Cia ati:" Kera nkiri umwana , nkiri muto, nkiri igisekera mwanzi narinzi ko abakundana iyo batuje barikumwe havuga amarangamutima yabo gusa maze imitima ikaganira ariko maze gukura , maze gukunda nkigera mu rwanjye nasanze naribeshye cyane kuko urukundo rwanjye k'uwo nakunze rwambereye nka Banki yuzuye amafaranga ariko ntashobora gufatamo na rimwe.
Nakunze umugabo mwiza w'igihagararo cyiza, umugabo ufite imiterere myiza, umugabo buri mukobwa wese yabonaga akamwishimira ariko nyamara inyuma y'ibyo niwe mugabo mubi nigeze menya kandi mpora nsenga ngo sinzongere guhura nawe.Yanyicishije amarangamutima ye maze ayanjye ndayashyingura".
Cia yakomeje agira ati:" Nari umukozi nawe ari uko gusa ibyo nakoraga ntabwo byari ibyo kungota kuko naramuvugishaga nkamubura, we akandeka twagera mu rugo ntamvugishe, nkakora iyo bwabaga kugira ngo amarangamutima ye nyibagize akazi ariko bikanga bikarangira ndaye mu ntebe y'amarira.Ibibazo byambanye byinshi nkajya nibaza nti , Ese uyu mugabo wanjye anca inyuma ariko nkabura unsubiza.
Mu by'ukuri nabayeho ntazi uwo mbaza n'uwo ndeka.Nabaye aho ntazi aho mva n'aho njya.Nabaye aho ntazi gukunda icyo aricyo kandi mbana n'umugabo wanze kumvugisha na rimwe kandi turi kumwe.
Wowe uri gusoma uru rwandiko nashatse ku kwereka ko urukundo ari Ijuru rito kandi uwigeze gukunda agakundwa niwe umenya ibyiza byarwo.Ese wakwemera kugaburirwa ibijumba gusa umwaka ugashira udahindura? Abagore turikunda kandi dukunda gukundwa cyane.Nyuma yo gutandukana n'umugabo wanjye washyinguye amarangamutima yanjye , ntegereje undi uzaza akayazura kuko uwo twarikumwe siwe wari nyirayo".
Iyi nkuru yakorewe gukebura no guhwitura abakundana urwuzuye ibinyoma no kwirengagizanya.Kunda uwawe kandi umukundishe wowe wese.Umuteteshe wivuye inyuma.Umuhe byose umugomba nawe bibe uko , umwanya wo mu ijuru muwutsindire gutyo.Ibyiza waha uwo mwashakanye mukiri mu Isi , ni urukundo rujyana no kumwitaho.