Kigali

Cristiano na Rihanna mu byamamare 10 byashinganishije ibice by'imibiri yabyo ku mafaranga menshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/07/2023 9:11
0


Ni ibintu bisanzwe bimenyerewe ku byamamare bitandukanye kuba bafata umwanzuro wo gushyira bimwe mu bice by’umubiri wabo mu bwishingizi ku buryo hagize icyiba kuri ibyo bice bakwishyurwa amafaranga menshi. Cristiano Ronaldo na Rihanna bari mu bafashe uwo mwanzuro.



Urutonde rw’ibyamamare 10 byashyize bimwe mu bice by’umubiri wabyo mu bwishingizi ku kayabo k'amafaranga menshi:

1.Mariah Carey

Mariah Carey umuhanzikazi wubatse izina rikomeye muri Amerika ndetse n’ahandi ku Isi abikesha injyana ya R&B akora, ni we uza ku mwanya wa 1 mu basitari bashyize ibice by’umubiri wabo mu bwishyingizi (insurance). Mu mwaka wa 2006 Mariah Carey yashyize umuhogo we mu bwishingizi mu rwego rwo kurengera ijwi rye (vocals) ku kayabo ka miliyoni 35 z'amadolari. Ubu umuhogo wangiritse cyangwa ijwi rye yakwishyurwa ako kayabo.

2.Rihanna

Icyamamare Rihanna umwe mu bahanzikazi bahorana udushya nawe ntiyatanzwe gushinganisha ibice by’umubiri we. Muri 2007 Rihanna yashinganishije amaguru ye ku kayabo ka miliyari 1 y'amadolari. Bivuze ko amaguru ya Rihanna afite agaciro ka miliyari isaha iyo ariyo yose agize ikibazo yahabwa iyo miliyari.   

3.Miley Cyrus

Umuhanzikazi Miley Cyrus wamamaye cyera ku izina rya Hannah Montana nawe yashinganishije ururimi rwe ku kayabo ka miliyoni 50 z'amadolari. Ku bazi uyu muhanzikazi bazi uburyo akunze gusohora ururimi rwe cyane yaba ari mu mashusho y’indirimbo ze ndetse no mu buzima busanzwe akunze kwerekana ururimi rwe. Ururimi rwa Miley Cyrus rukaba ruhagaze miliyoni 50 z'amadolari ni nayo mpamvu akunze kurugaragaza cyane.

4.Daniel Craig

Umwongereza Daniel Craig kabuhariwe mu gukina filime za James Bond yabonye ko gukina filime z'imirwamo (Action Movies) bishobora kuzamugiraho ingaruka ahitamo gushinganisha umubiri we wose ku mafaranga menshi angana na miliyoni 9 z'amadolari. Umubiri we uramutse wangiritse ari gukina filime yakwishyurwa miliyoni 9.

5.Julia Roberts

Julia Roberts umwe mu bagore bakomeye muri Hollywood wamamaye mu gukina filime zanyuze benshi zirimo iyitwa Pretty Woman, yahisemo gushinganisha inseko (smile) ye ku kayabo ka miliyoni 30 z'amadolari. Ni ukuvuga ko inseko ya Julia Roberts ihagaze akayabo ka miliyoni 30.

6.Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi dore ko amaze gutsinda ibitego 770 kuva yatangira gukina umupira w'amaguru. Muri 2009  yashinganishije amaguru ye kuri miliyoni 144 z'amadolari. Amaguru ye ari nayo amutunze yanamugize icyamamare ahagaze miliyoni 144.

7.David Beckham

David Beckham wubatse ibigwi mu mupira w'amaguru wagiye akinira amakipe akunzwe cyane arimo Manchester United na Real Madrid, nyuma yo kumenya agaciro amaguru ye afite yahisemo kuyashinganisha ku kayabo ka miliyoni 195 z'Amadolari.

8.Heidi Klum


Umwe mu banyamideli beza b’ibihe byose,Heidi Klum, muri 2004 yashinganishije amaguru ye kuri miliyoni 4 z'amadolari. Mu mwuga we aramutse abuze amaguru ye cyangwa akangirika akaba yakwishyurwa miliyoni 4 z'amadolari.

9.America Ferrera

Ikirangirire mu gukina filime, America Ferrera wamamaye mu yitwa Ugly Betty nawe yafashe umwanzuro wo gushinganisha inseko ye. Muri 2007 America Ferrera kimwe na mugenzi we Julia Roberts yashinganishije inseko ye ku kayabo ka miliyoni 10 z'amadolari.

10.Madonna

Madonna umwamikazi w’injyana ya Pop (Queen of Pop) yashinganishije amabere ye ku mafaranga angana na miliyoni 2 z'amadolari. Madonna akaba yaravuze ko igice akunda cyane kurusha ibindi ari amabere ye ariyo mpamvu yanayashinganishije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND