Umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, Makanya Abdoul yizihije Yubile y’imyaka 50 ishize ari mu muziki, ahabwa impano n’abo mu muryango wa Mavenge Sudi, bamushimira uruhare yagize rutaziguye mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Iki gitaramo yise ‘Imyaka
50 muri muzika si ubusa’ Makanyaga yagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri
tariki 4 Nyakanga 2023 kuri Romantic Garden, ashyigikiwe n’abahanzi barimo
Christopher Muneza, Mavenge Sudi, Orchestre Impala, Mariya Yohana, Bushayija Pascal ndetse na
Ngabonziza Augustin.
Ni igitaramo cyahuriranye
no kwizihiza ku nshuro imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye. Mu myaka 50 ishize,
Makanyaga yaranzwe no gushyigikira abahanzi bakizamuka, kandi akorera ibitaramo
ahantu hanyuranye biri mu byatumye akundwa ibihe n'ibihe.
Umuryango wa Mavenge Sudi
wamuhaye impano uvuga ko ushima ubutore bwamuranze. Ni impano y’ifoto bamuhaye
yari yanditseho bati “Umuryanago wa Mavenge Sudi tukwifurije Yubile Nziza… Watubereye
Intore, ubera Igihugu Intore, natwe abo watoje ntituzatitira icyo gihangano…”
Ni sekuru w’abahanzi! Uyu muhanzi yaririmbaga adakura mu murongo, kandi
agashimira abamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki.
Mu gitaramo hagati abakunzi
be bazanye umutsima (Cake) mu kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.
Makanyaga aherutse kubwira
InyaRwanda ko nyuma yo gukora iki gitaramo azajya gukorera ibitaramo i Burayi
nyuma agaruke i Kigali, ategura ibitaramo azakorera mu Ntara zitandukanye z’u
Rwanda.
Avuga ko nyuma y’ibi
bitaramo byo mu Ntara azahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko
kugeza ubu ibitaramo amaze kwemeza n’aho bizabera ni mu ‘Bubiligi no mu
Bufaransa’.
Uyu mugabo uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Urukundo’, ‘Indwara y’umutima’ n’izindi, amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 56 yunze ubumwe n’umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by’umuziki no kuririmba.
N’aho imyaka 50 ari nayo
yizihije muri iki gitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo
bw’umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n’abarimo Sebanani Andre witabye
Imana, aho amajwi y’indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.
Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n’aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk’ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.
Makanyaga Abdoul yahawe impano yihariye ku bwo guteza imbere umuziki w'u Rwanda, ashyigikira abakiri bato
Makanyaga yasoje iki gitaramo ahagana saa 23: 23' avuga ko ashima abantu bitabiriye iki gitaramo ati "...Turi benshi beza. Imana ibahe umugisha, kandi turi kumwe. Ntakindi navuga. Imana ibahe umugisha."
Ku rubyiniro yabanjirijwe n’abahanzi bo mu bihe
bye:
-Ntacyabuza Impala gucuranga
Itsinda ry’abacuranzi
bubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, Orchestre Impala nibo bavugije
umurishyo wa mbere w’iki gitaramo. Binjirira mu ndirimbo ‘Hobe Hobe’.
Iri tsinda rirazwi cyane
kuva mu myaka mirongo ine ishize, kandi bagiye bakorera ahantu hanyuranye
ibitaramo byubakiye ku mudiho wa Kinyarwanda.
Ribarizwamo Munyanshoza
Dieudonné uzwi cyane nka Mibirizi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, Mimi La Rose, Joselyne uzwi cyane muri filime zitambuka
kuri Youtube n’abandi.
Mu 2016, iri tsinda
ryamuritse album ya Gatandatu, nyuma y’igihe cyari gishize bakora indirimbo mu
buryo bwo kuzishyira hanze mu bihe bitandukanye.
Ubwo iri tsinda ryari ku
rubyiniro, bamwe mu bantu bitabiriye iki gitaramo batangiye gufatanya n’abo
gucinya akadiho muri buri ndirimbo babaga bari kuririmba. Ku rubyiniro, Impala
bitwaje abasore b’intore bacinya akadiho biratinda.
Impala banafashije abitabiriye iki gitaramo
kwizihiza kwibohora byihariye
Mu gihe u Rwanda n’inshuti bizihiza ku nshuro ya 29 kwibohora bigizweho uruhare n’Ingabo zari iza RPA, Orchestre Impala yahisemo kuririmba indirimbo ‘Twizihize Intwari z'u Rwanda’ ya Munyanshoza mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi bitabiriye iki gitaramo kwizihiza uyu munsi udasanzwe mu buzima bw’u Rwanda.
Ku Cyumweru tariki 2
Nyakanga 2023, Perezida Kagame yakiriye bamwe mu Banyarwanda mu birori
byabereye muri Kigali Convention Center.
Mu ijambo rye, Umukuru
w’Igihugu yavuze ko tariki ya 1 Nyakanga 2023 ari ‘nk’ubunani’ cyangwa se gutangira
Umwaka Mushya, kuko u Rwanda rwavutse bwa kabiri.
Muri iyi ndirimbo ya Munyanshoza,
bagaruka kuri byinshi zakozwe birimo nka gahunda ya Gira Inka, ibikorwaremezo
bimaze gukorwa, iterambere rihanzwe amaso, ndetse n’ibindi bikorwa. Bato “Mucyo
twishimire ibyiza byagezweho.”
Impala banaririmbye
indirimbo nka ‘Fourteen’, ‘Kibonge’ n’izindi zigaruka ku rugendo rw’urugamba
rwo kubohora u Rwanda.
Izi ndirimbo zose
bazaririmbye abitabiriye bafatanya n’abo kuzririmba, cyangwa ko amagambo yazo
yumvikana neza. Basoje kuziririmba bakomewe amashyi.
Iri tsinda ryakanyujijeho
cyane mu ndirimbo zirimo nka Anita Mukundwa, Abagira amenyo, Iby’Isi ni
amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane
n’izindi n’ubu zigikunzwe bikomeye.
Mavenge Sudi wamamaye mu ndirimbo ‘Gakoni
k’abakobwa’ niwe wari utahiwe
Nyinshi mu ndirimbo Mavenge
Sudi aririmba n’iz’umuhanzi witwa Kayitare Gaetan wishwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Mavenge yigeze kubwira
Kigalitoday ko yahisemo gusubiza ubuzima izi ndirimbo kugirango ‘zitazazimira’.
Uyu mugabo arazwi cyane mu
ndirimbo zirimo ‘Gakoni k’abakobwa’ yabaye icyatwa mu rugendo rwe rw’umuziki,
‘Ku Munini’ n’izindi zinyuranye.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro yagize ati “Muraho neza! Umunsi Mwiza wo Kwibohora kuri twese.”
Mavenge azwiho gucurangisha inanga ukuboko kw’ibumoso. Ku rubyiniro yari kumwe n’abacuranzi bane barimo abagitari zitanga imijya inyuranye ndetse n’umucuranzi w’ingoma.
Makanyaga yavuze ko iyo ushimwa nawe urashima, kandi iyo ukundwa nawe urakunda
Ngabonziza Augustin wamamaye mu ndirimbo ‘Ancilla’
yababyinishije karahava
Uyu mugabo watangiye
umuziki ahagana 1980, ubwo yari ageze ku rubyiniro yasuhuje abakunzi be, avuga
ko abanyamuziki batavuga byinshi ahubwo bavugisha ibicurangisho. Yagize ati “
Ngabo yagize uruhare
rukomeye mu kuzamura no gushinga amatsinda y’umuziki (Orchestre) nka Irangira.
Ndetse, ari mu bahanzi bo hambere bakomeye ku nganzo.
Uyu mugabo yacuranze muri
Orchestre nka Les Citadins na Les Copins za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994.
Indirimbo ze zibanda cyane
ku rukundo hagati y’umusore n’inkumi, umugabo n’umugore, ariko rimwe na rimwe
anyuzamo agacyebura abantu.
Muri iki gitaramo yinjiriye
mu ndirimbo ye yise ‘Sugira Usagambe Rwanda’ yasohotse ku wa 14 Ukwakira 2021.
Yahagurukije abantu muri
iki gitaramo ubwo yageraga ku ndirimbo ye y’ibihe byose yise ‘Ancilla’, muri
iyi ndirimbo hari aho baririmba bati “Ancilla we mbabarira, njyewe ubwanjye
ndemera ko nakosheje… Ndagusaba imbabazi ko ntazongera.”
Bushayija Pascal wamamaye mu ndirimbo ‘Elina’
Umuhanzi w’umunyabugeni
ubimazemo igihe kinini Bushayija Pascal w’imyaka 64, yagaragaje akiri mu mitima
y’abakunzi be nyuma y’igihe atagaragara mu bitaramo.
Uyu mugabo aherutse
gusohora indirimbo "Ndishakira uwanye" yahimbiye umugore we Kanakuze
Eugénie bakoze ubukwe tariki 2 Nyakanga 2020.
Muri iki gitarano yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Rwanda mon Pays’ imaze imyaka itanu isohotse.
Bushayija Pascal
yamenyekanye mu ndirimbo zimakaza umuco w’ubuhanzi bukomoka ku muco zirimo
‘Maso meza’, ‘Elina’, Rwanda Mon Pays’ n’izindi
Indirimbo ye yamenyekanye
yitwa ‘Elina’ yahimbye mu 1985. Yayikoze nyuma yo kuburana n’umukobwa yakundaga
bya nyabyo, ayikora nk’intanshyo kuri uyu mukobwa cyangwa se kugira ngo Elina
nayumva azajye amukumbura.
Uyu muhanzi umuziki we
wibanda ku buzima bwa buri munsi n’izigisha urukundo.
Bushayija Pascal ni umwe mu
bamamaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n'indirimbo yise 'Elina'
yakunzwe n'abatari bake.
Nyuma ya Jenoside, yafashe
ikiruhuko mu muziki ahubwo yita ku bugeni. Yakoze ibihangano byinshi biri muri
Hotel zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali.
Mu mpera za 2020, uyu muhanzi yasohoye indirimbo 'Nyundo' yahangiye ishuri rya muzika rya Ecole d'Arc de Nyundo. Iyi iri mu ndirimbo 12 yanditse mu myaka 30 ishize, atari yarabonye uko atunganya.
Imyaka 50 ishize ari mu muziki si ubusa!
Mariya Yohana, umunyamuziki wahanuye intsinzi ya
RPF Inkotanyi
Ubwo Mariya Yohana yari
ageze ku rubyiniro, yifurije abitabiriye iki gitaramo umunsi mwiza wo kwibohora
ku nshuro ya 29, Agira ati “Umunsi mwiza wo kwibohora, turirimba intsinzi.”
Yinjiriye mu ndirimbo ye
yise ‘Intsinzi’. Mariya Yohana yahimbye iyi ndirimbo mbere y’uko Ingabo zari
iza RPA zitsinda urugamba, ariko biyumvagamo intsinzi.
Gusa yifashishije ‘melodie’
(Ururirimbo) y’indirimbo ya gisirikare yo hambere. Ivuga ngo singe na matalala
singee; singe na matalala singe. gusa yaririmbaga avuga ko abona intsinzi
ahantu hose; yaraguza umutwe; yabaza Imana hose arahabona intsinzi.
Mariya yigeze kuvuga ku
mvano y’iyi ndirimbo agira ati “Indirimbo “Intsinzi” nayihimbye ubwo abana bacu
bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego
aho barwanirira igihugu.”
“Nibyo koko bararwanye
kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya
no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa.”
“Ubu barishima iyo bongeye
kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”
Iyi ndirimbo yifashishijwe
cyane mu gihe cyo gukusanya inkunga yo gufasha ababaga bari ku rugamba,
abababaye n’abandi. Yacuranzwe cyane mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul
Kagame mu matora.
Christopher, umunyamuziki wo muri iki gihe
wifatanyije na Makanyaga
Christopher niwe muhanzi
rukumbi wo muri iki gihe wifatanyije na Makanyaga mu kwizihiza imyaka 50 ishize
ari mu muziki.
Uyu musore uherutse mu
bitaramo yakoreye mu Burayi, yinjiriye mu ndirimbo ye ‘Byanze’ imaze imyaka
icyenda isohotse. Mbere yari yabanje kubaza abakunzi niba bameze neza. Ati “Mwiriwe
neza. Ndishimye nanjye kuba ndi hano. Namwe murishimye.” Yanaririmbye indirimbo
ye yise ‘Ndabyemeye’, ‘Iri joro’ n’izindi.
Yanaririmbye indirimbo ye
yise ‘Ijuru rito’ imaze imyaka itandatu isohotse. Yaririmbaga asaba abakunzi be
kumusanga ku rubyiniro ubundi kabyinana.
Christopher yatunguwe muri iki gitaramo nyuma yo gusanga buri ndirimbo yose yateraga abakunzi be bari bazizi neza. Yanaririmbye indirimbo ‘Agatima’ imaze imyaka umunani isohotse. Asoreza ku ndirimbo ye yise ‘Nibido’.
Makanyaga yavuze ko yishimiye umubare w'abantu yataramiye, kandi bamushyigikiye
Makanyaga yahawe umutsima (Cake) mu kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki
Christopher yaririmbye cyane indirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka 10 ishize
Christopher yaririmbye yimara urukumbuzi nyuma y'igihe cyari gishize adataramira abakunzi be Mariya yaririmbye indirimbo ye yamamaye yise 'Intsinzi', abantu bikura amakote bafatanya nawe
Mariya Yohana yafashije Makanyaga kwizihiza Yubile y'imyaka 50 mu gitaramo gikomeye
Makanyaga Abdoul ni umuhanzi utanga ibyishimo utanga ibyishimo ku bisekuru byombi
Ngabonziza yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo byagutse- Yaririmbye indirimbo zubakiye ku kwizihiza kwibohora
Ngabonziza ari mu bahanzi bo hambere bakomeje umuziki kugeza no muri iki gihe
Umucuranzi wa Saxophone, Sax Water uherutse kumurika injyana nshya ya 'Gakondo- Fusion' yacurangiye umuhanzi Ngabonziza Augustin
Umuhanzi Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yatunguranye muri iki gitaramo, aririmba zimwe mu ndirimbo ze
Cyamatare na Scovia Mutesi ubwo bakiraga ku rubyiniro Scovia Mutesi
Mavenge yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Gakoni k'abakobwa'
Mavenge yavuze ko yishimiye kwifatanya na mugenzi we Makanyaga
Mavenge Sudi aririmba anicurangira gitari akoresheje ukuboko kw'ibumoso
Gucikwa n'iki gitaramo ni ukunywa zigahera!
Ku gipfunsi oyeeee! Umukunzi w'indirimbo zizwi nk'igisope
Mu gitaramo nk'iki ugerageza gutaha amafoto n'amashusho by'urwibutso
Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru wa Radio Salus, Cyamatare yayoboye iki gitaramo akanyuzamo agacinya akadiho Abakuru ntibacitswe
Abakuru mu myaka ntibacitswe n'iki gitaramo
Mimi La Rose, umunyamuziki umaze igihe kinini muri Orchestre Impala
Umucuranzi wa Saxophone uri mu bagize Orchestre Impala
Abacuranzi ba Orchestre Impala bari babyambariye muri iki gitaramo
Ku rubyiniro, Orchestre Impala yifashishije intore ndetse n'inkumi z'ababyinnyi
Scovia Mutesi washinze Ikinyamakuru Mama Urwagasabo, yari umushyushyarugamba muri iki gitaramo- Asanzwe ayobora ibitaramo nk'ibi byubakiye ku mudiho wa Kinyarwanda
Banyuzagamo baganira ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, ari nako basoma kuri Skol
Perezida w'Abafana ba Rayon Sports, Muhanewimana Jean Claude yari muri iki gitaramo asoma ku kinyobwa cya SKOL
Inshuti zagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo cya Makanyaga Abdul cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki
Iki gitaramo cyahuje abantu b'ingeri zinyuranye cyane cyane abakunda indirimbo zizwi nka 'Karahanyuze'
Iki gitaramo cyabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi, ahasanzwe habera ubukwe n'ibitaramo bikomeye
UKO BYARI BYIFASHE MBERE Y'UKO MAKANYAGA ABDOUL AKORA IGITARAMO CYIHARIYE
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye- InyaRwanda.com
VIDEO: Murezi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO