Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize Siporo ku mwanya wa mbere mu bintu bitatu bimufasha guhangana na ‘Stress’ yugarije benshi muri iki gihe.
Abahanga bavuga ko Stress
ari amarangamutima gusa. Kandi ko iyo wagize ‘stress’ wugarizwa n’indwara
umubiri wose, rimwe na rimwe imiyoboro y’amaraso ikifunga, umuvuduko w’amaraso
ukazamuka, umutima ugatera cyane.
Stress ikurikirwa n'indwara
zirimo Asima, Indwara z'umutima, Diyabete, kubabarara umutwe, agahinda gasaze,
gusaza imburagihe, kwibagirwa n’ibindi.
Ijambo Stress ryamaze kuba
irisanzwe mu Kinyarwanda, ku buryo ari kenshi uzumva umuntu umwe abwira mugenzi
we ati ‘Ntunstresse’, ‘winyongerera stress’, ‘Stress imereye nabi’ n’izindi
mvugo zumvikanisha ko uwo muntu atameze neza.
Ibi ariko bishobora kuba
bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, ubuzima abantu banyuramo bwa buri munsi
n’ibindi bishobora gutuma umuntu adasinzira, agahora ahangayikiye ejo hazaza.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4
Nyakanga 2023, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'Abanyamakuru cyagarutse ku rugendo rw’imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.
Muri iki kiganiro, Umukuru
w’Igihugu yakomoje ku cyo asaba Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibohora no kwiha
agaciro.
Agira ati “Icyo nsaba
Abanyarwanda ni icyo ngicyo cyo guhora biha agaciro, bumva amateka, amabi ya
mbere twanyuzemo, icyabiteye kigahinduka mu bihe tugezemo, tukabikorera,
tukabiharanira bityo tukaba abo dukwiriye kuba abo dukwiriye kuba abo turi bo.”
Yagiranye ikiganiro na
Televiziyo Rwanda mu gihe ategerejwe i Trinidad, aho yitabira Inama y’Abakuru
b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Karayibe (CARICOM) ahanizihizwa
Isabukuru y’imyaka 50 y’uwo Muryango umaze.
Inshingano z’Umukuru w’Igihugu
ziba ari nyinshi, ku buryo ushobora gutekereza ko atajya aruhuka. Perezida
Kagame yavuze ko afite ibintu bitatu akurikiza bituma yirinda ‘Stress’ mu kazi
ke ka buri munsi.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko
akora Siporo cyane kandi ahitamo ibyo kurya. Yavuze ko n'inzoga atazinywa cyane,
ariko iyo yasuye umuntu akamuzimanira ashobora kunywa ikirahure kimwe, cyangwa
se bikaba ari ku munsi Mukuru.
Perezida Kagame yavuze ko
akora akazi 'uko mbishoboye' ariko akagira n'umwanya 'wo kuruhuka'. Ati
"Nkajya muri izo siporo cyangwa nkaganira n'abantu. Nkabona n’umwanya
w'umuryango wanjye..."
Umukuru w'Igihugu avuga ko
'hari ubwo ikintu mu mutwe kikuremerera bitari ngombwa'.
Yumvikanisha ko hari
ibibazo byinshi, biremereye, yewe anumva ko ari we ugomba kubikora ariko
ntagere ku rugero rw'aho yumva ko byacitse, ahubwo agatuza 'ugatangira
gutekereza ko uri bukore ibyo ushoboye'.
Perezida Kagame yabwiye
buri wese kumenya uko atwara ubuzima bwe, kandi agashyira imbaraga mu gutuma
'Stress' idafata umwanya munini mu buzima bwe.
Mu Kinyarwanda hari
abagenekereza bakavuga ko ‘Stress’ ari umuhangayiko cyangwa umujagararo.
Ibimenyetso byakwereka ko
stress ikugeze kure
1.Kwiyongera ibiro
Urugero ruri hejuru
rw’imisemburo ya stress rutera umubiri kubika ibinure cyane, utitaye ko
ubyibushye cg unanutse. Abantu benshi igihe bafite stress ikabije bakunze kurya
cyane, bityo umubiri ntukoreshe imbaraga ahubwo ukazibika gusa.
2.Impinduka mu gifu
Mu gihe ugize ubwoba
cyangwa hari ikintu gishimishije kikubayeho, ukunze kumva mu gifu hari ibintu
bigendamo cyangwa bivuga (butterflies).
Gusa kandi ni na kimwe mu
bimenyetso bikomeye byerekana ko ufite stress ikabije. Ubushakashatsi bwakozwe
n’ishuri rya Harvard Medical School, bwagaragaje ko iyo urwaye indwara zo mu
rwungano-ngogozi, nko kwituma impatwe, aside nyinshi mu gifu, cyangwa izindi
ndwara z’amara (irritable bowel syndrome), ibimenyetso by’izi ndwara
biriyongera ku buryo bukabije mu gihe ufite stress.
3.Gutakaza Imisatsi
Stress ikabije itera
imisemburo yitwa androgens (imisemburo y’igitsina) gukorwa. Iyi misemburo
ishobora guhindura uburyo udusabo tw’imisatsi tumeze, bikaba byatera gucika
imisatsi muri icyo gihe.
4.Kwikanya kw'imikaya
Imisemburo ikorwa mu gihe
cya stress usibye kuzamura umuvuduko w’amaraso no kongera inshuro umutima utera
ku munota, itera imikaya yawe kwikanya cyangwa gukomera ku buryo bitoroha
kuyinyeganyeza. Ibi kandi biba mu gihe ufite ubwoba.
5.Uduheri twa hato n'ahato mu maso
Stress ikabije yibasira
muri rusange umubiri wose, uruhu ntirusigara. Iyo ufite ibipimo biri hejuru
by’umusemburo wa androgens bishobora gutera uruhu gutangira kuzana uduheri
cyane cyane mu isura.
6.Kwibagirwa Cyane
Niba utangiye kujya
wibagirwa cyane, tumwe mu tuntu twari dusanzwe mu byo ukora buri munsi yaba mu
kazi cyangwa mu buzima busanzwe, ntakabuza ufite stress.
Uburyo bwo kubikosora, ni
uko ushaka ikigutera stress ukagikuraho nuko ubushobozi bwo kwibuka bukagaruka.
7.Gusinzira nabi
Iyo ufite stess ikabije,
ubwonko buba bufite ibitekerezo byinshi. Ubwonko buhita butangira gukora cyane
bityo igihe ubwonko buruhuka kikagabanuka, bikaba byatera ibibazo mu gusinzira
bihagije, bityo ibibazo biterwa no kudasinzira neza bigatangira kukwibasira.
Perezida Kagame ati “Kugaragara
ko ukora ntabwo bivuze ko ukora cyangwa se ntibivuze ko ukora ibyo ukwiye kuba
ukora. Ahenshi ni aho stress ituruka
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE PEREZIDA KAGAME YAGIRANYE NA RBA
">
TANGA IGITECYEREZO