara iminsi itatu kibera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo


Rose Muhando yaryohewe cyane


Igiterane cy'i Nyagatare cyitabiriwe n'abanyarwanda ibihumbi byinshi barimo n'inshuri z'u Rwanda

Dana Morey yarahamagawe!


Mbere y'uko igiterane kiba habanza kuba Semineri y'Abizera


Pastor Dr. Ian Tumusime, Umuyobozi wa A Light to the Nations Africa Ministry muri Afrika hose


Ev. Dr. Dana Morey, Umuyobozi wa A Light to the Nations ku Isi

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'UMUNSI WA MBERE W'IKI GITERANE 

AMAFOTO: Ngabo Serge (InyaRwanda) & aLn






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND