Kigali

Prosper Nkomezi agiye gukorera igitaramo muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/07/2023 11:08
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yatangaje ko agiye gukorera bwa mbere igitaramo mu Mujyi wa Mbarara mu gihugu cya Uganda, ni nyuma y'ubutumire bw'abantu bahatuye yagiye yakira mu bihe binyuranye.



Nkomezi uzwi mu ndirimbo nka 'Wanyujuje indirimbo' yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo azagikorera kuri Hotel yitwa Las Vegas, ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 guhera saa kumi z'umugoroba.

Yavuze ko yari amaze igihe yakira ubusabe bw'abakunzi be muri Uganda, ariko ntabone neza uko abihuza n'ibindi bitaramo yari amaze igihe afite.

Ati "Ni igitaramo tugiye gukora nyuma y'ubutumire twabonye bw'abantu baho, Abanyankole n'abandi bahatuye bumva Ikinyarwanda."

Prosper yavuze ko yatangiye kwitegura iki gitaramo, kandi yiteguye kuzafasha Abanya-Uganda kugirira  kukigiriramo ibihe byiza.

Ati “Ni ubwa mbere ngiye Mbarara,bitege guhembuka kw’imitima no kwegerana ndetse no kuganira n’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza.”

Prosper Nkomezi afite album ziriho indirimbo ziryoshye. Kandi kuva akiri muto yagaragaje inyota yo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo ziyihimbaza.

Yigeze kuvuga ko gukunda umuziki no kuwitangira,ari bimwe mu bimenyetso byamwerekaga ko igihe kizagera agahimbaza Imana.

Uyu musore wavutse mu 1995, avuga ko yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugirango ajye abasha kumva neza umuziki udunda.Ngo byari ibimenyetso by’urukundo rw’umuziki rwashibutse muri we.

Nkomezi yakuriye mu muryango w’Abakristo, kandi igihe kinini cy’ubuto bwe yakimaze yiga gucuranga Piano.

Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR mbere y’uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Nkomezi yigeze kubwira TNT ati ‘Nari mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo gutangira umuziki nk’umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n’iyo yabaye intangiriro y’umuziki wanjye.”

Mu 2017, nibwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Sinzahwema’. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw’umuziki we.

Nkomezi yigeze kuvuga ko hari igihe cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n’ahandi nawe ahari, ariko abantu ntibamenye ko ari ize.

Mu mpera z’umwaka ushize, uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas, muri uyu mwaka amaze kuririmba mu bitaramo birimo icya Alex Dusabe, icyo yakoreye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye n’ahandi.


Nkomezi Prosper yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cya mbere muri Uganda


Nkomezi yateguje abanya-Uganda guhembuka muri iki gitaramo 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYIGISHA' YA PROSPER NKOMEZI 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND