Muri iki gihe abahanzi nyafurika byumwihariko bo muri Nigeria, bamaze gutera imbere ku rwego mpuzamahanga ni nako bigenda byagura imifuka yabo aho bari kwinjiza amafaranga menshi. Hamaze gushyirwa ku mugaragaro urutonde rw'abahanzi bo muri Nigeria bafite amafaranga menshi kurusha abandi.
Ikinyamakuru Forbes Magazine kabuhariwe mu gushyira hanze imitungo y'ibyamamare, cyatangaje ko urebye muri rusange abahanzi bakize cyane ku Mugabane wa Afurika usanga hafi ya bose ari abo muri Nigeria.
Ibi bakaba ngo babikesha kuba umuziki wabo umaze kugera ku isoko mpuzamahanga byumwihariko injyana ya Afro Beat bakora ikaba iri ku ibere aho Isi yose isigaye iyikunze ari nako ibitaramo byabo byitabirwa ndetse n'indirimbo zabo zigacuruza ku mbuga zitandukanye ku buryo ntaho bitandukaniye n'ubundi bucuruzi.
Urutonde rw'abahanzi bo muri Nigeria batunze amafaranga menshi babikesha injyana ya 'Afro Beat' igezweho ku rwego mpuzamahanga:
1. Davido ($40 Million)
Umuhanzi Davido ni we uyoboye uru rutonde rw’abahanzi bakize muri Nigeria na Miliyoni mirongo ine z’amadolari ya Amerika, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko uyu muhanzi umuntugo we ushobora kuba unarengeje aya mafaranga bitewe n’umuryango we akomokamo nawo uri muri bamwe mu batunze agatubutse muri iki gihugu.
Davido muri uyu mwaka yabonye amafaranga menshi yaturutse mu bikorwa bitandukanye birimo gusinyana amasezerano atandukanye na bimwe mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi ndetse anasohora n’indirimbo nyinshi zakunzwe cyane.
Forbes yatangaje ko aya mafaranga aziyongera cyane kubera ibitaramo arimo akora bizenguruka ibihugu bitandukanye amurika album aherutse gusohora yise 'Timeless' iri no ku rutonde rw'izikunzwe ku Isi.
2. Wizkid ($30 Million)
Ku mwanya wa kabiri turahasanga umuhanzi Adoyeji Bologun uzwi nka Wizkid na Miliyoni mirono itatu z’amadolari. Wizkid ukunda kwita Starboy n’abakunzi be ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’umuziki muri uyu mwaka nyuma y’uko album ye yise “Made in Lagos” ikunzwe hirya no hino ku Isi ndetse agahabwa n’ibihembo bitandukanye mpuzamahanga biyiturutseho.
Uyu muhanzi kandi aherutse gukora igitaramo cy’amateka cyabereye mu nyubako izwi nka 02 Arena iri mu mujyi wa London mu Bwongereza, cyitabiriwe n’abakunzi be benshi ndetse n’ibyamamare bitandukanye harimo n’umuhanzi Chris Brown.
3.Burna Boy ($18 Million)
Umuhanzi Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy niwe uza ku mwanya wa Gatatu kuri uru rutonde na Miliyoni cumi n’umunani z’amadorali. Burna Boy ukunda kwiyita akazina ka African Giant nawe ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bahiriwe cyane muri uyu mwaka 2023 nyuma yo kwinjiza agatubutse mu bitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.
4. Don Jazzy ($17.5 Million)
Don Jazzy, umuhanzi akaba anatunganya umuziki ndetse akaba na nyiri nzu y’umuziki ya Marvin Records ,niwe uza ku mwanya wa Kane na Miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana atanu by’amadolari. Uyu mugabo kandi uretse kuba umuhanzi ni umushoramari, akaba n'umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria.
5.2Baba Idibia ($16 Million)
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Forbes, 2Baba Idibia wahoze yitwa 2Face Idibia ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria batunze agatubutse aho umutungo we ubarirwa muri Miliyoni cumi n’esheshatu z’amadolarali.
Uyu mugabo utagikunda kugaragara cyane mu muziki, mu myaka yashize yigeze kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzi bakize muri Nigeria.
6.Olamide ($14 Million)
Umuhanzi Olamide nyiri nzu y’umuziki ya YBNL ,niwe uza ku mwanya wa Gatandatu na Miliyoni cumi n’enye z’amadolari. Uyu muhanzi kandi nawe ari mu bahagaze neza muri Nigeria ndetse anamaze no kwamamara mu ruhando mpuzamahanga.
7.Phyno ($11 Million)
Umuraperi Phyno akaba n’inshuti magara y’umuhanzi Olamide niwe uza ku mwanya wa karindwi na Miliyoni Cumi n’imwe z’amadolari. Uyu mugabo uzwiho kugira ijwi rikakaye, asanzwe ari no ku rutonde rw'abaraperi bakize ku mugabane wa Afurika.
8. Timaya ($10 Million)
Umuhanzi Timaya wanakoranye indirimbo n’itsinda rya Urban Boys rya hano mu Rwanda bise “Show Me Love” niwe uza ku mwanya wa munani kuri uru rutonde na Miliyoni icumi z’amadolari.
9. Flavour ($9.5 Million)
Ku mwanya wa Cyenda turahasanga umuhanzi Flavour N’abania wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise “Nwa Baby” na Miliyioni icyenda n’ibihumbi magana atatu by’amadolari. Uyu muhanzi azwiho kuba mu ba mbere bazamuye injyana ya Afro Beat kuva mu 2011.
10. Tiwa Savage ($9 Million)
Tiwa Savage niwe muhanzi rukumbi w’igitsina gore uri kuri uru rutonde. Uyu muhanzi uherutse kuririmba mu birori by'iyimikwa ry'Umwami wo mu Bwongereza, Charles III, niwe uza ku mwanya wa cumi na Miliyoni icyenda z’amadolari.
TANGA IGITECYEREZO