Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi wo Kwibohora, ni byiza gusubiza inyuma amaso hakarebwa uruhare inganzo y’abahanzi yagize mu rugamba Ingabo zari iza RPA zarwanye, aho indirimbo zagiye zisohoka mu bihe binyuranye zabateye ‘Morale’.
Ubwo yari mu kiganiro na
Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame
yavuze ko icyo asaba Abanyarwanda ari uguhora biha agaciro, kandi bagaharanira
kuba abo bari bo.
Ati "Icyo nsaba
Abanyarwanda ni icyo ngicyo cyo guhora biha agaciro, bumva amateka, amabi ya
mbere twanyuzemo, icyabiteye kigahinduka mu bihe tugezemo, tukabikorera,
tukabiharanira bityo tukaba abo dukwiriye kuba abo turi
bo."
Urugamba rwo kubohora
Igihugu rwaranzwe n’ubwitange bw’Ingano zari iza RPA, uruhare rw’abanyarwanyanda
bari mu mahanga, imbere mu gihugu n’ahandi kugeza ubwo Ingabo zibashije
gutsinda urugamba.
Mu rugendo rw’urugamba,
Ingabo za RPA zagiye zihimba indirimbo zabafashije mu kwishakamo ‘Morale’,
ndetse amatorero nk’Isamaza, Indahemuka n’abandi babarizwaga mu Bubiligi
bahimba indirimbo zabaye iz’ibihe byose.
Masamba ni umwe mu bahanzi
bakoresheje inganzo mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Yaririmbiye ahantu
hatandukanye mu bitaramo zigata izazo, binjiza amafaranga atabarika harimo
n’ibitaramo yafatanyaga n’Itorero Indahemuka. Buri wese yitangaga uko yari
yifite, utari ufite amafaranaga yatangaga inka n’ibindi.
Uyu muhanzi yakoreye
igitaramo i Lugogo muri Kampala n’ahandi. Amafaranga yakoreraga mu gitaramo
yahitaga ajya mu isanduku y’Ingabo zari iza RPA, akifashishwa ku rugamba, ku
buryo nta mafaranga na macye yasigaranaga.
Mu nshingano yari afite
harimo gukora ibyo bitaramo bizana amafaranga, ariko akanigisha abakiri bato
umuco no kuwusigasira, byanatumye agirwa Umutoza mu Itorero ry’Igihugu,
Urukerereza.
Masamba yagiye ku rugamba
kugira ngo afatanye n’abandi ‘Gushaka Igihugu’. Byaturutse ku buzima bw’iheza
yari abayemo mu Burundi, nk’ukuntu Abanyeshuri b’Abarundi bakoraga ikizamini
cya Leta cy’amashuri ku manota 45% ariko Abanyamahanga barimo n’Abanyarwanda
bagakorera ku manota 80%.
Binoyengeraho ku kuba
yaragiye yibutswa n’Abarundi ko n'ubwo ari umusitari mu gihugu cyabo, ariko ari
Umunyarwanda.
InyaRwanda yakoze urutonde
rw’indirimbo 10 zumvikanamo ubutumwa bukomeye, zahaye ‘Morale’ ingabo zari iza
RPA ubwo zari ku rugamba.
Indirimbo ni nyinshi
zakozwe mu gihe cyo kubohora urugamba, ariko twahisemo indirimbo 10, ndetse
hagarukwa ku butumwa bukubiyemo.
1.Turaje
Iyi ndirimbo yahimbwe
n’itsinda ryabaga mu Bubiligi ririmo Nyiranyamibwa Suzane. Uyu muririmbyi
waboneye izuba benshi, mu Kuboza 2016 nibwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma
y’imyaka 40 yari ishize atuye mu Bubilgi.
Muri iyi ndirimbo ‘Turaje’ babwira
abanyarwanda ko baje n’ibihumbi harimo ababyeyi, abasaza, abasore, abana, ko
baje gutabara igihugu.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TURAJE'
2.Indege irahinda
Iyi ndirimbo yahimbwe n’Itorero
Isamaza yavugaga ko bagiye kuza gutabara igihugu; babwira abahungu bitegure
bakere urugendo.
Ababyebyi babyaye
babambarire impumbya ubundi babahe impundu abo baje gutabara; babwira abasigaye
ko n’ubwo batagiye ku rugamba nibura babahe impamba ibaherekeza ku rugamba.
Iyi ndirimbo ‘Indege
Irahinda’ yahimbwe Nyiranyamibwa Suzanne. Uyu mubyeyi arazwi cyane kandi mu
ndirimbo nka ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe
bakobwa’, ‘Ituze’, ‘Telefone’ n’izindi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INDEGE IRAHINDA'
3. RPF turatashye
Yahimbwe n’inkotanyi. Bavuga
ko imyaka imaze igihe barabujijwe gutaha barabahejejew ishyanga.
Kandi ko umuzungu ariwe
wabibyemo Abanyarwanda amacakubiri abereka ko bagahuje inkomoko, ko bamwe bavuye
muri Tchad abandi muri Ethiopia.
Rero ko biteguye guhashya
uwo wababujije gutaha ko bashaka gukorera igihugu bose hamwe ari umwe.
Iyi ndirimbo iherutse
gusubirwamo n’umuhanzi Cyusa Ibrahim. Iri mu ndirimbo 14 yakubiye kuri album ye
ya mbere yise ‘Muvumwamata’.
Cyusa aherutse kubwira
InyaRwanda ati “Iyi ndirimbo yibutsa abanyarwanda icyabatanyije kikaba
cyarabaviriyemo ikibi bitewe n’umuzungu. Nkayikundira ko igaragaza ukwibohora
kwa nyako, igasoza ivuga ko tugomba twese kunga ubumwe nk’abanyarwanda.”
CYUSA AHERUTSE GUSUBIRAMO INDIRIMBO 'RPF TURATASHYE'
4. Intsinzi
Iyi ndirimbo yahimbwe na
Mariya Yohana ayihimba mbere y’uko Ingabo zari iza RPA zitsinda urugamba, ariko
biyumvagamo intsinzi.
Gusa yifashishije ‘melodie’
(Ururirimbo) y’indirimbo ya gisirikare yo hambere. Ivuga ngo singe na matalala
singee; singe na matalala singe. gusa yaririmbaga avuga ko abona intsinzi
ahantu hose; yaraguza umutwe; yabaza Imana hose arahabona intsinzi.
Mariya yigeze kuvuga ku
mvano y’iyi ndirimbo agira ati “Indirimbo “Intsinzi” nayihimbye ubwo abana bacu
bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego
aho barwanirira igihugu.”
“Nibyo koko bararwanye
kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya
no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa.”
“Ubu barishima iyo bongeye
kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”
Iyi ndirimbo yifashishijwe
cyane mu gihe cyo gukusanya inkunga yo gufasha ababaga bari ku rugamba,
abababaye n’abandi. Yacuranzwe cyane mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul
Kagame mu matora.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INTSINZI' YA MARIYA YOHANA
5. Girubuntu
Iyi ndirimbo ‘Girubuntu’
yahimbwe na Karigirwa Jeanne. Hari abavuga ko hafi 90% by’indirimbo z’Itorero
Indahemuka zahimbwe na Karigirwa Jeanne.
Abandi bakavuga ko hafi 90%
by’indirimbo z’Itorero Isamaza, zahimbwe na Nyiranyamibwa Suzane afatanyije na
Karigirwa Jeanne.
Isamaza ryari Itorero
rinini cyane mu Bubiligi bateraga inkunga Inkotanyi ku rugamba.
Mu ndirimbo ‘Girubuntu’,
Isamaza bayihimbye kugirango basabe abantu kwitanga bababwira ko bagomba
kwitangira urugamba.
Bati dore Rwigema yaritanze
na Bayingana bajyana na Bunyenyezi. Bati ‘ndabasanze imfura z’u Rwanda
baritanze’.
Muri rusange yahimbwe
hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha inkotanyi ziri ku rugamba.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'GIRUBUNTU'
6. Iya mbere Ukwakira (Iya 1 Ukwakira)
Iyi ndirimbo yahimbwe
n’inkotanyi bavuga ko iyo tariki aribwo binjiye. Ubwo binjiye ingazo za mouvoma
(Ubwo bavugaga ingabo za kera) ko zababonye zigahunga; habyarimana agahamagaza
amahanga bakaza nabo bakabatsinda.
Muri rusange ni indirimbo
yo kwirata ubutwari. Hari aho baririmba bati
'Iya mbere ukwakira ku wa 90, twarose inzozi nziza ko tugiye kwambuka, mu
gitondo cya mbere twari dusesekaye ntawadukomeye imbere, oye Nkotanyi.
Bavugamo uduce bari bamaze gufata nka Ruhengeri, Kagituma, Umutara, Gatanu, i Burunga n'ahandi.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IYA 1 UKWAKIRA'
7. Dushengurukanye isheja
Iyi ndirimbo yahimbwe
n’Itorero Indahemuka. Yavugaga yirata ibigwi n’intsinzi by’inkotanyi.
Aho yavugaga iti “Twarwaniye
amahoro none turayatsindiye muze tuyature hano iwacu i Rwanda.” Bavuga aho
bagiye batsindira gutyo gutyo.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DUSHENGURUKANYE ISHEJA'
Iyi ndirimbo yahimbwe
n’inkotanyi bivuga ibigwi ko babise ingegera bakanabita inyangarwanda ariko
babakubise umuriro babona ko bikomeye basaba imishyikirano.
Baririmba bavuga ko Ingabo
za RPA zinjiye mu Rwanda zinyuze i Gatuna, Kagitumba, bati 'ku Murindi
turahata'. Bavuga ko bamaze gufata Kanombe boboheye Kigali.
Banagaruka ku duce turimo
Gisenyi, Kibuye n'ahandi bari bari mu birindiro biteguye urugamba. Iyi ndirimbo
mu myaka ine ishize yasubiwemo n'umuhanzi Massamba Intore.
9.Inzovu
Iyi ndirimbo n’iy’itorero Indahemuka.
Gusa irazimije kumenya impamvu iyo nzovu, intare yayibonye ubundi abahungu
bakayigota yabura aho ica bakayifata.
Umuhanzi Cyusa Ibrahim
yabwiye InyaRwanda ko atekereza ko inzovu bavugaga ari umwanzi ufite
ibikoresho n’ubuhangange ariko ko byarangiye afashwe.
Iyi ndirimbo isoza bahumuriza
abanyarwanda bati “Yemwe bana muhumure ntidusenya turubaka; turi bene mugabo
umwe. Bivuga ko twese turi umwe.”
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INZOVU'
10. Demokarasi
Iyi ndirimbo yahimbwe
n’Indahemuka,bavugaga ko abanyarwanda bagomba kuba umwe. Ko inkotanyi zizira
umuze zigira intego na gahunda ihamye zanga umwanda zihorana umucyo.
Ko zitivuruguta mu bibi. Ni
indirimbo yari iyo gukundisha abanyarwanda inkotanyi; no kumva ko demokarasi igomba
kwimirizwa imbere.
Bati “Reka twiririmbire
Demokarasi. U Rwanda ni urwacu ntawe utuburanya agatsinda turi bene mugabo umwe.”
“Inzira ni ubumwe ibindi
byose byaza ejo ikindi ni ukuri, kuko iyo ubeshye umara inka. Twijukire ibyo
twasinyiraga Arusha hato tutazarimba nk'umwe w'inkoko kandi ururimo inda
ntirukirimbanwa.”
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEMOKARASI' Y'ITORERO INDAHEMUKA
TANGA IGITECYEREZO