RFL
Kigali

Sat-B yiyambaje Niyo Bosco mu ndirimbo nshya yahurijemo abo mu bihugu bitatu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2023 12:18
2


Umuhanzi w’Umurundi uri mu bakomeye, Sat-B yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Kidding” yagizwemo uruhare mu kuyitunganya n’abantu batatu bo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, amashusho yayo yakorewe mu gihugu cya Tanzania afatwa na Director Joowzey umaze gukorana n’abahanzi bakomeye barimo nka Mbosso, Barnaba Classic n’abandi banyuranye.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Produce Niz Beat wo mu Rwanda, inononsorwa (Mastering) na Herbet Skill wo muri Uganda, iririmbwa kandi ishorwamo imari(Produced) na Sat-B wo mu Burundi. 

Sat-B yabwiye InyaRwanda ko yifashishije iyi kipe ngari mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ‘Kidding’ mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki we, no kugaragaza uburyo aba Producer bo muri EAC bafite ubumenyi buhagije mu ikorwa ry’indirimbo.

Ati “Nagirango nkore indirimbo nziza, kandi guhuza imbaraga na bagenzi banjye nagiye mbona bitanga umusaruro kenshi. Niyo mpamvu nahuje aba bose babarizwa muri ibi bihugu.”

Uyu mugabo avuga ko mu kwandika iyi ndirimbo yifashishije Niyo Bosco, kuko amuzi nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo kandi wagiye arambika ikiganza ku ndirimbo zakunzwe.

Ati “Niyo Bosco yakoze inyandiko (iyi ndirimbo), ariko urebye neza niwe wagize uruhare runini, umuntu yavuga ko ariwe wayanditse yose kugeza isohotse.”

Niyo Bosco yagize uruhare rukomye mu kwandika indirimbo z’abahanzi barimo Vestine na Dorcas, yaba abahanzi b’imbere mu gihugu no hanze baramwifashisha.

Sat-B yaherukaga gusohora indirimbo 'No Body', 'Mon Amour', 'Ishari', 'Utamu' yakoranye na Belle 9ice n'izindi.     

Uyu muhanzi aherutse kugaragara kuri album ‘Essence’ ya Tom Close binyuze mu ndirimbo ‘Superwoman’ bakoranye.

Bizimana Aboubakar Karume [Sat-B] w’imyaka 33 y’amavuko asanzwe afite album nka: Iwacu, Satura, Hello Africa, ndetse na Romantic Sounds aherutse gushyira ahagaragara.

Ni umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, akaba n’Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Empire Avenue.

Mu 2022, yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka mu Burundi (Artiste of the year) muri East Africa Entertainment Awards, muri 2021 yatwaye igihembo cya 'Best Independent Traditional Music' muri Hapa Awards n’aho 2019 yatwaye ibihembo bitatu muri Buja Music Awards.


Sat-B yifashishije abasore bane bo mu bihugu bitatu byo muri EAC mu ndirimbo ye nshya


Sat-B yatangaje ko yifashishije Niyo Bosco mu kwandika indirimbo ye 'Kidding'

 

Producer Niz Beat yagize uruhare rukomeye mu gutunganya amajwi y'iyi ndirimbo 

Producer Hebert Skillz niwe wanononsoye (Mastering) amajwi y'iyi ndirimbo 

Director Joowzey niwe wakoze amashusho y'iyi ndirimbo 'Kidding' 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KIDDING' YA SAT-B

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Darli1 year ago
    Satb arakora cyane tumuteye intege umuziki we nimwiza pe ntacyo narenzaho
  • Ben bientôt 1 year ago
    Uwo ni king EAC yitwa saturaa





Inyarwanda BACKGROUND