Kigali

Perezida Kagame agiye kurwana nabo! Yavuze ku ndagu na ruswa muri Siporo-VIDEO

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:4/07/2023 17:00
1


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame yavuze ko amaze iminsi yumva muri Siporo mu Rwanda birimo indagu, ruswa ndetse n’ibindi yise ibikorwa by’ubutindi aho usanga bibatwara umwana w’ibyo bagakwiye gukora kugira ngo bagere ku ntsinzi ariko ko umunsi yabihagurukiye bamwe bizabagiraho ingaruka.



Mu kiganiro n’Abanyamakuru   cyagarutse ku munsi wo Kwibohora kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 , Umukuru w’Igihugu yavuze ko   ikindi kibazo kiri muri Siporo mu  Rwanda  ari  abatoza ndetse n’abantu bumva ko bashobora kuba bagira uruhari  muri iki gisaba bafite imyumvire itari  mizima .

Agaruka kuri iyi ngingo y’imyumvire, Perezida Kagame yavuze ko hakomba kuzamuka abandi bashya kuko hari ababimazemo  imyaka ntacyo bahindura ari bimwe byo gukunda akazi ukagakorana umuco utari mwiza  kandi ko bigira ingaruka.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko aho kwitoza bihagiye  baba  bibereye mu ndagu , bari mu marozi cyangwa se gutanga  bituga (Ruswa) ukuntu bazatugira (guha ruswa ) umusifuzi bikabatwara   50% y’ibyo bagakewiye gukora kugira ngo bagere ku ntsinzi.

 

Ati’’Ndumva nzashaka umwanya wabyo  ngahangana  nabyo, bamwe nibataberaba neza ubwo nzaba  nabigiyemo neza bizabagiraho ingaruka ,ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo  , ni ibintu biraho bidakwiye  kuba bikoreka’’

Mu mvugo yeruye , Perezida Kagame  yatanze integuza  avuga ko abakiresha ibintu nk’ibi  bakwiye  kwitegura  ati ‘’Ndaza kurwana nabo’’.

Umukuru w’Igihugu kandi  asanga  kimwe mu miti yavugutirwa    ibibazo biri muri Siporo harimo  kwita ku bakiri bato  ku buryo hashyirwaho aho kwitoreza  kandi hafite ibyangombwa byose   byaba ngomba  bikaba muri buri Karere.

 Abanyarwanda bamaze iminsi bijujutira umusaruro w’Ikipe y’Igihugu , Amavubi  nyuma yo gutakaza amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy'umwaka wa 2024  mu mukino wabereye  i Huye  aho yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira iki gikombe ,wabaye ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023.

Si ibyo gusa kandi  ni kenshi hagiye humvikana ikibazo  cy’amarozi ndetse na ruswa muri Siporo hano mu Rwanda aho hari n’amakipe yagiye afatirwa ibihano ndese  hagatangwa n’ibirego mu  nzego zitandukanye.


">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengimanajilibert1 year ago
    Ntago arimurisiporo gusa





Inyarwanda BACKGROUND