Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Ndikwikubita” ikomeje kwigarurira imitima ya benshi, umuhanzi Yampano arifuza ko inzozi zo gukorana n’icyamamare Bruce Melodie ziba impamo.
Uworizagwira Florien
umaze kumenyekana ku kazina ka Yampano, mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram
yasabye ababa hafi ya Bruce Melodie barimo Coach Gael kumufasha bakamumusabira
gusubiranamo iyi ndirimbo iri kumwubakira izina.
Yampano arifuza ko inzozi ze zo gukorana indirimbo na Bruce Melodie zaba impamo
Yagize ati “Bitewe
n’ukuntu iyi ndirimbo “Ndikwikubita” irenze, abantu baba hafi y’Umwami Bruce Melodie
ndagira ngo bamunsabire ko twayisubiranamo. Maze tugatigisa utubyiniro tw’i
Kigali.”
Mu kiganiro cyihariye
na InyaRwanda, Yampano yavuze ko impamvu yasabye Bruce Melodie ko basubiranamo
iriya ndirimbo, ari uko asanzwe ari umufana we kuva kera ndetse ko amufata nk’Umunyabigwi
mu muziki nyarwanda.
Yagize ati “Nuko ari
umunyabigwi kandi ndi umufana we kuva kera ikindi, indirimbo nakoze mbona ari
we wayigwamo neza nk’uko mbyifuza. Ni abanyamugisha baba bahuriye mu ndirimbo
imwe.”
Yampano avuga ko abona
hari byinshi yigira kuri Bruce Melodie kandi ko yibonamo munyakazi w’ejo hazaza
mu muziki nyarwanda.
Ati “Iyo ndebye mu
kibuga n’uko nifuza gukora mbona nanjye ndi munyakazi w’ejo hazaza kandi mfite
byinshi mba mbona duhuje.”
Yampano yiyumva nka munyakazi w'ejo hazaza
Yampano ni umwe mu
bahanzi bari kwigaragaza mu muziki nyarwanda, aho amaze kumenyakana binyuze mu
ndirimbo zitandukanye zirimo “Uwo rizagwira”, “Ndikwikubita”, “Inzira”
yakoranye na Yvanny Mpano n’izindi.
REBA INDIRIMBO "NDI KWIKUBITA" YA YAMPANO
TANGA IGITECYEREZO