Abinyujije ku rukuta
rwe rwa Instagram, nyampinga w’ibidukikije mpuzamahanga muri Afurika (Miss
Environment International Africa), yunamiye se avuga ko ku munsi wo kwibohora,
yibuka se n’izindi ntwari zikomeye zazaniye u Rwanda amahoro.
Judith Heard yuynamiye se ku munsi wo Kwibohora
Mu butumwa bwe yagize
ati “Uyu munsi ndibuka kandi nishimira intwari yanjye (DADDY) n’abandi bagabo
bose bakomeye badupfiriye kugirango tube mu gihugu cy’amahoro (RWANDA)."
Mu marira menshi
yashyizeho ifoto ya se, maze yandikaho ati “Nimurebe Papa wanjye, twarasaga
cyane."

Judith asanzwe ari n'umunyamideli
Miss Judith yakomeje
asobanura byinshi ku munsi wo Kwibohora, impamvu yabyo, n’icyo usobanuye mu
mateka y’igihugu.
Ati “Umunsi wo Kwibohora
mu Rwanda uba ku ya 4 Nyakanga wizihizwa kubera ko ugaragaza isozwa ry’igihe
cya Guverinoma y'igitugu kandi ukagaragaza n’intangiriro y’umudendezo uzira
gukandamizwa. Uyu munsi werekana iherezo ry’igitugu n’intangiriro ya Demokarasi. Iyi tariki kandi ni isabukuru y’umuryango uharanira inyungu
z’igihugu cy’u Rwanda, wabohoye igihugu kandi ukarangiza Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994. Umunsi uzwi cyane nko ‘Kwibohora’."

Muri 2021 yegukanye ikamba rya Miss Elite Africa