Icyumweru cyari gishize abaturage b’Akarere ka Rubavu bari kwitegura ibirori by’Umunsi nyirizina wo Kwibohora kunshuro ya 29 na cyane ko byagombaga kuba imbona nkubone imbere yabo.Aba baturage basanganwe umuco wo kwakira abashyitsi ninako babigenje.
Nyuma y’ijambo bari bamaze kugezwaho n’Umushyitsi Mukuru,
Minisitiri w’Intebe, Edourd Ngirente,baganiriye na InyaRwanda.com maze
bagaragaza akabari k’umutima dore ko bari bizihiwe bakirijwe ikigori
basangiriraga hamwe.
Umuturage witwa Nzabanita Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Nyamwiri , Akagari ka Kabirizi
, Umurenge wa Rugerero yagaragaje ko we n’abana be bari bagiye gutwarwa n’umugezi
wa Sebeya gusa ngo Leta y’u Rwanda ikabatara ibahereza ibyo kurya , ibyo
kuryamaho ndetse ikabashakira n’aho babaye barambitse umusaya.Uyu muturage
yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yabatabaye akaba ariyo mpamvu babayeho neza
bashima Imana.
Yagize ati:”Twari tugiye kurohama njye n’abana banjye
ariko Leta y’Ubumwe yaradufashije , iduha aho kurambika umusaya ndetse iduha n’ibyo
kwifashisha byose kugeza ubu tumeze neza.Turashima Perezida wacu Nyakubahwa
Paul Kagame ndetse n’ingabo bafatanyije kubohora u Rwanda kuko kugeza ubu
umutekano ni wose.
Njyewe nibohoye ingoyi yo kuburara , nibohora ingoyi yo
kurya rimwe ku munsi none ubu iwanjye amatungo ariyo , ingurube ndazifite ,
inkoko ndazifite mbese Perezida ni
umubyeyi wacu mwiza , muzamutubwirire ko tuzamutora ijana ku ijana”.
Nzabanita yavuze ko kuba barikubona umuhanda ,
amashanyarazi n’amazi byose babikesha Ubuyobozi bwiza bityo ngo kuriwe akaba
ari nta mpamvu abona u Rwanda rutakwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Ibi yabihuriyeho na Bavugayubusa Pascasie utuye mu
Mudugudu wa Kiroji , Akagari ka Murara
ho mu Murenge wa Rubavu wavuze ko yaje kwifatanya n’abandi mu kwishimira
ibyiza bagezeho.
Uyu mubyeyi yavuze ko yafashijwe n’inama bahawe na Minisitiri w’Intebe
amusezeranya ko yumviye inama ze ngo cyane ko Kwibohora atari uguheranwa n’amateka
ahubwo ari ukureba imbere nk’uko yabivuze.
Uretse aba baturage baganiriye na InyaRwanda.com n’abandi
bagaragazaga akanyamuneza ku maso bakabihamirisha uburyo bari bishimye na nyuma
y’umuhango ubwo basanganiraga ikigori.U Rwanda n’Abanyarwanda bibohora ingoyi y’amateka
mabi yaranze u Rwanda bamazemo imyaka itari mike kuri ubu bakaba bashimira Leta
y’Ubumwe kubera aho bavuye n’aho bageze.Abaturage
bo mu Karere ka Rubavu n’Abanyarwanda muri rusange, bihaye intego yo gukomeza
kwiteza imbere binyuze mu gukora cyane.
Mu karere ka Rubavu hari ibikorwa remezo bitandukanye
birimo; Imihanda , amazi , amashanyarazi n’ibindi bitandukanye byabegerejwe mu
rwego rwo kubafasha gukomeza guhangana n’urugamba rwo kwiteza imbere.
Nyuma y'ibirori habayeho ubusabane
Abanyarwanda barishimira ibyo bagezeho mu myaka 29 ishize
AMAFOTO: Kwizera Jean de Dieu
TANGA IGITECYEREZO